ven.

03

juin

2011

3 Kamena: Karoli Lwanga na bagenzi be, Abahowimana

Abahowe Imana makumyabiri na babiri b’Abaganda, batwibutsa abahowe Imana mu myaka ya mbere ya Kiliziya. Babishe urw’agashinyaguro, bamwe babacagagura ingingo zose, abandi babagabiza inyamaswa, abandi babaca imitwe.

 

Abagera kuri cumi na batatu muri bo babahambiriye mu miba y’imbingo barakongeza batikiriramo. Muri aba bose harimo abakuru n’abato : Matiyasi Mulumba yari afite imyaka mirongo itanu, Kizito we yari afite cumi n’itatu. Abenshi bari abasore bo mu kigero cy’imyaka cumi n’itandatu na makumyabiri n’ine. Igicumuro cyabo ngo cyari uko ari abantu bakunda gusenga. Baza no kuzira ko bangaga ingeso mbi z’ubusambanyi zari zaraheranye umwami Mwanga n’intore ze.

Abo baziranenge bakomezwa cyane na Karoli Lwanga wari mukuru muri bo, abatiza bane bari batarabatizwa.

 

Ubugizi bwa nabi bw’umwami Mwanga, bwahitanye abakristu benshi b’abagatolika n’abaprotestanti. Kuva ku wa 15 Ugushyingo 1885 kugeza ku wa 27 Mutarama 18 hishwe abakristu barenze ijana. Umunsi wahebuje iyindi ni uwo itariki ya 3 Kamena 1886, igihe batwikiye abakristu mu miba y’imbingo i Namugongo. Kuva kera kugeza na n’ubu, amaraso y’abazira ukwemera Imana ni Imbuto yera abakristu benshi.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »