ven.

03

juin

2011

Amasoko ku wa Kane, Pasika VII, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 22, 30; 23, 6-11)

Pawulo bari bamufatiye mu Ngoro y’Imana i Yeruzalemu ; nuko 22,30bukeye bw’uwo munsi, umugaba w’ingabo ashaka kumenya neza icyo Abayahudi barega Pawulo, aramubohora, hanyuma ategeka ko abatware b’abaherezabitambo n’Inama nkuru yose baterana, azana Pawulo amuhagarika imbere yabo. 23,6Pawulo ngo amenye ko iryo koraniro rigizwe n’igice kimwe cy’Abasaduseyi, n’ikindi cy’ Abafarizayi, avuga aranguruye imbere y’Inama nkuru ati « Bavandimwe, ndi Umufarizayi, nkaba umwana w’Abafarizayi. Icyatumye nshyirwa mu rubanza, ndazira ko niringira izuka ry’abapfuye. » 7Ngo amare kuvuga ibyo havuka amakimbirane mu Bafarizayi n’Abasaduseyi, ikoraniro risubiranamo. 8Koko rero Abasaduseyi bavugaga ko nta zuka, nta mumalayika, nta na roho bibaho, naho Abafarizayi bakemera ko bibaho. 9Haba urusaku rwinshi, bituma bamwe mu bigishamategeko bo mu gice cy’Abafarizayi bahaguruka, barwana ishyaka bikomeye bagira bati « Nta kibi tubona kuri uyu muntu. Mbese none roho yaba yaravuganye na we, cyangwa se umumalayika ?» 10Kubera ko amakimbirane yarushagaho gukomera, umugaba w’ingabo atinya ko bari butanyaguze Pawulo, ni ko gutegeka abasirikare ngo bamanuke bamuvane hagati yabo, bamusubize mu kigo cyabo. 11Mu ijoro rikurikiyeho, Nyagasani abonekera Pawulo aramubwira ati «Komera ! Uko wambereye umugabo i Yeruzalemu, ni ko ugomba no kuzambera umugabo n’i Roma. »

 

ZABURI (Zab 16 (15), 1-2a. 5, 7-8, 9-10, 2b.11)


Inyik/Mana yanjye, unyiragirire kuko ari wowe buhungiro bwanjye.


Mana yanjye, unyiragirire kuko ari wowe buhungiro bwanjye.

Uhoraho ndamubwiye nti « Ni wowe Mutegetsi wanjye !

Uhoraho, wowe munani wanjye n’umugabane wanjye,

Uko nzamera m wowe ukuzi !»

 

Ndashimira Uhoraho ungira inama,

ndetse na nijoro umutima wanjye urabinyibutsa.

Uhoraho mpora muzirikana ubudahwema,

ubwo andi iruhande, sinteze guhungabana.

 

Ni cyo gituma umutima wanjye unezerewe,

amagara yanjye akamererwa neza,

n’umubiri wanjye ukadendeza mu ituze ;

kuko utazantererana ngo mpere ikuzimu,

kandi ukaba utazemera ko umuyoboke wawe agupfana.

 

Nta mahirwe yandi nagira atari wowe !

Uzamenyesha inzira y’ubugingo;

hafi yawe ni ho haba umunezero usendereye,

hafi yawe ni ho haba umudabagiro udashira.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (1 Yh 4, 16)

 

Alleluya Alleluya.

Imana ni urukundo,

Niduhorana urukundo, tuzaguma mu Mana.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Yohani (Yh 17, 20-26)

Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, yubura amaso ayerekeza ku ijuru, maze asenga agira ati 20« Si bo bonyine nsabira, ahubwo ndasabira n’abazanyemera babikesha ijambo ryabo, 21kugira ngo bose babe umwe. Nk’uko wowe, Dawe, uri muri jye, nanjye nkaba muri wowe, ndasaba ko na bo bunga ubumwe muri twe, kugira ngo isi yemere ko ari Wowe wantumye. 22Kandi ikuzo wampaye, nanjye nararibahaye, kugira ngo babe umwe nk’uko natwe turi umwe; 23mbe muri bo, nawe ube muri jye, kugira ngo bagere ku bumwe bushyitse maze isi imenye, ko wantumye, kandi ko wabakunze nk’uko wankunze. 24Dawe, ndashaka ko aho ndi, abo wampaye na bo tuhabana, kugira ngo babone ikuzo ryanjye wampaye, kuko wankunze isi itararemwa. 25Dawe w’intungane, isi ntiyakumenye ariko jye narakumenye, n’aba kandi bamenye ko ari wowe wantumye. 26Nabamenyesheje izina ryawe kandi nzakomeza kuribamenyesha, kugira ngo urukundo wankunze rubabemo, nanjye kandi mbabemo. » 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »