mar.

10

mai

2011

Amasomo ku wa Kabiri, III Pasika, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Ibyakozwe n’lntumwa (Intu 7, 51-60 ; 8, 1a)

Sitefano ari imbere y’Inama nkuru, aravuga ati 7,51«Bantu b’ijosi rishingaraye, bantu banangiye umutima n’amatwi, mugahora murwanya Roho Mutagatifu, muri kimwe n’abasekuruza banyu ! 52Ni nde mu bahanuzi abasekuruza banyu batatoteje? Ndetse bishe n’abahanuye mbere ukuza kwa ya Ntungane, imwe ubu ngubu mwagambaniye maze mukamwica. 53Mwahawe Amategeko muyashyikirijwe n’abamalayika, nyamara ntimwayakurikiza !»

54Ayo magambo ya Sitefano arabarakaza, bamuhekenyera amenyo. 55Naho we yuzura Roho Mutagatifu, ahanga amaso ijuru, abona ikuzo ry’Imana na Yezu ahagaze iburyo bw’lmana. 56Nuko aravuga ati« Dore ndabona ijuru rikinguye, n’Umwana w’umuntu ahagaze iburyo bw’Imana. » 57Bahera ko bavuza induru, bipfuka mu matwi maze bamwiroheraho icyarimwe. 58Baramukurubana no hanze y’umugi, bamutera amabuye. Abamushinjaga bari barambitse imyambaro yabo imbere y’umusore witwa Sawuli. 59Igihe bamuteraga amabuye, Sitefano asenga agira ati «Nyagasani Yezu, akira ubuzima bwanjye.» 60Nuko arapfukama maze atera hejuru ati «Nyagasani, ntubahore iki cyaha. » Ngo amare kuvuga ibyo, araca. 8,1Sawuli na we yari mu bemeye ubwo bwicanyi.

 

ZABURI (Zab 31 (30), 3bc.4b, 6.8ab, 17.20bc)


Inyik/ Nyagasani, nshyize ubugingo bwanjye mu maboko yawe.


Mbera urutare rukomeye,

n’urugo rucinyiye nzakiriramo.

Nyobora, undandate ubigiriye kubahiriza izina ryawe.

 

Nshyize ubugingo bwanjye mu maboko yawe ;

ni wowe uncungura, Uhoraho, Mana nyir’ukuri.

Nzabyina nishimira cyane ubudahemuka bwawe,

kuko wabonye akaga ndimo.

 

Uruhanga rwawe nirumurikire umugaragu wawe,

maze unkize ugiriye impuhwe zawe.

Ibyiza byawe ubiha abo ubereye ubuhungiro bose,

kandi ukabibagwizaho rubanda rwose rubyirebera.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 6,35)

 

Alleluya Alleluya.

Nyagasani Yezu, wowe mugati w’ukuri kandi utanga ubugingo,

ugusanga wese ntazasonza bibaho.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Yohani (Yh 6, 30-35)

Nyuma y’ituburwa ry’imigati, rubanda 30babwira Yezu bati «Ikimenyetso utanze ni ikihe, ngo tukibone maze tukwemere ? Ukoze iki ? 31Mu butayu ba sogokuruza bacu bariye ‘manu’, nk’uko byanditswe ngo ‘Yabagaburiye umugati uturutse mu ijuru.’» 32Nuko Yezu arabasubiza ati « Ndababwira ukuri koko : Musa si we wabahaye umugati wo mu ijuru, ahubwo ni Data ubaha umugati w’ukuri wo mu ijuru. 33Kuko umugati Imana itanga ari umanuka mu ijuru, kandi ukazanira isi ubugingo. » 34Nuko baramubwira bati, «Mwigisha, jya uhora uduha uwo mugati utubwiye. » 35Yezu arababwira ati «Ni jyewe mugati utanga ubugingo. Unsanga wese ntazasonza bibaho, n’unyemera ntazagira inyota bibaho.»


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »