ven.

20

mai

2011

Amasomo ku wa Gatandatu, Pasika V, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 16, 1-10)

Pawulo wari wavuye i Antiyokiya ari kumwe na Silasi, 1aza kugera i Deribe n’i Lisitiri. Aho hakaba umwigishwa witwa Timote, umuhungu w’Umuyahudikazi wemeye, naho se akaba Umugereki. 2Yashimwaga cyane n’abavandimwe b’aho i Lisitiri, kimwe n’Ikoniyo. 3Pawulo yifuza kujyana na we, ni ko kumugenya kubera Abayahudi bari muri ako karere, kandi bose bazi ko se ari Umugereki. 4Mu migi yose banyuragamo, Pawulo na Silasi babagezagaho ibyemezo byafashwe n’Intumwa hamwe n’abakuru b’ikoraniro b’i Yeruzalemu, bakabasaba kubikurikiza. 5Bityo Kiliziya zirushaho gukomera mu kwemera, kandi zikiyongera buri munsi.


6Pawulo na Silasi bambukiranya Furujiya n’akarere kose k’Ubugalati, kuko Roho Mutagatifu yari yababujije kwamamaza ijambo ry’Imana muri Aziya. 7Ngo bagere ku mbibi za Misiya bagerageza kujya muri Bitiniya, ariko Roho wa Yezu arababuza. 8Nuko bambukiranya Misiya, baramanuka bajya i Torowadi. 9Ijoro rimwe Pawulo arabonekerwa ; abona umuntu wo muri Masedoniya amuhagaze imbere amwinginga ati « Ambukira muri Masedoniya, uze udutabare !» 10Pawulo akimara kubonekerwa, dutangira gushaka uko twajya muri Masedoniya, kuko twari tumenye neza ko Imana iduhamagariye kuhamamaza Inkuru Nziza.

 

ZABURI (Zab 100 (99),1-2, 3, 5)


Inyik/ Nimusingize Uhoraho, bantu b’isi yose.

Nimusingize Uhoraho, bantu b’isi yose,

Nimumugaragire mwishimye,

nimumusanganize impundu z’ibyishimo!

 

Nimwemere ko Uhoraho ari we Mana,

ni we waturemye, none turi abe,

turi umuryango we n’ubushyo yiragiriye.

 

Kuko Uhoraho ari umugwaneza,

urukundo rwe ruhoraho iteka,

ubudahemuka bwe bugahoraho uko ubihe bigenda bisimburana.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Kol 3,1)

 

Alleluya Alleluya.

Mwazukanye na Kristu, nimuharaniIe ibyo mu ijuru:

Aho Kristu ari yicaye iburyo bw’Imana.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Yohani (Yh 15,18-21)

Muri icyo gihe, Yezu agiye kuva kuri iyi si ngo asange Se, abwira abigishwa be ati 18« Isi nibazira, mumenye ko ari jye yabanje kwanga. 19Iyo muba ab’isi, isi yakunze ikiri icyayo ; ariko kuko mutari ab’isi, kandi nkaba narabatoye mbakura mu isi, ni cyo isi izabaziza. 20Mwibuke ijambo nababwiye ko ‘Nta mugaragu uruta shebuja.’ Niba barantoteje namwe bazabatoteza, niba barubashye amagambo yanjye, n’ayanyu bazayubaha. 21Ibyo byose bazabibagirira babaziza izina ryanjye, kuko batazi Uwantumye.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »