ven.

29

avril

2011

Amasomo ku wa Kabiri, II Pasika, A

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 4, 32-37)

32Imbaga y’abemera yari ifite umutima umwe n’amatwara amwe, kandi nta n’umwe wibwiraga ko icyo atunze cyose ari icye bwite, ahubwo byose byari rusange kuri bo. 33Nuko Intumwa zikomeza guhamya izuka rya Nyagasani Yezu n’ububasha bukomeye, kandi ubugwaneza bwinshi bwari bubuzuyemo bose. 34Koko rero nta mukene wababagamo, kuko ababaga bafite amasambu cyangwa amazu babigurishaga, bakazana ikiguzi cyabyo 35bakagishyikiriza Intumwa. Nuko bakabisaranganya bakurikije ibyo buri muntu akeneye.


36Bityo na Yozefu, uwo Intumwa zari zarahimbye Barinaba - ari byo kuvuga Imaragahinda -, wari n’umulevi ukomoka i Shipure, akaba yari afite umurima. 37Agurisha uwo murima, maze ikiguzi cyawo agishyikiriza Intumwa.


ZABURI (Zab 93 (92), 1ab, 1c-2, 5)


Inyik/ Yezu Kristu ni Nyagasani, aganje mu ikuzo.

Cyangwa : Alleluya.


Uhoraho ni Umwami, yisesuyeho ubuhangare,

Uhoraho yambaye ububasha, yarabukindikije.

 

Isi yarayishinze arayikomeza ;

intebe yawe y’ubwami yashinzwe ubutajegajega,

uriho kuva kera na kare !

 

Ibyo waduhishuriye ni amanyakuri ;

Ingoro yawe ikwiranye n’ubutungane,

Uhoraho, uko ibihe bizahora bisimburana.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 12, 32)

 

Alleluya Alleluya.

Mwana w’umuntu wererejwe ku musaraba,

ureshya abantu bose ukabiyegereza.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Yohani (Yh 3, 7-15)

Muri icyo gihe, Yezu abwira Nikodemu ati 7« Ntutangazwe n’uko nkubwiye ngo ugomba kongera kuvuka ubwa kabiri. 8Umuyaga uhuha werekeza aho ushaka, ukawumva uhuha, ariko ntumenye aho uturuka cyangwa aho werekeza ; nguko uko bimerera umuntu wese wavutse kuri Roho. » 9Nikodemu aramubaza ati « Ese ibyo bishobora kubaho bite ?» 10Yezu aramusubiza ati « Ukaba umwigisha muri Israheli, maze ibyo ntubimenye ? 11Ndakubwira ukuri koko : tuvuga ibyo tuzi, tugahamya n’ibyo twabonye, ariko ntimwemere ibyo duhamya. 12Niba mutemera mbabwira ibintu byo mu isi, muzemera mute nimbabwira ibyo mu ijuru ? 13Nta wigeze azamuka ajya mu ijuru, uretse Umwana w’umuntu wamanutse aturutse mu ijuru. 14Mbese nk’uko Musa yamanitse inzoka mu butayu, ni ko n’Umwana w’umuntu azagomba kumanikwa, 15kugira ngo umwemera wese agire ubugingo bw’iteka. » 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »