ven.

27

mai

2011

Amasomo ku wa Gatatu, Pasika VI, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 17, 15.22-34; 18, 1)

17,15Abari baherekeje Pawulo barakomeza bamugeza Atene, hanyuma bahindukirana ubutumwa bugenewe Silasi na Timote, bubategeka ko bazamugeraho bidatinze. (Pawulo wari watumiwe gusobanura iby’inyigisho ze), 22ahagarara rwagati mu rukiko, araterura ati «Yemwe bantu ba Atene, ndabona ko mushishikarira iyobokamana ku buryo bukataje! 23Koko rero, ubwo nagendagendaga mu mihanda y’umugi wanyu, nagiye mbona amashusho y’Imana zanyu, ndetse ndabukwa n’urutambiro rwanditsweho ngo ‘Urw’imana itaramenyekana,’ None rero, iyo Mana musenga mutayizi, ni yo nje kubamenyesha. 24Imana yaremye isi n’ibiyirimo byose, yo Mugenga w’ijuru n’isi, ntitura mu ngoro zubatswe n’ibiganza by’abantu, 25ntikorerwa n’ibiganza by’abantu nk’aho hari icyo ikennye, ahubwo ni yo iha bose ubugingo, ikabaha umwuka n’ibindi bakeneye byose. 26Yaremye amoko yose y’abantu ikurije ku muntu umwe, iyatuza ku bwisanzure bwose bw’isi ; yayashyiriyeho ibihe uko bisimburana, ibakebera imbibi z’aho bagomba gutura. 27Ibyo Imana yabigiriye kugira ngo wenda nibayishakashaka babashe kuyishyikira, kuko mu by’ukuri itari kure ya buri muntu muri twe. 28Ni yo dukesha ubugingo, ubwinyagambure n’ukubaho uko ari ko kose, nk’uko bamwe mu basizi banyu bigeze kubivuga bati ‘Koko turi inkomoko yayo.’ 29Ubwo rero dukomoka ku Mana, ntitugomba gutekereza ko kamere y’Imana imeze nka bya bishushanyo bibajwe muri zahabu, muri feza cyangwa se mu ibuye, bikomoka ku bukorikori n’ubugenge bya muntu. 30lmana rero yirengagije ibyo bihe by’ubujiji, none irahamagara abantu bose iyo bava bakagera ngo bisubireho, 31kuko yashyizeho umunsi igomba gucira isi urubanza rutabera ikoresheje umuntu yabigeneye, nk’uko yahaye bose icyemezo, umunsi imuzura mu bapfuye. »

 

32Pawulo ngo avuge iby’izuka ry’abapfuye, bamwe muri bo bamuha urw’amenyo, abandi baramubwira bati « Kuri iyo ngingo tuzakumva ikindi gihe !» 33Nuko Pawulo abavamo atyo. 34Nyamara bamwe bifatanya na we baremera. Muri bo hakaba Diyoniziyo, umujyanama mu Rukiko, n’umugore we witwa Damari, n’abandi. 18,1Nyuma y’ibyo, Pawulo ava Atene ajya i Korinti.

 

ZABURI (Zab 148, 1-2, 11-12, 13.14b)


Inyik/   Nyagasani, ijuru n’isi byuzuye ikuzo ryawe.


Nimusingirize Uhoraho mu ijuru,

mumusingize mwebwe abatuye hejuru y’ibicu !

Nimumusingize, bamalayika be mwese,

namwe ngabo ze mwese, nimumusingize !

 

Nimumusingize bami b’isi, hamwe n’amahanga yose,

bikomangoma byo ku isi namwe bacamanza,

basore namwe bakobwa b’inkumi,

basaza namwe kandi rubyiruko !

 

Bose nibasingize izina ry’Uhoraho,

ko ari ryo rihatse ayandi yose,

n’ikuzo rye rigasumba ijuru n’isi :

bituma abayoboke be bamurata.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 16,13)

 

Alleluya Alleluya.

Roho w’Imana, Roho Nyir’ukuri naze :

atuyobore mu kuri kose.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Yohani (Yh 16, 12-15)

Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, abwira abigishwa be ati 12«Ndacyafite byinshi nababwira, ariko ubu ntimwashobora kubyakira. 13Ariko Roho Nyir’ukuri uwo naza, azabayobora mu kuri kose kuko atazavuga yitumirije, ahubwo azavuga ibyo yumvise byose, kandi akazabahanurira n’ibizaza. 14Azampesha ikuzo, kuko azahabwa ku byanjye akabibamenyesha. 15Ibyo Data atunze byose ni ibyanjye ; ni cyo kinteye kuvuga ko azafata ku byanjye maze akabibamenyesha. » 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »