sam.

04

juin

2011

Inyigisho yo ku Munsi Mukuru w'Isubira mu Ijuru rya Nyagasani (Ascension)

1. “Mugiye guhabwa imbaraga za Roho Mutagatifu uzabazamo, bityo muzambere abahamya i Yeruzalemu, muri Yudeya yose no muri Samariya, ndetse no kugera ku mpera y’isi. Yezu amaze kuvuga atyo azamurwa mu ijuru bamureba, maze igicu kiramukingiriza ntibongera kumubona.” 

Ugusubira mu Ijuru kwa Yezu ni ikimenyetso gikomeye cy’izuka, ni uburyo Yezu atwereka ko yatsinze urupfu, ko tutagiheranywe n’isi cyangwa se ngo imbaraga nke zacu zibe zadutambamira mu gusanga Imana yo Mubyeyi wacu. Yezu waje muri twe, akabana natwe, agasangira natwe, akagenda ku misozi yacu aratugaragariza iwacu h’ukuri igihe asubiye mu Ijuru: Twaremewe kuzajya mu Ijuru, niho twese tuzishima iteka. Ariko mbere y’ibyo, Yezu araduha ubutumwa tugomba kugeza kuri bose kugira ngo twese twitegurire hamwe gusanga Yezu aho aganje: Nuko rero nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose. Dore kandi ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza igihe isi izashirira.”

 

2. Kwigisha amahanga yose, gutoza buri wese gukora ibihuje n’ugushaka kwa Nyagasani ni ubutumwa bw’ingenzi, ni umurage udakuka Yezu yadusigiye mbere yo gusubira kwa Se. Gutumikira Yezu, twamamaza ibyiza bye n’umurage yadusigiye rero ni ibya buri wese kuko duhamagarwa kuba umwe muri We, kandi kugira ngo tube umwe ni ukwibuka ko atari twe twabyishoboza twenyine, ahubwo We uri kumwe natwe kugera ubwo isi izashirira ni We uduha ibyo byishimo. Ni We uduha impagarike n’ubugingo, ni We byose bikesha kubaho, nitumwemerere rero adusure, atwiyigishirize ubwe maze duhore twibuka ko turi abavandimwe basangiye ubumwe dukomora kuri Yezu. Yezu arifuza ko icyitwa amatiku n’ubushyamirane mu bantu cyavaho, maze twese tukamuhange amaso kandi nk’uko Luka abivuga mu gitabo cy’ibyakozwe n’Intumwa, natwe “mu gitabo cy’ubuzima bwacu twandikemo ibyo Yezu yakoze n’ibyo yigishije byose, kuva mu ntangiriro kugera ubwo ajyanywe mu ijuru, amaze guha intumwa yari yaritoreye amabwiriza ye, abigirishije Roho Mutagatifu.” 

 

3. Isubira mu Ijuru rya Yezu ni ikimenyetso kandi Imana iduha kitugaragariza ko hagati yacu n’Imana nta mupaka uhari. Yezu yajyanye kamere yacu mu Mana, azana kameremana muri twe. Niyo mpamvu muntu ari ikiremwa kigomba kubahwa kikubahirizwa kuko muri we harimo ubuzima bw’Imana. Niyo mpamvu Pawulo abwira abanyefezi ati: Bavandimwe, Imana y’Umwami wacu Yezu Kristu, Yo Mubyeyi wuje ikuzo, nibahe umutima w’ubwenge n’ubujijuke maze muyimenye rwose. Ubonye yamurikiye amaso y’umutima wanyu, mugasobanukirwa n’ukwizera mukesha ubutorwe bwanyu, n’ikuzo rihebuje muzigamiweho umurage hamwe n’abatagatifujwe,mugasobanukirwa kandi n’ububasha bwayo butagereranywa yadusesuyeho twebwe abemera! Turi ab’Imana, buri wese Imana yamushyizemo icyizere kandi yasesuye kuri buri wese ububasha n’icyubahiro. Gusuzugura muntu rero, kumutesha agaciro, kumwica no kumugirira nabi ni ukurenga kirazira, ni ugukora ishyano. Muntu ni nyiricyubahiro, ni shema ry’Imana. Kubaha muntu no kumugirira neza, ni ukubaha Imana kandi ni ukugaragariza isi ko muntu ataremewe kubaho kuri iyi si gusa ko ahubwo yaremewe kuba uw’Imana no kubana na Yo.

 

4. Gukurikira Kristu rero muri iyi nzira, kumurangamira nk’abagabo b’i Yeruzalemu batangajwe no kumubona agenda, ni uguhamya ko urukundo rwatsinze ikibi, rugatsinda urupfu kandi rukaba ari rwo rudufasha gukingura ijuru. Gukurikira Yezu twimitse urukundo biturinde guterwa ubwoba n’urupfu, maze umukungugu turi wo uhindurwemo agafu gaseye neza kagenewe kubana n’Imana kuko Yezu atwemeza ko yagiye kudutegurira imyanya kwa Se.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »