sam.

11

juin

2011

Amasomo k'Umunsi Mukuru wa Pentekosti

MISA Y’IGITARAMO CYO KU MUGOROBA UBANZIRIZA PENTEKOSITI


ISOMO RYA MBERE


Bashobora guhitamo muri aya masomo uko ari ane :


1. Igitabo cy’Intangiriro (Intg 11, 1-9)

1Ku isi yose hari ururimi rumwe, n’imvugo imwe. 2Mu iyimuka ry’abantu bava mu burasirazuba, babona ikibaya mugihugu cya Shineyari barahatura. 3Nuko barabwirana bati «Nimuze tubumbe amatafari tuyatwikire mu itanura.» Amabuye bayasimbuza amatafari, n’urwondo rwo kuyafatanisha barusimbuza ubujeni. 4Nuko bati «Nimuze twiyubakire umugi n’umunara ukora ku ijuru, maze izina ryacu ribe ikirangirire kugira ngo tutazatatana ku isi hose.» 5Uhoraho aramanuka, aza kureba uwo mugi n’uwo munara bene Muntu bubakaga. 6Nuko Uhoraho aravuga ati «Dore bose hamwe baremye umuryango umwe, bafite n’imvugo imwe. Ubwo batangiye gukora biriya, , nta wundi mugambi uzabananira ! 7Reka tumanuke maze ururimi bavuga turusobanye, hatazagira uwongera kumva icyo undi avuze !» 8Nuko Uhoraho abakura aho abanyanyagiza ku isi hose, ibyo kubaka wa mugi barabireka. 9Ni cyo cyatumye uwo mugi bawita Babeli (ari byo kuvuga isobanya), kuko ari ho Uhoraho yasobanyirije indimi zo ku isi yose.

 

2. Igitabo cy’Iyimukamisiri (Iyim 19, 3-8a.16-20)

Mu kwezi kwa gatatu nyuma y’aho Abayisraheli baviriye mu Misiri bagera ku musozi wa Sinayi. 3Musa rero azamuka umusozi asanga Imana. Uhoraho amuhamagarira mu mpinga y’umusozi avuga ati «Bwira utya inzu ya Yakobo, kandi utangarize Abayisraheli uti 4‘Mwiboneye ubwanyu ibyo nakoreye Misiri, n’ukuntu mwebwe nabahetse nk’uko kagoma iguruka ihetse abana bayo, maze nkabazana mbiyegereza. 5None rero nimwumva ibyo mbabwira, muzaba abanjye bwite mu miryango yose n’ubwo isi yose na yo ari iyanjye ; 6ariko mwebwe muzambera urugaga rw’intore zinshengerera n’umuryango mutagatifu’. Ngayo amagambo uza kubwira Abayisraheli.» 7Musa araza akoranya abakuru ba rubanda, maze abasubirira muri ayo magambo yose, uko Uhoraho yari yabimutegetse. 8almbaga yose uko yakabaye isubiza nk’umuntu umwe iti “Ibyo Uhoraho yavuze byose tuzabirangiza !”

16Ku munsi wa gatatu bugicya, inkuba zirahinda; imirabyo irarabya, igicu kirabudika hejuru y’umusozi, n’ijwi ry’impanda riroroma cyane ; maze imbaga yose aho iri mu ngando iradagadwa. 17Musa asohora imbaga mu ngando ngo basanganire lmana, maze bahagarara munsi y’umusozi. 18Umusozi wa Sinayi wose wacucumukaga umwotsi kuko Uhoraho yari yawumanukiyeho mu muriro; umwotsi wawo wacucumukaga nk’uw’itanura, n’umusozi wose ukanyeganyega bikomeye. 19lmyoromo y’impanda igenda irushaho gusakabaka: Musa yaravugaga maze lmana ikamusubirisha imyoromo y’inkuba. 20Uhoraho rero amanukira ku musozi wa Sinayi, mu mpinga yawo, maze Uhoraho ahamagara Musa ngo aze mu mpinga y’umusozi; nuko Musa azamuka umusozi.


3. Igitabo cy’Umuhanuzi Ezekiyeli (Ezk 37, 1-14)

Muri iyo minsi 1ububasha bw’Uhoraho bunzaho, antwarisha umwuka we maze angeza rwagati mu kibaya cyari cyuzuyemo amagufa. 2Nuko anzengurukana muri icyo kibaya aho yari akikije hose, maze nsanga ayo magufa ari menshi cyane kandi yarumye rwose. 3Uhoraho arambaza ati «Mwana w’umuntu, aya magufa se yabasha kongera kuba mazima ?» Ndamusubiza nti «Nyagasani Uhoraho, ni wowe wabimenya.» 4Arambwira ati «Ngaho hanurira aya magufa maze uyabwire uti ‘Yemwe mwa magufa yumiranye mwe, nimutege amatwi ijambo ry’Uhoraho; 5Dore uko Nyagasani Uhoraho ababwiye : Ngiye kubashyiramo umwuka maze mwongere mubeho. 6Ngiye kubateraho imitsi, mbashyireho inyama, mboroseho uruhu, mbashyiremo umwuka maze mubeho ; bityo muzamenye ko ndi Uhoraho.’»

7Ubwo ndahanura nk’uko nari nabitegetswe. Igihe ndiho mpanura, ako kanya numva urusaku, ayo magufa arakorakorana rimwe rikegera irindi. 8Ngo ndebe mbona imitsi iyafasheho, inyama zirayatwikira n’uruhu rurayorosa, ariko nta mwuka wari urimo. 9Nuko arambwira ati «Ngaho mwana w’umuntu hanura, uhanurire umwuka. Wubwire uti ‘Dore uko Nyagasani Uhoraho avuze : Wa mwuka we, turuka mu mpande zose uko ari enye, uhuhere kuri iyi mirambo maze yongere ibeho.’» 10Igihe ndiho mpanura nk’uko nabitegetswe, umwuka uza muri ya mirambo yongera kugira ubuzima, nuko barahaguruka biremamo igitero kinini cyane.

11Hanyuma arambwira ati «Mwana w’umuntu, ayo magufa ni umuryango wa Israheli wose. Ngabo baravuga bati ‘Amagufa yacu yarumiranye, nta cyizere tugifite turashize.’ 12Ni yo mpamvu rero ugomba guhanura ubabwira uti ‘Dore ibyo Nyagasani Uhoraho avuze. Ngiye gukingura imva zanyu nzabavanemo, mwebwe muryango wanjye, maze nzabagarure ku butaka bwa Israheli. 13Muzamenya ko ndi Uhoraho, mwebwe muryango wanjye, ubwo nzaba nakinguye imva zanyu nkazibavanamo. 14Nzabashyiramo umwuka wanjye mubeho kandi mbatuze ku butaka bwanyu; bityo muzamenye ko ari jye Uhoraho wabivuze kandi nkabikora. Uwo ni Uhoraho ubivuze.’»

 

4. Igitabo cy’Umuhanuzi Yoweli (Yow 3, 1-5a)

Uhoraho aravuze ati 1«Nzasendereza Umwuka wanjye ku cyitwa ikiremwa cyose. Abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanure, abasaza banyu bazabonere mu nzozi, urubyiruko rwanyu ruzabonekerwe. 2Koko muri iyo minsi, abagaragu n’abaja nzabasenderezamo Umwuka wanjye. 3Nzakora ibitangaje mu kirere no hasi ku isi, hazaboneke amaraso, umuriro n’inkingi y’umwotsi. 4Izuba rizijima, ukwezi guhinduke amaraso mbere y’uko haza Umunsi w’Uhoraho, umunsi ukomeye kandi uteye ubwoba ! 5aUbwo abaziyambaza izina ry’Uhoraho bose bazakizwa.»


ZABURI (Zab 104 (103), 1-2a,1a.24, 27-28, 29b-30)


Inyik/ Nyagasani, wohereza umwuka wawe bikaremwa,

Maze imisusire y’isi ukayihindura mishya.

 

Cyangwa : AlIeluya.

 

Mutima wanjye, singiza Uhoraho !

Uhoraho Mana yanjye, uri igihangange rwose !

Wisesuyeho icyubahiro n’ububengerane,

wambaye urumuri nk’igishura.

 

Mutima wanjye, singiza Uhoraho !

Uhoraho, mbega ngo ibikorwa byawe biraba byinshi !

Byose wabikoranye ubwitonzi,

isi yuzuye ibiremwa byawe.

 

Byose ni wowe byiringira,

biteze ko ubiha icyo kurya mu gihe gikwiye.

Urabiha bikayoragura,

wabumbura ikiganza cyawe bigahaga ibyiza.

 

Ubivanamo umwuka bigahwera,

bigasubira mu mukungugu byavuyemo.

Wohereza umwuka wawe bikaremwa,

maze imisusire y’isi ukayihindura mishya.

 

ISOMO RYA KABIRI


Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma (Rom 8, 22-27)

Bavandimwe, 22tuzi neza ko na n’ubu ibiremwa byose binihira icyarimwe, nk’ibiri mu mibabaro yo kuramukwa. 23Nyamara si byo byonyine, ndetse natwe abahawe Roho Mutagatifu ho umuganura turaganyira mu mutima, dutegereje kugirwa abana b’Imana, ugucungurwa kw’imibiri yacu. 24Koko rero twarakijijwe mu bwizere ; nyamara kureba ibyo wizeraga ntibiba bikiri ukwizera. Iyo umuntu yirebera aba acyizeye iki kindi? 25Niba rero twizeye icyo tutareba ubu ngubu, twihanganiye kugitegereza. 26Bityo ni ko na Roho atabara intege nke zacu kuko tutazi icyo twasaba uko bikwiye, maze Roho ubwe akadutakambira mu miniho irenze imivugirwe. 27Kandi Nyirugusuzuma imitima akaba azi icyo Roho yifuza, kuko atakambira abatagatifujwe ku buryo buhuje n’Imana.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI


Alleluya Alleluya.

Ngwino Roho Mutagatifu,

usanganye intima y’abayoboke bawe,

maze bagurumane umuriro w’urukundo rwawe.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Yohani (Yh 7, 37-39)

Muri icyo gihe, 37ku munsi usoza iminsi mikuru ari na wo uyirusha ibirori, Yezu arahagarara arangurura ijwi ati «Ufite inyota nansange anywe. 38Unyemera nk’uko byanditswe, imigezi y’amazi atanga ubugingo izamuvubukamo.» 39lbyo yabivuze abyerekeje kuri Roho uzahabwa abamwemera. Kugeza icyo gihe Roho yari ataratangwa, kuko Yezu yari atarahabwa ikuzo rye.

 

MISA YO KU MUNSI MUKURU WA PENTEKOSITI

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 2, 1-11)

1Umunsi wa Pentekositi uragera, bose bakaba bakoraniye hamwe. 2Ako kanya umuriri umeze nk’inkubi y’umuyaga uva mu ijuru, maze wuzura mu nzu bari barimo. 3Nuko haboneka indimi zisa n’iz’umuriro, zigabanya zijya kuri buri muntu muri bo. 4Ubwo bose buzuramo Roho Mutagatifu, batangira kuvuga mu zindi ndimi, uko Roho abahaye kuzivuga.


5Aho rero i Yeruzalemu habaga Abayahudi bubaha lmana, bari baraturutse mu mahanga yose ari mu nsi y’ijuru. 6Ngo bumve urwo rusaku, rubanda rwose barakorana maze barumirwa, kuko buri wese yabumvaga bavuga mu rurimi rwe bwite. 7Barashoberwa batangara bavuga bati «Mbese aba bose bavuga si Abanyagalileya ? 8Bishoboka bite se ko buri muntu muri twe abumva bavuga mu rurimi rwe kavukire ? 9Baba Abapariti, Abamedi n’Abelamu, baba abatuye muri Mezopotamiya, muri Yudeya no muri Kapadosiya, muri Ponti no muri Aziya, 10muri Furujiya no muri Pamfiliya, mu Misiri no mu turere twa Libiya duhereranye na Sireni, baba abashyitsi baturutse i Roma, 11Abayahudi kavukire n’abayoboke b’idini yabo, Abanyakireta , n’Abarabu, twese turabumva bamamaza mu ndimi zacu bwite ibitangaza by’Imana.»

 

ZABURI (Zab 104 (103), 1ab.24ac, 29b-30, 31.34)


Inyik/ Nyagasani, wohereza umwuka wawe bikaremwa,

maze imisusire y’isi ukayihindura mishya.

 

Mutima wanjye, singiza Uhoraho !

Uhoraho Mana yanjye, uri igihangange rwose !

Uhoraho, mbega ngo ibikorwa byawe biraba byinshi !

Isi yuzuye ibiremwa byawe !

 

Ubivanamo umwuka bigahwera,

bigasubira mu mukungugu byavuyemo.

Wohereza umwuka wawe bikaremwa,

maze imisusire y’isi ukayihindura mishya.

 

Ikuzo ry’Uhoraho riragahoraho ubuziraherezo !

Uhoraho arakishimira ibikorwa bye !

Icyampa ngo umuvugo wanjye umunyure,

maze Uhoraho ambere isoko y’ibyishimo !

 

ISOMO RYA KABIRI


Ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo yandikiye Abanyakorinti (1 Kor 12, 3b-7.12-13)

Bavandimwe, 3bnta wavuga ngo “Yezu ni Nyagasani” atabibwirijwe na Roho Mutagatifu. 4Ingabire ziranyuranye ariko Roho ni umwe ; 5muri Kiliziya kwitangira abandi biri kwinshi, ariko Nyagasani ni umwe ; 6uburyo bwo gukora buri kwinshi, ariko Imana ni Yo itunganya byose muri bose. 7Koko rero buri wese ahabwa kugaragaza ibyo Roho w’lmana amukoreramo, ngo bigirire akamaro bose. 12Mu by’ukuri umubiri ni umwe kandi ugizwe n’ingingo nyinshi; ariko izo ngingo zose n’ubwo ari nyinshi zigize umubiri umwe : ni ko bimeze no muri Kristu. 13Twese twabatirijwe muri Roho umwe ngo tube umubiri umwe. Twaba Abayahudi cyangwa Abagereki, twaba abacakara cyangwa abigenga, twese twuhiwe Roho umwe.


INDIRIMBO Y’IGISINGIZO CY’IYOBERA RYA ROHO MUTAGATIFU


Ngwino Roho Mutagatifu, uze mu mitima yacu,

maze uduhe umucyo wawe wo mu ijuru.

 

Ngwino mubyeyi w’abakene,

Ngwino wowe soko y’ingabire,

ngwino rumuri rw’imitima yacu.

 

Uri umuhoza usumba bose,

uri umushyitsi muhire wa roho zacu,

Uri ihumure rigarura ubuyanja.

 

Ni wowe buruhukiro bw’abanyamiruho,

ni wowe ucubya ubushyuhirane,

ni wowe uhanagura amarira y’abarira.

 

Yewe ga rumuri ruhire !

Ngwino urwuzuze mu mitima

y’abayoboke bawe bose !

 

Utaduhagarikiye, umuntu nta cyo yashobora,

nta n’icyo yagira cyiza !

 

Sukura ibyanduye,

sukira utuzi ibyumiranye,

womore inkomere.

 

Oroshya imitima ikomeye,

ususurutse imitima ikonje,

Ugarure imitima yayobye.

 

Abakwemera bose kandi bakakwizera,

bahe ingabire zawe ntagatifu uko ari indwi.

 

Urabahe n’igihembo cy’ibyiza bakoze,

Uzabahe amaherezo mahire y’agakiza,

Ubahe n’ibyishimo bidashira. Amen.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI

 

Alleluya Alleluya.

Ngwino Roho Mutagatifu,

usanganye imitima y’abayoboke bawe,

maze bagurumane umuriro w’urukundo rwawe !

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Yohani (Yh 20, 19-23)

Ubwo hari nyuma y’urupfu rwa Yezu,19ku munsi wa mbere ku cyumweru nimugoroba, inzugi z’aho abigishwa bari bateraniye zari zikinze bitewe no gutinya Abayahudi. Nuko Yezu agira atya araza ahagarara hagati yabo, arababwira ati «Nimugire amahoro.» 20Amaze kuvuga atyo abereka ibiganza n’urubavu rwe. Abigishwa babonye Nyagasani, ibyishimo birabasaga. 21Yezu yongera kubabwira ati «Nimugire amahoro. Nk’uko Data yantumye, nanjye ndabatumye.» 22Amaze kuvuga atyo abahuhaho, arababwira ati «Nimwakire Roho Mutagatifu. 23Abo muzakiza ibyaha bazabikizwa, abo mutazabikiza bazabigumana.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »