ven.

03

juin

2011

Amasomo ku wa Gatanu, Pasika VII, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 25, 13-21)

Muri iyo minsi, 13umwami Agripa na Berenisa bagera i Kayizareya baje gusura umutware Fesito. 14Bahamaze igihe, Fesito atekerereza umwami ibya Pawulo agira ati « Hano hari umuntu Feligisi yasize mu buroko. 15Igihe nari i Yeruzalemu, abatware b’abahezezabitambo n’abakuru b’Abayahudi baramundegera, bansaba ko yakwicwa. 16Mbasubiza ko atari akamenyero ku Banyaroma gucira umuntu urubanza, nta we uhingutse ngo amushinje, na we abone umwanya wo kwiregura, ngo yiyezeho icyaha. 17Ubwo rero baje hano nanjye sinazarira, bukeye nicara mu rukiko mpamagaza uwo muntu. 18Abamuregaga baramukikiza, ariko ntibagira ikirego gikomeye na kimwe bahingutsa mu byo nakekaga. 19Ahubwo bafite ibyo bapfa byerekeye idini yabo, ariko ku buryo bw’umwihariko bagapfa umuntu witwa Yezu wapfuye, nyamara Pawulo akaba yemeza ko ari muzima. 20Mbonye ko ntashobora gukemura ibyo bibazo byabo, mbaza Pawulo niba yemera kujya i Yeruzalemu, ngo abe ari ho acirirwa urubanza ku byo bamuregaga. 21Ariko Pawulo arajurira, ashaka ko urubanza rwe rwarangizwa na Nyir’icyubahiro ; ubwo nanjye ntegeka ko bamurinda kugeza igihe nzamwohereza kwa Kayizari. »

 

ZABURI (Zab 103 (102), 1-2, 11-12, 19-20ab)


Inyik/   Uhoraho yashinze mu ijuru ijabiro rye.


Mutima wanjye, singiza Uhoraho,

N’icyo ndi cyo cyose gisingize izina rye ritagatifu !

Mutima wanjye, singiza Uhoraho,

kandi ntiwibagirwe na kimwe mu byo yaguhaye !

 

Uko ijuru ryisumbuye kure hejuru y’isi,

ni ko impuhwe ze zisagiranira abamutinya ;

uko uburasirazuba butandukanye n’uburengerazuba,

ni ko adutandukanya n’ibicumuro byacu.

 

Uhoraho yashinze mu ijuru ijabiro rye,

maze ingoma ye ikagenga byose.

Nimusingize Uhoraho, bamalayika be mwese,

mwe ntwari z’indatwa, mwubahiriza ijambo rye.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 10, 14)

 

Alleluya Alleluya.

Yezu ni Umushumba mwiza,

amenya intama ze na zo zikamumenya :

yemeye guhara ubugingo bwe ari zo agirira.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Yohani (Yh 21,15-19)

Muri icyo gihe, 15bamaze kurya Yezu abaza Simoni Petero ati «Simoni mwene Yohani, urankunda kurusha aba ngaba ?» Aramusubiza ati «Yego Nyagasani, uzi ko ngukunda.» Yezu aramubwira ati « Ragira abana b’intama zanjye. » 16Yezu yongera kumubaza ubwa kabiri ati « Simoni mwene Yohani, urankunda ?» Petero aramusubiza ati « Yego Nyagasani, uzi ko ngukunda. » Yezu ati « Ragira intama zanjye. » 17Yongera kumubaza ubwa gatatu ati « Simoni mwene Yohani, urankunda ?» Petero ababazwa n’uko amubajije ubwa gatatu ati « Urankunda ?» Ni bwo amushubije ati « Nyagasani, uzi byose, uzi ko ngukunda. » Yezu aramubwira ati « Ragira intama zanjye. 18Ndakubwira ukuri koko : igihe wari ukiri umusore warikenyezaga kandi ukajya aho ushaka, ariko numara gusaza, uzatega amaboko undi agukenyeze, kandi akujyane aho udashaka. » 19Yavuze atyo ashaka kumuburira urupfu rumuteze, ruzahesha Imana ikuzo. Amaze kuvuga atyo aramubwira ati «Nkurikira.»


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »