mar.

10

mai

2011

Amasomo ku wa Gatanu, III Pasika, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 9, 1-20)

1Sawuli nta kindi yatekerezaga kitari ukujujubya no kwica abigishwa ba Nyagasani. Nuko asanga umuherezabitambo mukuru, 2amusaba inzandiko zo kujya mu masengero y’ i Damasi, kugira ngo nagira abo ahasanga bayobotse iyo Nzira, abagabo n’abagore, ababohe abazane i Yezuzalemu. 3Nuko igihe yari mu nzira agiye kugera i Damasi, ako kanya urumuri ruturutse mu ijuru ruramugota. 4Yitura hasi, maze yumva ijwi rimubwira riti « Sawuli, Sawuli ! Urantotereza iki ?» 5Sawuli arabaza ati « Uri nde, Nyagasani ?» Iryo jwi rirasubiza riti « Ndi Yezu, uwo uriho utoteza ! 6Ariko haguruka winjire mu mugi, bari bukubwire icyo ugomba gukora. » 7Bagenzi be bari kumwe mu rugendo, bari bahagaze bumiwe, kuko bumvaga ijwi ariko ntibabone umuntu. 8Sawuli arabaduka, nyamara n’ubwo yabumburaga amaso nta cyo yabonaga. Bagenzi be ni ko kumurandata bamugeza i Damasi. 9Nuko ahamara iminsi itatu atabona, nta cyo arya nta n’icyo anywa.


10Aho i Damasi rero hakaba umwigishwa witwaga Ananiya. Nyagasani aramubonekera, amuhamagara agira ati « Ananiya !» Undi arasubiza ati “Ndi hano, Nyagasani !” 11Nyagasani aramubwira ati “Haguruka ujye mu muhanda witwa ‘Ugororotse’, ubarize kwa Yuda umuntu witwa Sawuli ukomoka i Tarisi. Ubu ariho arasenga, 12kandi mu ibonekerwa yabonye umuntu witwa Ananiya yinjira iwe, amuramburiraho ibiganza kugira ngo abone.” 13Ananiya arasubiza ati « Nyagasani, numvise benshi bavuga iby’uwo muntu, n’inabi yose yagiriye abatagatifujwe bawe b’i Yeruzalemu, 14kandi n’ino ahafite ububasha yahawe n’abatware b’abaherezabitambo, kugira ngo abohe abiyambaza izina ryawe bose. » 15Ariko Nyagasani aramubwira ati « Genda ! Kuko uwo muntu ari igikoresho cyanjye nitoranyirije, kugira ngo amenyekanyishe iizina ryanjye imbere y’abanyamahanga, imbere y’abami n’imbere y’Abayisraheli. 16Ni jye ubwanjye uzamwereka uburyo bwose azagomba kubabazwa, ahorwa izina ryanjye. »


17Nuko Ananiya aragenda yinjira mu nzu, amuramburiraho ibiganza, maze aramubwira ati « Sawuli, muvandimwe ! Nyagasani Yezu wakubonekeye mu nzira uza ino yakuntumyeho, kugira ngo wongere kubona kandi wuzuremo Roho Mutagatifu. » 18Ako kanya, utuntu dusa n’udushishwa duhubuka mu maso ye, yongera kubona maze ahera ko arabatizwa. 19Amaze kurya yongera kugira intege. Sawuli amarana iminsi mike n’abigishwa b’i Damasi, 20maze atangira adatinze kwamamaza mu masengero ko Yezu ari Umwana w’Imana.

 

ZABURI (Zab 117 (116), 1, 2)


Inyik/   Nimujye mu isi hose, mwamamaze Inkuru Nziza !

Mahanga mwese, nimusingize Uhoraho,

miryango mwese, mumwamamaze.

 

Kuko urukundo adukunda rutagira urugero,

n’ubudahemuka bwe bugahoraho iteka !

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Imig 9, 2.5)

 

Alleluya Alleluya.

Ubuhanga bwatunganyije ameza maze buravuga buti

« Nimuze murye ku mugati w’ubugingo,

murye kandi munywere ku meza y’Imana. »

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Yohani (Yh 6, 52-59)

Muri icyo gihe, 52Abayahudi batangira kujya impaka ubwabo bati « Ashobora ate kuduha umubiri we ngo uribwe ?» 53Yezu arabasubiza ati « Ndababwira ukuri koko : nimutarya umubiri w’Umwana w’umuntu, ntimunywe n’amaraso ye, ntimuzagira ubugingo muri mwe. 54Naho urya umubiri wanjye, akanywa n’amaraso yanjye, agira ubugingo bw’iteka, kandi nzamuzura ku munsi w’imperuka. 55Kuko umubiri wanjye ari ikiribwa koko, n’amaraso yanjye akaba ikinyobwa koko. 56Urya umubiri wanjye kandi akanywa amaraso yanjye, angumamo nanjye nkamugumamo. 57Mbese nk’uko Data wantumye ariho, nanjye nkabaho ku bwa Data, bityo undya na we azabaho ku bwanjye. 58Nguyu umugati wamanutse mu ijuru : si nk’uwo ba sogokuruza banyu bariye bakarenga bagapfa ; urya uyu mugati azabaho iteka ryose. » 59Ibyo yabivuze igihe yigishirizaga mu isengero ry’i Kafarinawumu. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »