jeu.

02

juin

2011

PARUWASI YA BYUMBA MU RUGO RUSHYA

Padri Materne HABUMUREMYI, Padri Mukuru
Padri Materne HABUMUREMYI, Padri Mukuru

Kuva Diyosezi ya Byumba yashingwa ku wa 05.11.1981, abapadri bayobora Paruwasi cathédrale ya Byumba babanaga na Musenyeri n’abandi bapadri bashinzwe imirimo rusange ya Diyosezi. Mu minsi ishize abapadri bagejeje k’umushumba wa Diyosezi icyifuzo cyari kimaze igihe cyo kuba bagira urugo rwabo, Umushumba wa Diyosezi acyakira neza.

 

Kuri uyu wa 01 kamena 2011 i saa kumi n’ebyiri n’igice za nimugoroba nibwo imihango yo gutaha urugo rushya ruherereye iruhande rwa Cathédrale ya Byumba (ahahoze hitwa kwa Nicole BRANCHER witangiye Diyosezi ya Byumba kuva ikivuka, Imana ikaba yaramuhamagaye ku wa 19.10.2007) yatangiye, hari Umushumba wa Diyosezi, abasasedoti baturutse mu maparuwasi atandukanye, abihayimana n’abakristu.

 

Ibirori byo gutaha urugo rushya byabimburiwe no gusabira abasaserdoti bagiye gutura urwo rugo no kuruha umugisha, uwo muhango ukaba wayobowe na Nyiricyubahiro Myr Servilien NZAKAMWITA, Umushumba wa Diyosezi.

 

Umushumba amaze gutera amazi y’umugisha inyubako y’urugo rushya, habayeho kuganira no gusangira. Mu Ijambo rye, Padri Materne HABUMUREMYI, Padri Mukuru wa Paruwasi Cathédrale yahaye ikaze abari aho, ashimira Umushumba wa Diyosezi wakiriye neza icyifuzo cy’uko abapadri ba paruwasi bagira urugo rwabo, bakisanzura kandi ababasuye bakaza bagana koko Paruwasi n’abapadri bayo. Yashimiye abapadri bamufashije muri iyo nzira, n’abakristu bitanze kugira ngo urugo rushya rubashe gutahwa.

 

Padri Materne yaboneyeho kandi kwibutsa ko ari n’umwanya ukomeye Paruwasi ya Byumba yifatanyije n’andi maparuwasi yose, abasaserdoti n’abakristu ba Diyosezi yose bifurizaho Umushumba wa Diyosezi Anniversaire nziza y’Imyaka 15 amaze ari Umwepiskopi. Padri Materne yashoje agira ati “turwubake rugume kandi ikaze ku bapadri n’abakristu mu rugo rushya”.

 

Mu Ijambo rye, Igisonga cya Musenyeri Myr Didace RUZINDANA yagize ati “uyu mugoroba urashimishije kuko guhurira hamwe twifuriza anniversaire nziza Umwepiskopi wacu ari ikintu cyiza”. Yibukije ko ku wa 11 Nyakanga 2011 Diyosezi izifatanya n’Umushumba wa Diyosezi uzizihiza imyaka 40 ahawe ubusaserdoti, bikazakorwa abasaserdoti n’abakristu baherekeza umwepiskopi mu rugendo nyobokamana i Kibeho. Yaboneyeho kandi kwifuriza abapadri ba paruwasi ya Byumba urugo ruhire. Ati “bizabafashe kurushaho kwitangira imirimo ya gitumwa mushinzwe”. Yashimiye kandi abakristu ba Paruwasi ya Byumba kuko bumvise ko inkingi imwe itagera inzu, bakaba bakora byinshi bafasha abapadri babo kandi biyubakira paruwasi.

 

Umushumba wa Diyosezi we ati “uru rugo rwubatse k’umugisha w’Imana, niruberwe, ruhorane ituze kandi rube urugo rugendwa.” Yishimiye kandi ko umunsi wahujwe no kwibuka imyaka 15 amaze ari umwepiskopi. Yavuze ko kuba umuryango mugari wateranye ngo utahe urugo rushya rw’abasaserdoti, ari ikimenyetso kigaragaza uburyo abapadri bakunzwe. Ati “mukomeze mukundwe na bagenzi banyu b’abasaserdoti, n’ababikira bashiki banyu n’abakristu mwitangira.”

 

Umushumba wa Diyosezi kandi yashimiye abasaserdoti n’abakristu uburyo bamusabira kugira ngo abe uko Imana ibyifuza kandi ngo abe uko imbaga y’Imana ibimutezeho. Ati “Imyaka maze ndi muri Diyosezi ya Byumba ndayishimiye kandi ntimvuna kuko ndi kumwe n’abakristu, n’abasaserdoti Imana impa ngo dufatanye urugendo ruyigana.”

 

Yibukije ko amaze imyaka 40 ari umusaserdoti agira ati “ndashimira Imana yatumye nyimara ndi mu ntama zayo”. Yarangije yongera gusaba isengesho abakrsitu bose agira ati “gusabira umwepiskopi ni inshingano z’umukristu. Yongeye kandi kwifuriza ishya n’ihirwe abasaserdoti Padri Materne HABUMUREMYI, Padri Athénogène TUYISHIME na Fratri Aimable UWIRAGIYE bagiye gutura mu rugo rushya rw’abapadri bayobora paruwasi cathédrale ya Byumba.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »