ven.

29

avril

2011

Amasomo y'icyumweru cya II cya Pasika

ISOMO RYA MBERE

Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 2, 42-47)

Mu ntangiriro ya Kiliziya, 42abakristu ba mbere bahoraga bashishikariye kumva inyigisho z’Intumwa, gushyira hamwe kivandimwe, kumanyurira hamwe umugati no gusenga. 43Abantu bose bagiraga ubwoba kubera ibitangaza n’ibimenyetso bikomeye byakorwaga n’Intumwa. 44Abemera bose bari bashyize hamwe, n’ibyo batunze byose bakabigira rusange. 45Bagurishaga amasambu yabo n’ibintu byabo, bose bakagabana ikiguzi cyabyo bakurikije ibyo buri muntu akeneye. 46lminsi yose bashishikariraga kujya mu Ngoro y’Imana bashyize hamwe, bakamanyurira umugati imuhira, bagasangira mu byishimo no mu bwiyoroshye bw’umutima. 47Basingizaga Imana kandi bagashimwa n’abantu bose ; nuko Nyagasani akagwiza uko bukeye umubare w’abacunguwe.


ZABURI (Zab 118 (117), 1.4, 13-14, 19.21, 22-23, 24-25)


Inyik/ Urukundo rwe ruhoraho iteka !

Cyangwa: Alleluya.

Nimusingize Uhoraho kuko ari umugwaneza,

Kandi urukundo rwe rugahoraho iteka !

Abatinya Uhoraho nibabivuge babisubiremo,

bati «Urukundo rwe ruhoraho iteka !»

 

Bashatse kumpirika ngo bangushe,

ariko Uhoraho arantabara.

Uhoraho ni we mbaraga zanjye n’icyivugo cyanjye ;

Ni we nkesha agakiza kose !

 

None nimunkingurire imiryango nyabutungane,

Maze ninjire nshimire Uhoraho !

Reka ngusingize Nyagasani, kuko wanyumvise,

maze ukambera umukiza !

 

Ibuye abubatsi bari barajugunye,

ni ryo ryahindutse ibuye ry’indemyanzu !

Uhoraho ni we wagennye ko biba bityo,

maze biba agatangaza mu maso yacu.

 

Nguyu umunsi Uhoraho yigeneye :

nutubere umunsi w’ibirori n’ibyishimo.

Emera Uhoraho, emera utange umukiro !

Emera Uhoraho, emera utange umutsindo !

 

ISOMO RYA KABIRI


Ibaruwa ya mbere ya Mutagatifu Petero Intumwa (1 Pet 1, 3-9)

3Nihasingizwe Imana Se w’Umwami wacu Yezu Kristu, kuko yagiriye impuhwe zayo z’igisagirane maze ikaduha ubugingo bushya, kugira ngo tugire amizero ahamye dukesha izuka rya Yezu Kristu mu bapfuye, 4no kugira ngo dutunge umurage udashobora gushanguka, kwandura cyangwa guserebera ari wo ubazigamiwe mu ijuru, 5mwebwe abo ububasha bw’lmana buragirishije ukwemera, kugeza ubwo umukiro wabateguriwe uzigaragariza mu bihe byagenwe by’imperuka.


6Nimwishime kandi munezerwe, kabone n’ubwo mukigomba mu gihe gito kubabazwa n’amagorwa y’amoko yose. 7Uko zahabu bayiyungururisha umuriro, ni na ko bya bigeragezo bigenewe gusukura ukwemera kwanyu gutambukije kure agaciro iyo zahabu y’akanya gato, kugira ngo nikumara guhama kuzabaheshe ibisingizo, ikuzo n’icyubahiro, igihe Yezu Kristu azaba yigaragaje. 8Koko ni We mukunda mutamurora, mukamwemera mutarigeze mumubona ; akaba ari na cyo gituma mwasazwe n’ibyishimo bitagira ivugiro kandi by’agatangaza, 9kuko mwashyikiriye igihembo cy’ukwemera kwanyu, ari cyo umukiro wanyu.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILl (Yh 20, 29)


Alleluya Alleluya.

Tomasi yabonye Nyagasani : aremera.

Hahirwa abemera batabanje kwirebera.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Yohani (Yh 20, 19-31)

Nyuma y’urupfu rwa Yezu, 19kuri uwo munsi wa mbere ku cyumweru nimugoroba, inzugi z’aho abigishwa bari bateraniye zari zikinze, bitewe no gutinya Abayahudi. Nuko Yezu agira atya araza, ahagarara hagati yabo arababwira ati «Nimugire amahoro.» 20Amaze kuvuga atyo abereka ibiganza n’urubavu rwe. Abigishwa babonye Nyagasani, ibyishimo birabasaga. 21Yezu yongera kubabwira ati «Nimugire amahoro. Nk’uko Data yantumye, nanjye ndabatumye.» 22Amaze kuvuga atyo abahuhaho, arababwira ati «Nimwakire Roho Mutagatifu. 23Abo muzakiza ibyaha bazabikizwa, abo mutazabikiza bazabigumana.»

24Tomasi umwe muri ba Cumi na babiri witwaga Didimi, we ntiyari kumwe na bo igihe Yezu aje. 25Nuko abandi bigishwa baramubwira bati «Twabonye Nyagasani.» Naho we arababwira ati «Nintabona mu biganza bye umwenge w’imisimari, kandi nindashyira urutoki rwanjye mu mwenge w’imisimari, n’ikiganza cyanjye mu rubavu rwe sinzemera.»


26Hashize iminsi munani, abigishwa na bwo bari bikingiranye mu nzu, noneho Tomasi ari kumwe na bo. Yezu agira atya aba ahagaze hagati yabo, inzugi zikinze, arababwira ati «Nimugire amahoro.» 27Hanyuma abwira Tomasi ati “Shyira urutoki rwawe hano, urebe n’ibiganza byanjye; zana n’ikiganza cyawe ugishyire mu rubavu rwanjye, maze ureke kuba umuhakanyi, uhubwo ube umwemezi” 28Tomasi amusubiza avuga ati «Nyagasani, Mana yanjye !» 29Yezu aramubwira ati «Wemejwe n’uko umbonye; hahirwa abemera batabanje kwirebera.»


30Yezu yongeye guha abigishwa be ibindi bimenyetso byinshi, bitanditse muri iki gitabo. 31lbi byanditswe ari ukugira ngo mwemere ko Yezu ari Kristu, Umwana w’lmana, no kugira ngo nimumwemera mugire ubugingo mu izina rye. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »