ven.

29

avril

2011

Amasomo ku wa Mbere, II Pasika, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa ( Intu 4, 23-31)

23Petero na Yohani bamaze kurekurwa basanga bagenzi babo, babatekerereza ibyo abatware b’abaherezabitambo n’abakuru b’umuryango bababwiye. 24Ngo bamare kubyumva, bose hamwe n’umutima umwe basenga Imana bagira bati «Nyagasani, ni wowe waremye ijuru n’isi, inyanja n’ibiyirimo byose ; 25ni wowe kandi ku bwa Roho Mutagatifu wavugiye mu munwa w’umukurambere wacu Dawudi, umugaragu wawe uti ‘Ni iki giteye amahanga gusakazaka, n’imiryango gutekereza ibidafite umumaro ? 26Abami b’isi barahagurutse n’abatware barakorana, kugira ngo barwanye Nyagasani n’Uwo yisigiye amavuta y’ubutore.’ 27Ni ukuri rwose, Herodi na Ponsiyo Pilato kumwe n’amahanga yose n’imiryango yose ya Israheli, bakoraniye muri uyu mugi kugira ngo barwanye Yezu, umugaragu wawe mutagatifu, uwo wisigiye amavuta y’ubutore. 28Barangiza batyo imigambi yawe yose wari waragennye kuva kera, ku bw’ububasha bwawe n’ubushake bwawe. 29None rero Nyagasani, witegereze ibyo badukangisha byose, maze uhe abagaragu bawe kuvuga ijambo ryawe bashize amanga. 30Urambure ikiganza cyawe maze indwara zikizwe, haboneke ibimenyetso n’ibitangaza mu izina rya Yezu, umugaragu wawe mutagatifu. » 31Nuko ngo bamare gusenga, aho bari bateraniye hahinda umushyitsi; bose buzura Roho Mutagatifu, maze bamamaza ijambo ry’Imana bashize amanga.


ZABURI (Zab 2, 1-3, 4-6, 7bc-9)


Inyik/ Hahirwa abahungira kuri Uhoraho bose.

Cyangwa : Alleluya.

 

Ni iki gituma amahanga asakabaka,

n’imiryango ikajujura ibitagira shinge ?

Abami b’isi bahagurukiye icyarimwe,

n’abatware bishyira hamwe ngo barwanye Uhoraho n’lntore ye,

bati « Nimucyo ducagagure ingoyi badushyizeho,

tunage kure iminyururu batubohesheje !»

 

Utetse ijabiro mu ijuru we arabaseka,

Uhoraho abaha urw’amenyo.

Nuko ababwirana uburakari,

ubukare bwe burabakangaranya,

ati « Ni jye wiyimikiye umwami,

kuri Siyoni, umusozi wanjye mutagatifu !»

 

Yarambwiye ati « Uri umwana wanjye,

jyewe uyu munsi nakwibyariye !

Binsabe, maze nguhe amahanga abe umunani wawe,

n’impera z’isi zibe ubukonde bwawe.

Uzabamenaguza inkoni y’icyuma,

ubajanjagure nk’urwabya rw’umubumbyi.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Kol 3,1)

 

Alleluya Alleluya.

Mwazukanye na Kristu,

nimuharanire ibyo mu ijuru aho Kristu ari,

yicaye iburyo bw’Imana.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Yohani (Yh 3, 1-8)

Muri icyo gihe, 1mu Bafarizayi hari umugabo witwaga Nikodemu, akaba umwe mu Bayahudi b’abategetsi. 2Nuko aza nijoro asanga Yezu, aramubwira ati “Rabbi, tuzi ko uri umwigisha waturutse ku Mana ; kuko nta muntu washobora gutanga ibimenyetso nk’ibyo werekana, atari kumwe n’lmana.” 3Yezu aramusubiza ati « Ndakubwira ukuri koko : nta muntu n’umwe ushobora kubona Ingoma y’Imana, atavutse ubwa kabiri.» 4Nikodemu aramubwira ati « Umuntu ashobora ate kuvuka kandi ashaje ? Yashobora se gusubira mu nda ya nyina ngo yongere avuke?» 5Yezu aramusubiza ati « Ndakubwira ukuri koko : umuntu atavutse ku bw’amazi no ku bwa Roho, ntashobora kwinjira mu Ngoma y’Imana. 6Icyavutse ku mubiri kiba ari umubiri, n’icyavutse kuri Roho kikaba roho. 7Ntutangazwe n’uko nkubwiye ngo ugomba kongera kuvuka ubwa kabiri. 8Umuyaga uhuha werekeza aho ushaka, ukawumva uhuha, ariko ntumenye aho uturuka cyangwa aho werekeza; nguko uko bimerera umuntu wese wavutse kuri Roho. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »