sam.

11

juin

2011

Amasomo ku wa Gatandatu, XI, A

ISOMO RYA MBERE


Ibaruwa ya kabiri Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti

(2 Kor 12, 1-10)

 

Bavandimwe, 1mbese ni ngombwa kwirata ? Ubanza ari nta cyo bimaze ! Nyamara reka ngere ku ibonekerwa no ku byo nahishuriwe na Nyagasani. 2Hari umuntu nzi ku bwa Kristu, hashize imyaka cumi n’ine, - niba byari mu mubiri we, simbizi ; nita bitari mu mubiri we, jye simbizi ; Imana ni Yo ibizi -, uwo muntu rero yarajyanywe agezwa mu bushorishori bw’ijuru. 3Kandi nzi ko uwo muntu, - niba ari mu mubiri we, niba atari mu mubiri we simbizi ; Imana ni yo ibizi -, 4uwo muntu yajyanywe mu ijuru maze ahumvira amagambo arengeje imivugirwe, umuntu ndetse adafitiye uruhusa rwo gusubiramo. 5Bene uwo muntu namwiratana koko, usibye ko jyewe nta kindi nziratana kitari intege nke zanjye.


6Rwose nshatse kwirata sinaba ndi umusazi, kuko naba mvuga ibiri ukuri ; ariko na byo ndabyirinze, ngo hato batankekaho kuba nsumbye uko bambona cyangwa uko mvuga. 7Maze kugira ngo ibyo bintu bihanitse nahishuriwe bitantera kwirarika, nashyizwe umugera mu mubiri, ari yo ntumwa ya Sekibi ngo ijye inkubita nirinde kwikuza. 8Ibyo byatumye nsaba Nyagasani gatatu kose ngo ayinkize. 9Maze aransubiza ati « Ingabire yanjye iraguhagije ; kuko ububasha bwanjye bwigaragariza cyane cyane mu banyantege nke. » Ni ya mpamvu mpisemo kwiratira mu ntege nke zanjye, kugira ngo ububasha bwa Kristu bunyituriremo. 10Bityo, mpimbarirwe mu ntege nke zanjye, mu bitutsi, mu mage, mu bitotezo no mu ihagarikamutima mbigirira Kristu. Kuko igihe cyose mba mfite intege nke, ari bwo nyine mba nkomeye.

 

ZABURI (Zab 34 (33),8-9,10-11,12-13)


Inyik/ Nimushishoze maze mwumve, ukuntu Uhoraho anogera umutima.


Umumalayika w’Uhoraho aca ingando

hafi y’abamutinya, akabagoboka.

Nimushishoze maze mwumve ukuntu Uhoraho anogera umutima ;

hahirwa umuntu abereye ubuhungiro !

 

Nimutinye Uhoraho mwebwe abo yitoreye,

kuko abamutinya nta cyo babura.

Abakire bageza aho bakena bagasonza,

Naho abashakashaka Uhoraho nta cyo babura.

 

Bana, nimuze muntege amatwi,

mureke mbigishe uko mutinya Uhoraho.

Ari hehe umuntu ukunda ubugingo,

Akifuza guhirwa mu buzima bwe bwose ?

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI   (2 Kor 8, 9)


Alleluya AlIeluya.

Yezu Kristu, We wari umukire yemeye kwigira umukene,

kugira ngo adukungaharishe ubukene bwe.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Matayo (Mt 6, 24-34)

Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi, maze arababwira ati 24« Nta wushobora gukorera ba shebuja babiri : azanga umwe akunde undi, cyangwa azibanda kuri umwe, asuzugure undi. Ntimushobora gukorera Imana na Bintu.

25« Ni cyo gituma mbabwira nti ‘Mwihagarikwa imitima n’uko muzamera, ari ku bibatunga cyangwa ku byo muzambika umubiri wanyu.’ Ubugingo se ntiburuta ibyo kurya ? Umubiri se wo nturuta umwambaro ? 26Nimurebe inyoni zo mu kirere : ntizibiba, ntizisarura, ntizihunika mu bigega, nyamara So wo mu ijuru arazigaburira ! Mwebwe se ntimuzitambukije agaciro ? 27Ni nde muri mwe n’aho yahagarika umutima ate, washobora kugira icyo yongera ku bugingo bwe ?


28«Imyambaro yo yabahagarikira iki umutima ? Nimwitegereze indabo zo mu gasozi uko zikura : ntiziruha, ntiziboha. 29Nyamara rero ndababwira ko na Salomoni mu bukire bwe bwose, atigeze yambara nka rumwe muri zo. 30Niba Imana yambika ityo icyatsi cyo mu murima kiriho none, ejo kikazatabwa mu muriro, mwe ntizabarengerezaho mwa bemera gato mwe ? 31Mwibunza rero imitima muvuga ngo ’Tuzarya iki ? Tuzanywa iki ? Tuzambara iki ?’ 32Ni ibyo byose abanyamahanga bahihibikanira. So wo mu ijuru azi ko ibyo byose mubikeneye. 33Ahubwo mbere na mbere nimuharanire Ingoma n’ubutungane bwayo, naho ibindi byose muzabigerekerwaho. 34Mwiterwa impagarara n’iby’ejo : umunsi w’ejo uzazana impagarara zawo. Umuruho wa buri munsi urahagije.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »