mer.

01

juin

2011

TUMENYE CARITAS YA DIYOSEZI YA BYUMBA BITYO TURUSHEHO GUFASHA ABAKENE BACU.

Ingano mu materasi y'indinganire yakozwe na Caritas mu Karere ka Rulindo
Ingano mu materasi y'indinganire yakozwe na Caritas mu Karere ka Rulindo

I. IRIBURIRO : 

                               

Dushingiye ku nkomoko yaryo, ijambo Caritas rikomoka ku ijambo ry’ikiratini risobanura « charité » ari byo bivuga urukundo. Ubusanzwe ariko Caritas ni Umuryango wa Kiliziya Gatolika ufite ubutumwa bw’ibanze bwo gufasha abatishoboye no guteza imbere ikiremwamuntu aho kiva kikagera umurikiwe n’ivanjiri. Ni komisiyo Kiliziya Gatolika yifashisha kugira ngo itoze abantu kurangwa no gufashanya no guterana inkunga.

 

Kubera iyo mpamvu, intego ya Caritas zose zo ku isi ni ugusakaza urukundo n’ubutabera mu bantu binyuze mu bufatanye no gusangira n’abandi ibyo dufite cyane cyane twibanda ku batagira kivurira. Caritas rero ishinzwe guteza imbere buri muntu wese mu buryo bwuzuye hashingiwe ku mahame ya Kiliziya Gatolika.

 

Caritas Rwanda ni umuryango udaharanira inyungu wemewe n’amategeko y’u Rwanda hashingiwe ku iteka rya Minisitiri no 499/08 ryo ku wa 01/02/1963  riha Caritas Rwanda ubuzima gatozi; nk’uko ryavuguruwe n’iteka rya Minisitiri no 015/11 ryo ku wa 14/02/2005.

 

Caritas ya Diyosezi ya BYUMBA yo yatangiranye n’ishingwa rya Diyosezi ya Byumba ku itariki 5 Ugushyingo 1981. Ikorera ibikorwa byayo mu maparuwasi yose agize Diyosezi ya Byumba uko ari 17. Kubera ko Diyosezi ya Byumba ari ngari, ibikorwa bya Caritas ya Diyosezi bikorwa muri zone ebyiri azi zo Zone ya Byumba (Amajyaruguru) na zone y’Umutara(Iburasirazuba).

 

II. NI IBIHE BIKORWA BYA CARITAS YA DIYOSEZI YA BYUMBA ? 

 

Nk’uko n’ahandi hose bimeze muri Caritas za Diyosezi ndetse no muri Caritas Rwanda, ibikorwa bya Caritas ya Diyosezi ya Byumba bikorerwa mu mashami atatu : Ishami ry’ubutabazi, Ishami ry’Ubuzima n’Ishami ry’Amajyambere.

 

II.1. UKO CARITAS YA DIYOSEZI YA BYUMBA YAGIYE ITABARA ABANTU BARI MU MAGE

 

- Guhera muri Mata 1994 kugeza mu mpera z’umwaka wa 1997, Caritas ya Diyosezi ya Byumba ibifashijwemo n’imiryango ntera nkunga y’abagiraneza nka Caritas y’Ubusuwisi n’iya Ligizamburu, MISEREOR, CRS n’abandi, yashoboye gukora ibikorwa bikurikira :

 

. Gutanga ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ibanze mu baturage benshi ba Diyosezi ya Byumba harimo abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi, abavanywe mu byabo n’intambara, abatahutse, abagororwa n’abandi…

. Kubaka amazu arenga ibihumbi bibiri na magana atanu (2 500) ku batagira aho baba (abatahutse, abarokotse jenoside, n’abandi.) ;

. Gufasha abatishoboye mu kwivuza barimo abatindi nyakujya n’imfubyi;

. Gukangurira abantu no kubahugurira ibikorwa by’urukundo.

 

- Guhera mu mwaka wa 1998 : Caritas ya Diyosezi ya Byumba, yagabanyije ingufu ishyira mu bikorwa by’ubutabazi byihutirwa. Gusa yakomeje ibikorwa byayo byo kwita ku byiciro by’abatishoboye nk’imfubyi, abamugaye, abasaza n’abakecuru, n’abacitse ku icumu rya jenoside. Icyakora ingufu zashyizwe by’umwihariko mu gukangurira abakene kwiteza imbere mu bukungu kugira ngo babashe kwifasha. Byabaye ngombwa rero ku muri kiriya gihe hagaragazwa neza ibyiciro by’abatishoboye n’ibyo bakeneye kugira ngo babashe gufashwa mu buryo bunoze. Byabaye ngombwa kandi ko abagenerwabikorwa bakangurirwa kurushaho kugira uruhare rufatika mu bikorwa byo gufashanya. Ni muri urwo rwego ubu tubarura abantu benshi bafashwa mu buryo butandukanye n’imiryango remezo kuko yakangukiye gufasha abakene bayo. 



II.2. IBIKORWA BY’INGENZI BYA CARITAS YA DIYOSEZI YA BYUMBA MURI IKI GIHE TURIMO

 

Caritas ya Diyosezi ya Byumba, nk’izindi Caritas za Diyosezi zo mu Rwanda, ikuriwe n’Umushumba wa Diyosezi. Ni nk’ishami ryigenga ritayoborwa na Caritas Rwanda. Caritas Rwanda nayo ikaba iyoborwa n’Inama y’Abepisikopi Gatolika bo mu Rwanda. Nk’uko twabibonye haruguru, ibikorwa bya Caritas ya Diyosezi ya Byumba bikorerwa mu mashami atatu y’ingenzi ariyo ishami ry’ubutabazi, ishami ry’ubuzima n’ishami ry’amajyambere.

 

II.2.1. Ibikorwa by’ishami ry’ubutabazi :

 

Muri iri shami ibikorwa birimo byibanda cyane cyane ku gukangurira no guhugurira abaturage ibikorwa by’urukundo ; gufasha abatishoboye banyuranye barimo imfubyi n’abapfakazi, abamugaye, abana bo mu muhanda(Inzererezi), abasigajwe inyuma n’amateka ; gufasha abahuye n’ibiza nk’imitingito, inkubi y’umuyaga n’ibindi. Harimo kandi n’ibikorwa byo gufasha abanyeshuri batishoboye mu myigire yabo harimo kubaha ibikoresho by’ishuri, imyenda y’ishuri no kubarihira amafaranga y’ishuri.

 

Muri iri shami kandi, ibyagezweho ni byinshi n’ubwo gufasha abatishoboye biba bitoroshye cyane ko ubushobozi buhora ari buke ugereranyije n’abakwiye gufashwa. Abantu benshi batagiraga aho baba babashije kubakirwa amazu meza ku buryo guhera mu mwaka wa 1998 amazu arenga ibihumbi bibiri na magana atanu (2 500) yubatswe cyangwa yasanwe. Ayo mazu akaba yarubatswe ku bufatanye n’abafatanyabikorwa ba Caritas ya Diyosezi barimo Caitas y’Ubusuwisi, iya Ligizamburu n’Ishyirahamwe ry’abatariyani ryitwa KWIZERA n’irindi ryitwa Fondazione Peppino Vismara.

Ikindi kandi Caritas ya Diyosezi ya Byumba yashoboye gufasha abanyeshuri batishoboye ibishyurira amafaranga y’ishuri ibaha n’ibikoresho ku buryo abarenga 4 270 bo mu mashuri yisumbuye bafashijwe naho abo mu mashuri abanza bakaba barenga 11 375 bafashijwe guhera mu mwaka wa 1996. Ibyo bikaba byaragezweho ku bufatanye na Caritas Rwanda, Umushinga wa CHH (Child Household Headed) wa USAID, Umushinga wa MAP tutibagiwe n’abakirisitu ba Diyosezi ya Byumba ubwabo.

 

Muri iri shami kandi ry’ubutabazi, Caritas ya Diyosezi ya Byumba ifatanyije na Caritas Rwanda na Caritas z’amaparuwasi yose itegura buri mwaka igikorwa cy’ukwezi kw’impuhwe n’urukundo (Mois de la charité et de la miséricorde) aho ikusanya inkunga zinyuranye zo kunganira Caritas ya Diyosezi na Caritas Rwanda mu gufasha abatishoboye babagana. Tugereranyije nibura miriyoni ebyiri (2 000 000 frw) buri mwaka zirakusanywa uhereye muri 2004 ni ukuvuga miriyoni cumi n’ebyiri (12 000 000 Frw) mu myaka itandatu, tukaba tuboneyeho umwanya wo gushimira abagiye batanga iyo nkunga tunizera ko izakomeza kugenda yiyongera buri mwaka.

 

Caritas ya Diyosezi ya Byumba ifasha kandi imiryango itishoboye mu maparuwasi ya Diyosezi yishyurira ubwisungane mu kwivuza( mutuelle de Santé) imiryango 1 000 muri buri Paruwasi buri mwaka uhereye mu mwaka wa 2009, ibyo tukaba tubifashwamo n’abagiraneza b’abatariyani bibumbiye mu ishyirahamwe ryitwa SEXANTIO HONURUS.

Caritas ya diyosezi ya Byumba, ifatanyije n’Umuryango mpuzamahanga wita ku buhinzi (FAO :Food Agriculture Organization), yashoboye kandi gutabara abaturage birukanywe muri Tanzaniya ibafasha kongera kwiyubaka mu maparuwasi ya Nyagatare na Kiziguro. Abafashijwe bose hamwe babarirwa mu ngo 800 zahawe imbuto y’ibishyimbo, ibigori, imboga n’ihene tutibagiwe no kubakangurira kwiteza imbere, ibyo bikaba byarakozwe kuva muri 2008 kugeza muri 2009.

 

Mu rwego rwo gufasha abana b’inzererezi, Caritas ya Diyosezi ibinyujije mu Biro Mbonezamubano byo mu Mujyi wa Byumba (BSU : Bureau Social Urbain), ifasha abo bana bibumbiye muri Koperative yitwa GANAHEZA bakaba barahawe ingorofani zitwara imizigo n’ibisarubeti ku buryo zibafasha mu kwiteza imbere.

Muri BSU kandi hari urugo (Home) rw’abageze mu za bukuru batagira kirengera bitabwaho na Caritas ifatanyije n’Ababikira b’Abizeramariya. Ubu urwo rugo rutuwemo n’abageze mu za bukuru 10.

Hari kandi na gahunda yo gufasha ababana n’ubwandu bwa SIDA bibumbiye muri Koperative yitwa WIHOGORA igizwe n’abanyamuryango bagera ku 135. Icyo gikorwa nacyo kikaba gikorerwa muri BSU.

                

II.2.2. Ibikorwa by’ishami ry’ubuzima :

 

Mu ishami ry’ubuzima, ibikorwa by’ingenzi byibanda cyane cyane ku gukurikirana no guhuza ibikorwa by’ibigo nderabuzima n’amavuriro bya Kiliziya Gatolika muri Diyosezi ya Byumba byose hamwe akaba ari 10. Hakorwamo kandi ibikorwa byo kurwanya icyorezo cya SIDA no guhangana n’ingaruka zacyo harimo gufasha ababana n’ubwandu bwa SIDA, nko kubaha imiti igabanya ubukana bwa SIDA, cyangwa gufasha ababakomokaho ku bufatanye na INTRAHEALTH n’abandi baterankunga banyuranye. Iri shami rigira n’uruhare mu bikorwa byo kuringaniza imbyaro bikorerwa mu bigo nderabuzima twavuze haruguru (Urugero : uburyo bw’urunigi).

 

Hari kandi muri iri shami n’ibikorwa byo kurwanya igituntu, icyorezo cya SIDA na Malariya Caritas ikora ibifashijwemo na Global Fund, ibyo bigakorerwa mu bigo nderabuzima.

 

II.2.3. Ibikorwa by’Ishami ry’Amajyambere :

                       

Ku bijyanye n’ishami ry’amajyambere, ibikorwa byaryo byibanda cyane cyane ku guteza imbere abakene bafite ingufu n’ubushake byo gukora, ni ukuvuga abashobora gutegura kandi bagashyira mu bikorwa ibikorwa byongera umutungo. Muri urwo rwego ibyakozwe by’ingenzi byibanda ku kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi no kuwongerera agaciro kugira ngo abaturage babashe kwihaza mu biribwa, kurinda no kubungabunga ubutaka hakorwa amaterasi y’indinganire, gukangurira abantu kuzigama no kugurizanya binyuze mu bigo by’imari iciriritse nka RIM, gukangurira abantu kwibumbira mu makoperative yo kwiteza imbere mu bukungu no kubahugura, gutera inkunga amakoperative cyane cyane ahunika akanacuruza imyaka(Ibyo bikorerwa cyane cyane mu Umutara).

 

Muri iri shami ry’amajyambere ibyagezweho bikwiye kwishimirwa bikubiye mu ngingo zikurikira :

 

- Hafashijwe abaturage bahabwa imbuto z’indobanure cyane cyane imbuto y’ibishyimbo, ibigori, ibirayi n’ibijumba. Abaterankunga badufashije muri iki gikorwa barimo MISEREOR, Caritas y’Ubusuwisi na Ligizamburu, IFDC/ CATALIST na CRS

- Kwigisha abantu bakuze gusoma, kwandika no kubara binyuze muri Porogaramu AFOCAD duterwamo inkunga na Caritas y’Ubusuwisi na Ligizamburu.

- Gufasha aborozi bahabwa amatungo y’icyororo cya kijyambere yaba amatungo magufi n’amatungo maremare. MISEREOR na CRS bafashije Caritas ya Diyosezi mu itangwa ry’ihene za Kijyambere z’ubwoko bwa « Alpine » mu gihe Caritas y’Ubusuwisi n’iya Ligizamburu babinyujije mu mushinga AFOCAD (Animation Formation Caritas Diocésaine) bo bafashije mu itangwa ry’inka za kijyambere 30 kandi icyo gikorwa kikaba kigikomeza (Frisonne, Jersey, …).

- Gushinga amakoperative yo kwiteza imbere mu bukungu byakozwe na Porogaramu AFOCAD duterwamo inkunga na Caritas y’Ubusuwisi n’iya Ligizamburu. Ubu amakoperative arenga makumyabiri akaba yarashinzwe kandi akurikiranwa ndetse agafashwa mu buhinzi n’ubworozi binyuze muri iyo Porogaramu.

- Gutunganya amaterasi y’indinganire hirya no hino muri Diyosezi ku buryo bw’intangarugero. Hamaze gutunganywa ubuso burenga ha 300 muri Diyosezi yose, abafatanyabikorwa muri iki gikorwa akaba ari Caritas y’Ubusuwisi n’iya Ligizamburu binyuze muri Porogaramu AFOCAD, Minisiteri ifite ubutaka mu nshingano zayo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa ku isi (PAM).

- Guteza imbere ubuhinzi bw’ingano mu turere twa Rulindo na Gicumbi ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi (MINAGRI) ibinyujije muri RADA na Caritas Rwanda.

- Gutanga no gucuruza inyongeramusaruro ku bufatanye n’umushinga CATALIST, Koperative SOPAV na Minisiteri y’Ubuhinzi.

- Guhunika no gucuruza imyaka binyuze mu makoperative yabyiyemeje ku bufatanye na Caritas Internationalis y’Ububiligi binyuze muri Caritas Rwanda. Amakoperative 6 akaba akurikiranwa muri Paruwasi za Ngarama, Nyarurema na Rukomo muri Zone y’Umutara.

- Gushyiraho ifamu ntangarugero y’ubworozi bw’inka zitanga umukamo mu UMUTARA (Rwebishorogoto) : Uyu mushinga ukaba ugikeneye kongererwa ingufu.

- Gufasha amakoperative acuruza amata n’acuruza maracuja kugira ngo bikorwe mu buryo buteza imbere uwo musaruro ndetse n’ababikora barusheho kunguka amafaranga abafasha kwibeshaho neza. Ibyo tukaba tubifashwamo na FAO.

- Caritas ifasha kandi urubyiruko rutabashije gukomeza andi mashuri kwiga imyuga inyuranye irimo ubwubatsi, ububaji, ubudozi, guteka ibigezweho, ubukorikori kuko twese tutazatungwa n’ubuhinzi gusa. Ibyo bikorerwa cyane cyane mu kigo cyigisha imyuga cya Rwesero (CFAJ Rwesero).

III. UMWANZURO :

 

Nk’uko bigaragara, Caritas ya Diyosezi ya BYUMBA yabashije kugera ku bikorwa byinshi binyuranye mu mashami yayo uko ari atatu.

Gusa iyo ugereranyije n’ibikenewe n’abagenerwabikorwa ba Caritas, twavuga ko ari nk’ igitonyanga cy’ibisubizo mu nyanja y’ibibazo !

 

Ariko na none twakwishimira ko Caritas ya Diyosezi ya Byumba ifite inzego za Caritas uhereye mu Miryango remezo ukagera ku rwego rwa Diyosezi zikora neza, bityo bigatuma ibikorwa bya Caritas bigera ku batishoboye bari ku rwego rw’ibanze mu Miryango remezo mu buryo bwihuse. Kuri ibyo, hiyongeraho ubuyobozi bwiza n’abakozi ba Caritas basobanukiwe n’inshingano zabo maze imirimo ikihuta ugereranyije n’igihe cyashize.

 

Ikindi ni uko Caritas ifitanye imikoranire myiza n’inzego za Leta ndetse n’indi miryango nterankunga, ibyo nabyo bikaba byorohereza Caritas ya Diyosezi ya Byumba mu kugera ku nshingano zayo z’ibanze zo gufasha abatishoboye b’ingeri zinyuranye.

 

Icyakora nk’uko mu Kinyarwanda baca umugani ngo nta byera ngo de, hari ibibazo by’ingenzi Caritas ya Diyosezi ya Byumba ihura nabyo. Muri byo twavuga :

 

- Kuba abantu benshi bagifite imyumvire itari yo bityo bakiyumvisha ko Caritas ya Diyosezi yaba ikize ku buryo yabafasha muri byose nyamara bidashoboka ;

- Ibibazo bikomeye byo kumenya gusesengura no kurwanya ubukene bw’ingeri zose kuko ubukene buri kwinshi :

 

. Umukene mu mibereho watereranywe (Le pauvre social, rejeté) : ni utagira na busa, nta nzu, nta n’urwara rwo kwishima ;

. Umukene mu bukungu (Le pauvre économique) : utagira akazi, utagira ubutaka;

. Umukene ku muco (Le pauvre culturel) : utazi gusoma, utarize ;

. Umukene muri politiki (Le pauvre politique): Utagira umushyigikira, utagira umuvugizi, utagerwaho n’ubutabera, uhorwa ibitekerezo bye;

. Umukene mu mitekerereze (Le pauvre éthique, moral) : uwasigajwe inyuma, uwambuwe ubutabera ;

.Umukene mu by’iyobokamana (Le pauvre religieusement) : nta burere, nta mutima w’ukwemera agira cyangwa se ahohoterwa azira ukwemera kwe ;

. Umukene mu bya roho (Le pauvre spirituellement) : nta cyo agira, yaheranywe n’imibabaro n’agahinda, nta bushobozi yifitemo muri we, nta cyizere cy’ejo hazaza yifitemo.

 

- Kuba Caritas ya Diyosezi ikigendera cyane ku nkunga ziturutse hanze ku buryo rimwe na rimwe dutegura imishinga ishingiye gusa ku byifuzo by’abaterankunga nyamara itajyanye n’Imiterere n’ibyifuzo nyakuri by’ uturere dukoreramo.

 

Mu gusoza, ntitwabura kubagezaho bimwe mu byo Caritas ya Diyosezi ya Byumba ishyize imbere mu gihe kizaza nk’uko bigaragara mu ngingo zikurikira :

+ Gushyiraho imishinga igamije gufasha Caritas ya Diyosezi kongera umutungo wayifasha kwifasha no gufasha abagenerwabikorwa bayo ;

+ Gukomeza ibikorwa byo gukangurira abaturage ibikorwa by’urukundo kugira ngo abakirisitu barusheho kumva ko Caritas ya Diyosezi idashobora gutera imbere batabigizemo uruhare rufatika ;

+ Gukomeza ingamba zigamije kugirana imikoranire myiza n’abaterankunga ba Caritas ya Diyosezi ya Byumba;

+ Gushyiraho uburyo bwo kwiteza imbere muri Caritas ya Diyosezi kugira ngo ibashe kwirwanaho kandi na Diyosezi yose ibashe kubyungukiramo.

 

Icyo abantu bose bagomba kumva rero, ni uko kuva mu bukene bishoboka rwose. Icya ngombwa ni uko buri wese ashyiraho ake nta kwikanyiza ngo abangamire abandi. Abantu bose bashyize hamwe bagamije kwiteza imbere, nta kabuza ubukene dushobora kuburwanya kandi iyo ntambara tukayitsinda kuko abishyize hamwe nta kibananira, n’Imana Irabasanga.


Icyitonderwa :

Ibi byari incamake y’imikorere ya Caritas ya Diyosezi ya Byumba, ariko guhera ubu, buri wagatatu wa buri cyumweru, Caritas ya Diyosezi ya Byumba izajya igeza ku basomyi ba Web Site ya Diyosezi, imikorere ya buri mushinga mu buryo bwimbitse.

 

Padiri Emmanuel RUTSINDINTWARANE

Umuyobozi wa Caritas ya Diyosezi ya Byumba.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »