ven.

03

juin

2011

Amasomo ku wa Mbere, Pasika VII, A

ISOMO RYA MBERE


lgitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 19, 1-8)

1Igihe Apolo yari i Korinti, Pawulo na we agera i Efezi, aturutse mu bihugu by’amajyaruguru. Ahasanga abigishwa bamwe, 2ni ko kubabaza ati « Mbese igihe mwemeye, mwaba mwarahawe Roho Mutagatifu ?» Baramusubiza bati « Haba ngo twigeze no kumva ko Roho Mutagatifu abaho !» 3Pawulo ni ko kubabaza ati «None se mwahawe iyihe batisimu ?» Baramusubiza bati « Batisimu ya Yohani. » 4Nuko Pawulo aravuga ati « Yohani yatangaga batisimu yo kwisubiraho, agasaba rubanda kwemera Uwari ugiye kuza nyuma ye, ari we Yezu. » 5Bamaze kubyumwa, babatizwa mu izina rya Nyagasani Yezu. 6Nuko Pawulo abaramburiraho ibiganza maze Roho Mutagatifu abamanukiraho ; bavuga mu ndimi kandi barahanura. 7Bose hamwe bari bageze nko ku bantu cumi na babiri. 8Mu mezi atatu yose, Pawulo yajyaga mu isengero akavuga ashize amanga, akagerageza kwemeza abamwumvaga ibyerekeye Ingoma y’Imana.

 

ZABURI (Zab 68 (67), 2-3, 4-5, 6-7ab.36b)


Inyik/ Ngoma zose z’isi, nimuririmbire Imana yanyu !


Imana nihaguruke, maze abanzi bayo bakwire imishwaro,

n’abayirwanya bahungire kure yayo.

Uko umwotsi uyoyoka, na bo ubahindure ubusa ;

Uko ibishashara bishonga ku muriro,

abo bagome bashirire imbere y’Imana.

 

Naho intungane zihore mu byishimo,

zitete imbere y’Imana,

zihamirize ubudahwema zinezerewe.

Nimuririmbire Imana, mucurange izina ryayo,

nimurate Nyamugendera ku bicu,

izina rye ni Uhoraho, nimumubyinire !

 

Ni umubyeyi umenya impfubyi, akanarenganura abapfakazi ;

nguko uko Imana imeze mu Ngoro yayo ntagatifu.

Abatagira kivurira, Imana ibubakira urugo,

imfungwa ikazibohora, ikazisubiza umudendezo.

Imana ya lsraheli ni yo iha abantu bayo imbaraga n’ubushobozi.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Kol 3,1)

 

Alleluya Alleluya.

Mwazukanye na Kristu, nimuharanire ibyo mu ijuru :

aho Kristu ari, yicaye iburyo bw’lmana.

Alleluya.

 

IVANJILI

+ Yohani (Yh 16, 29-33)

Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, aganira n’abigishwa be. 29Nuko abigishwa be baramubwira bati “Erega noneho uravuga weruye, ntukivugira mu bigereranyo ! 30Ubu tumenye ko uzi byose, kandi ntukeneye ko hari uwakwirirwa agira icyo akubaza ; ngicyo n’igituma twemera ko ukomoka ku Mana.” 31Yezu arabasubiza ati « Noneho muremeye ? 32Dore igihe kiregereje ndetse cyageze, maze mugatatana, umwe ukwe undi ukwe ; mukansiga jyenyine. Mumenye ariko ko ntari jyenyine, kuko Data ari kurnwe nanjye. 33Ibi mbibabwiye ngira ngo muhore munkesha amahoro. Hano mu nsi muzahagirira amakuba, ariko nimukomere : isi narayitsinze. » 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »