ven.

27

mai

2011

Amasomo ku wa Kane, Pasika VI, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 18, 1-8)

Nyuma y’ijambo rye rwagati mu rukiko, 1Pawulo ava Atene , ajya i Korinti. 2Ahasanga Umuyahudi witwa Akwila ukomoka i Ponto, wari uherutse kuva mu Buta1iyani n’umugore we Purisila, kuko umwami w’i Roma Kalawudiyo, yari yategetse Abayahudi bose kuhava. Pawulo amenyana na bo, 3kandi kubera ko yari ahuje umwuga na bo, - bari ababoshyi b’amahema -, aguma iwabo bagakorana uwo mwuga. 4Buri munsi w’isabato yafataga ijambo mu isengero, akagerageza kwemeza Abayahudi n’Abagereki.


5Nuko Silasi na Timote bamaze kuhagera baturutse i Masedoniya, Pawulo yiyegurira wese ijambo ry’Imana, yemeza Abayahudi ko Yezu ari we Mukiza. 6Nyamara bo bakamurwanya kandi bakamutuka, ni ko gukunguta imyambaro ye ababwira ati «Amaraso yanyu azabahame ! Jye ndi umwere, ndetse no kuva ubu nigiriye mu banyamahanga. » 7Avuye aho ngaho ajya ku witwa Tito Yusito, umuntu wubahaga Imana, akaba yari atuye iruhande rw’isengero. 8Kirisipo, umutware w’isengero, yemera Nyagasani n’urugo rwe rwose, ndetse n’Abanyakorinti benshi bumvise amagambo ya Pawulo baremera, barabatizwa.

 

ZABURI (Zab 98 (97), 1, 2-3ab, 3cd-4)


Inyik/ Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe mu maso y’amahanga.


Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,

kuko yakoze ibintu by’agatangaza ;

indyo ye, ukuboko kwe k’ubutagatifu,

byatumye atsinda.

 

Uhoraho yagaragaje ugutsinda kwe,

atangaza ubutabera bwe mu maso y’amahanga.

Yibutse ubuntu bwe n’ubudahemuka bwe,

agirira inzu ya Israheli.

 

Imipaka yose y’isi,

yabonye ugutsinda kw’Imana yacu.

Nimusingize Uhoraho ku isi hose,

nimuvuze impundu kandi muririmbe.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 14, 18)

 

Alleluya Alleluya.

Nyagasani ntazabasiga muri imfubyi:

azagaruka abasange maze imitima yanyu inezerwe.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Yohani (Yh 16, 16-20)

Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se,abwira abigishwa be ati 16«Hasigaye akanya gato ntimwongere kumbona, ariko mu kandi kanya mukambona.» 17Nuko bamwe mu bigishwa be batangira kubwirana bati « Buriya se aratubwira iki, ngo: ni akanya gato ntimumbone, mu kandi kanya mukambona, kandi ngo ngiye kwa Data ?» 18Baravuga bati « Iby’aka kanya gato bivuga iki ? Ntituzi icyo ashaka kuvuga. » 19Yezu amenya ko bashaka kugira icyo bamubaza, arababwira ati « Murabazanya ibyo mvuze nti ‘Mu kanya gato ntimuzambona, mu kandi kanya mukazambona.’ 20Ndababwira ukuri koko : mwe muzarira ndetse muganye, ariko isi yo izishima. Mwe muzagira ishavu, ariko ishavu ryanyu rizabaviramo ibyishimo. » 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »