sam.

11

juin

2011

Amasomo ku wa Kane, XI, A

ISOMO RYA MBERE


Ibaruwa ya kabiri Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti (2 Kor 11, 1-11)

Bavandimwe, 1icyampa ngo mushobore kwihanganira ubusazi bwanjye ho gato ! Ngaho se nimunyihanganire ! 2Mbakunda byansajije, nk’uko Imana ibakunda. Nabashyingiye umukwe umwe rukumbi, mbashyikiriza Kristu muri nk’umugeni w’isugi. 3Nyamara nk’uko Eva yaguye mu mutego w’inzoka, ndatinya ko namwe imitima yanyu izahuma, mugateshuka ku bupfura mukwiriye kugirira Kristu. 4Dore nawe, uwadutse wese abamenyesha undi Yezu utari uwo twabigishije, cyangwa se akabarohamo indi roho itari uwo mwahawe, cyangwa se akabazanira indi nkuru nziza itari iyo twabashyikirije, uwo muntu mumutega yombi.


5Ndibwira ko izo ntumwa z’akataraboneka nta cyo zindusha. 6Ndi umuswa koko mu byo kuvuga neza, nyamara si ndi we mu by’ubuhanga. Ibyo twabibagaragarije muri byose no ku buryo bwose. 7Ubwo se cyabaye icyaha cyo kubicishaho bugufi, mbamamariza Inkuru Nziza y’Imana ku buntu, kugira ngo mbaheshe agaciro ? 8Nacuje za Kiliziya z’ahandi, nemera gutungwa na zo ngo mbone uko mbakorera. 9Iyo nagiraga icyo nkenera ndi iwanyu nta we nigeze ndushya, kuko ibyo nari mbuze nabihabwaga n’abavandimwe baturutse muri Masedoniya. Iteka ryose nirinze kubagora, kandi nzakomeza kubyirinda. 10Mbarahirije ukuri kwa Kristu undimo, nta we uzanyaga iryo shema mu turere twose two muri Akaya. 11Kuki se ? Kuko se ntabakunda ? Imana ni Yo ibizi !

 

ZABURI (Zab 111 (110),1-2, 3-4, 7-8)


Inyik/ Ibikorwa by’Uhoraho birangwa n’ukuri n’ubutungane.


Nzasingiza Uhoraho n’umutima wanjye wose,

mu nteko y’intungane no mu ikoraniro rusange.

Ibyo Uhoraho yakoze biratangaje,

ababyitayeho bose bahugukira kubizirikana.

 

Ibikorwa bye birangwa n’ubwiza n’ubudasumbwa,

kandi ubutungane bwe bugahoraho iteka.

Yashatse ko bagenda bibukiranya ibitangaza bye,

Uhoraho ni umunyaneza n’umunyampuhwe.

 

Ibyo akora byose birangwa n’ukuri n’ubutungane,

amategeko ye yose akwiriye kwiringirwa.

Yashyiriweho abo mu bihe byose kandi ku buryo budasubirwaho,

akaba agenewe kubahirizwa nta buryarya n’ubuhemu.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Rom 8, 15)


Alleluya Alleluya.

Tuyobowe na Roho Mutagatifu utugira abana bayo,

Imana tuyita “Data”.

Alleluya.


IVANJILI


+ Matayo (Mt 6, 7-15)

Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi, maze arababwira ati 7« Igihe musenga ntimugasukiranye amagambo nk’abatazi Imana, bibwira ko amagambo menshi ari yo atuma bumvwa neza. 8Ntimukagenze nka bo ; kuko So azi neza icyo mukeneye na mbere y’uko mukimusaba. 9Mwebwe rero mujye musenga mugira mti :

‘Dawe uri mu ijuru,

izina ryawe ryubahwe,

10Ubwami bwawe nibuze,

icyo ushaka gikorwe mu nsi nk’uko gikorwa mu ijuru.

11Ifunguro ridutunga uriduhe none.

12Utubabarire ibicumuro byacu,

nk’uko natwe tubabarira abaducumuyeho.

13Ntudutererane mu bitwoshya, ahubwo udukize ikibi.’

14Koko nimubabarira abantu amakosa yabo, So wo mu ijuru na We azabababarira ayanyu. 15Naho nimutababarira abantu, na So ntazabababarira amakosa yanyu. » 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »