ven.

03

juin

2011

UMUNSI MUKURU W’ISUBIRA MU IJURU RYA NYAGASANI (ASCENSION)

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 1, 1-11)

1Tewofili we, mu gitabo cyanjye cya mbere nanditse ibyo Yezu yakoze n’ibyo yigishije byose, kuva mu ntangiriro 2kugera ubwo ajyanywe mu ijuru, amaze guha intumwa yari yaritoreye amabwiriza ye, abigirishije Roho Mutagatifu. 3Ni na bo yari yariyeretse nyuma y’ibabara rye ari muzima, abihamya akoresheje ibimenyetso byinshi. Nuko ababonekera mu minsi mirongo ine, abaganirira iby’Ingoma y’Imana.


4Igihe yariho asangira na bo, abategeka ko batazatirimuka i Yeruzalemu, ahubwo ko bazahategerereza ibyo Imana Data yasezeranye. Arababwira ati «Ni na byo mwanyumvanye : 5ngo Yohani yabatirishije amazi, naho mwebwe muzabatirizwa muri Roho Mutagatifu nyuma y’iminsi mikeya.» 6Nuko bakaba bateraniye hamwe, maze baramubaza bati «Nyagasani, ubu se ni ho ugiye kubyutsa ingoma ya Israheli?» 7Arabasubiza ati «Si mwebwe mugenewe kumenya ibihe n’amagingo Data yageneye ubutegetsi bwe bwite, 8ahubwo mugiye guhabwa imbaraga za Roho Mutagatifu uzabazamo, bityo muzambere abahamya i Yeruzalemu, muri Yudeya yose no muri Samariya, ndetse no kugera ku mpera y’isi.»

 

9Amaze kuvuga atyo azamurwa mu ijuru bamureba, maze igicu kiramukingiriza ntibongera kumubona. 10Uko bagahanze amaso ejuru Yezu amaze kugenda, babona abantu babiri bambaye imyambaro yererana bahagaze iruhande rwabo. 11Barababaza bati «Yemwe bagabo b’i Galileya, ni iki kibahagaritse aho mureba mu ijuru ? Yezu uwo ubavanywemo akajyanwa mu ijuru, azaza nk’uko mumubonye ajya mu ijuru.»

 

ZABURI (Zab 47 (46), 2-3, 6-7, 8-9)


Inyik/ Imana izamutse bayiha impundu,

Uhoraho azamutse avugirwa n’impanda.

 

Miryango mwese nimukome yombi,

musingize lmana mu rwamu rw’ibyishimo,

kuko Uhoraho, Umusumbabyose ari Ruterabwoba,

akaba Umwarni w’igihangange ku isi yose. “

 

Imana izamutse bayiha impundu,

Uhoraho azamutse avugirwa n’impanda.

Nimucurangire Uhoraho, nimucurange !

Nimucurangire Umwami wacu, nimucurange !

 

Kuko Imana ari yo mwami w’isi yose ;

nimucurange mwimazeyo mubyamamaze.

Uhoraho ni Umwami ugenga amahanga,

Imana itetse ku ntebe yayo yuje ubutungane.

 

 

ISOMO RYA KABIRI


Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyefezi (Ef 1, 17-23)

Bavandimwe, 17Imana y’Umwami wacu Yezu Kristu, Yo Mubyeyi wuje ikuzo, nibahe umutima w’ubwenge n’ubujijuke maze muyimenye rwose. 18Ubonye yamurikiye amaso y’umutima wanyu, mugasobanukirwa n’ukwizera mukesha ubutorwe bwanyu, n’ikuzo rihebuje muzigamiweho umurage hamwe n’abatagatifujwe, 19mugasobanukirwa kandi n’ububasha bwayo butagereranywa yadusesuyeho twebwe abemera ! 20Izo mbaraga zitagira urugero yanazigaragarije muri Kristu, igihe imuzuye mu bapfuye ikamwicaza iburyo bwayo mu ijuru, 21hejuru y’icyitwa Igikomangoma, Igihangange, Ikinyabubasha n’Ikinyabutegetsi cyose, ndetse no hejuru y’irindi zina ryose ryashobora kuvugwa ubu no mu bihe bizaza. 22«Ishyira rero byose mu nsi y’ibirenge bye», kandi mbere ya byose imugira umutwe wa Kiliziya, 23ari yo mubiri n’umusendero w’Uwo lmana ubwayo isendereyemo ku buryo bwose.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 47 (46), 6a.10d)

 

Alleluya Alleluya.

Imana izamutse bayiha impundu,

yatumbagiye hejuru ya byose.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Matayo (Mt 28, 16-20)

Muri icyo gihe, 16abigishwa cumi n’umwe bajya mu Galileya ku musozi Yezu yari yarabarangiye. 17Bamubonye barapfukama, bamwe ariko bashidikanya. 18Yezu arabegera arababwira ati «Nahawe ububasha bwose mu ijuru no ku isi. 19Nuko rero nimugende mwigishe amahanga yose, mubabatize ku izina ry’Imana Data na Mwana na Roho Mutagatifu, 20mubatoze gukurikiza ibyo nabategetse byose. Dore kandi ndi kumwe namwe iminsi yose, kugeza igihe isi izashirira.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »