ven.

20

mai

2011

Amasomo ku wa Mbere, Pasika V, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 14, 5-18)

Muri Ikoniyo, 5abanyamahanga n’Abayahudi bajya inama n’abatware babo ngo bagirire nabi Intumwa, bazitere amabuye. 6Pawulo na Barinaba babimenye, bashaka ubuhungiro mu migi ya Lisitiri na Deribe yo muri Likawoniya, no mu turere tuyikikije. 7Na ho bakomeza kwamamaza Inkuru Nziza. 8Nuko i Lisitiri hakaba umuntu waremaye ibirenge, kuko yari yaravukanye ubumuga, atigeze atambuka. 9Umunsi umwe yari ateze amatwi Pawulo yigisha, Pawulo na we amwitegereje abona ko afite ukwemera guhagije kugira ngo akire, 10amubwira mu ijwi riranguruye ati «Haguruka, uhagarare wemye !» Umuntu arabaduka, aragenda.


11Rubanda rero ngo babone ibyo Pawulo amaze gukora, batera hejuru bavuga mu rurimi rwabo kavukire rwo muri Likawoniya bati « Imana zisa n’abantu zaje muri twe !» 12Nuko Barinaba bamwita « Zewusi », naho Pawulo bamwita « Herimesi », kuko ari we wakundaga gufata ijambo. 13Nuko umuherezabitambo w’ikigirwamana Zewusi, (ingoro yacyo ikaba yari ku irembo ry’umugi), azana ibimasa bitatse indabyo abishyira imbere y’irembo, kuko yashakaga we na rubanda gutura igitambo. 14Ariko Pawulo na Barinaba ngo bumve iyo nkuru, bashishimura imyambaro yabo maze biroha muri rubanda batera hejuru bati 15« Ibyo mukora ni ibiki ? Natwe turi abantu nkamwe. Inkuru Nziza tubamenyesha irabasaba ko mwigizayo ayo manjwe, ngo mugarukire Imana Nzima yaremye ijuru n’isi, inyanja n’ibiyirimo byose. 16Mu bihe byo hambere yaretse amahanga yose akora ibyo yishakiye ; 17nyamara ntiyaretse gutanga ibimenyetso bihamya ubugiraneza bwayo : ibaha imvura n’ibihe by’uburumbuke, ikabahaza ibibatunga, n’imitima yanyu ikayuzuza ibyishimo. » 18Ayo magambo yabo atuma rubanda batuza ariko bigoranye, bityo bareka kubatura igitambo.


ZABURI (Zab 115 (113 B), 1ab-2, 3-4,15-16)


Inyik/ Uhoraho, nta bwo ari twebwe,

               ahubwo ni izina ryawe ukwiye guhesha ishema !

 

Nta bwo ari twebwe, Uhoraho, nta bwo ari twebwe,

ahubwo ni izina ryawe ukwiye guhesha ishema.

Ni iki cyatuma amahanga avuga

ngo « Mbese Imana yabo iba hehe ?»

 

Imana yacu iba mu ijuru,

icyo ishatse cyose ikagikora.

Ibigirwamana byabo si ikindi, ni feza na zahabu,

ni ibintu byabumbwe n’intoki za muntu.

 

Murakagira umugisha w’Uhoraho,

we waremye ijuru n’isi !

ljuru ni ijuru ry’Uhoraho,

naho isi yayigabiye bene muntu.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Ef 2, 18)

 

Alleluya Alleluya.

Dushobora kugera ku Mana Data tubikesha amaraso ya Kristu,

tubumbwe na Roho umwe.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Yohani (Yh 14,21-26)

Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, abwira abigishwa be ati 21«Umenya amategeko yanjye kandi akayubaha, ni we unkunda. Kandi rero unkunda azakundwa na Data, nanjye nzamukunda kandi nzamwiyereka. » 22Yuda utari Isikariyoti aramubaza ati « Nyagasani, utewe n’iki kutwiyereka, ntiwiyereke isi ?» 23Yezu aramusubiza ati « Umuntu unkunda azubaha ijambo ryanjye, Data azamukunda, maze tuzaze iwe tubane na we. 24Utankunda ntamenya n’ijambo ryanjye ; kandi rero ijambo mwumvise si iryanjye, ni irya Data wantumye. 25Ibyo mbibabwiye nkiri kumwe namwe, 26ariko Umuvugizi Roho Mutagatifu, Data azohereza mu izina ryanjye, ni we uzabigisha byose kandi abibutse n’ibyo nababwiye byose. » 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »