sam.

23

avril

2011

Inyigisho yo ku Cyumweru cya Pasika, A

1. Amasomo y’Icyumweru cya Pasika, aragaruka kuri Zuba rirashe, We kimenyetso cy’urumuri n’ubuzima nyabuzima. Mu Isomo rya mbere, igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kiragaruka k’urupfu ariko kikagaragaza n’izuka rya Yezu: Bamwishe bamumanitse ku giti, ariko Imana yamuzuye ku munsi wa gatatu imuha no kwigaragaza”. Naho mu Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye abanyakolosi, arababwira ati: ubwo mwazukanye na Kristu, nimuharanire ibyo mu ijuru aho Kristu ari, yicaye iburyo bw’Imana; nimurangamire iby’ijuru, aho kurarikira iby’isi”. Ivanjili yo iratubwira uko “ku wa mbere w’isabato, Mariya Madalena yazindukiye ku mva butaratandukana; agasanga ibuye ryavuye ku mva. Nuko akirukanka asanga Simoni Petero n’undi mwigishwa, wa wundi Yezu yakundaga, akababwira ati «Nyagasani bamukuye mu mva, none ntituzi aho bamushyize.»


2. Aya masomo yose uko ari atatu, aragaruka kuri Yezu, we Rumuri nyarumuri rumurikira abari mu mwijima n’abamushakashaka, We wicaye iburyo bwa Se aho twese adutegereje kugira ngo tuzabane na We ubuziraherezo. Mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa kandi hagarukwa ku ijambo “umunsi wa gatatu”. Ijambo umunsi wa gatatu muri Bibiliya rikaba rishaka kugaragaza ikimenyetso cy’igihe kidakuka, gikomeye kandi kidasubirwaho. Twibuke ko nk’uko igitabo cy’Intangiriro kibitubwira (Intg 22) ku munsi wa gatatu nibwo uguceceka kw’Imana kwarangiye maze Abrahamu akamenya ko umwana we Izaki yagombaga gukira maze akaba umwana w’isezerano ry’Imana. Na Yezu rero kuzuka k’umunsi wa Gatatu, bishatse kuvuga ko Yezu yatsinze byose, agatsinda icyago n’urupfu maze agatangiza ibihe bishya bitari byarigeze bibaho na rimwe mu mateka ya muntu.

 

3. Pawulo mu kwandikira abanyakolosi, arabahamagarira kurangamira ibyo bihe bishya Yezu yakinguye kandi yazanye ku isi. Arifuza ko bahindura imyumvire n’imibonere maze bakagira imyumvire n’indoro bya Yezu. Nimurangamire iby’ijuru, aho kurarikira iby’isi”.Ntabwo ari ukureba hejuru nk’abatazi ibyo barimo, nk’abatazi iyo bava n’iyo bagana, ahubwo ni ukurangamira iby’Ijuru kuko nibyo Yezu adushakamo kandi akaba yifuza ko twabigeraho mu butwari. Muri kristu, tuba ibiremwa bishya,twambara ukuri nk’umukenyero maze guha muntu agaciro, kumubonamo nk’inshuti y’Imana duharanira kutabera no kutarenganya abo dusangiye urugendo bikaba nk’umwitero uturanga. Kurangamira Ijuru ni ukurirangamirana, si ukurirangamira umwe ukwe undi ukwe. Yezu yapfiriye bose kandi izuka rye ni ikimenyetso cy’urukundo n’icyizere aha abe bose.

 

4. Malayika ubwira abashaka Yezu ati “ntakiri hano yazutse”, ntakiri mu mva kuko ari muzima, ni ikimenyetso cy’ububasha bw’Ushoborabyose, kandi Malayika uhirika ibuye ry’imva Yezu yari ashyinguwemo akaryicaraho, ni ikimenyetso cy’ububasha yezu afite k’urupfu no ku bindi byose bihangayikisha muntu yakunze kandi yitangiye. Imva ni ikimenyetso cy’urupfu n’inzitane z’ibibazo, ariko Yezu mu kuzuka kwe, ntiyifuza ko tureba imva ye nk’imva y’igihangange cyangwa se nk’iy’umuhanuzi, ahubwo araduhamagarira kubona ko ububasha bw’imva ntacyo bukivuze, m’urupfu Yezu yakinguyemo ubuzima, mu maganya menshi n’ubwihebe Yezu yazanyemo ukwizera no guharanira ko ejo hazaza haba heza, haba ah’izuka. Niyo mpamvu adutuma mu Galileya kugira ngo tujye kumufasha kugira neza no gukwiza hose ubutumwa bwe.

 

5. Nka Simoni Petero na wa Mwigishwa Yezu yakundaga, natwe nitwiruke tugana ubuzima kandi dushyiriye abandi ubuzima. Ni ngombwa ko tuva mu rupfu rw’ubugome n’urwango, ni ngombwa ko tubwira Yezu agakingura imva zo kutagira icyo twitaho no kubeshya, z’amatiku, z’ubugizi bwa nabi muntu ashobora kwihambamo, maze Kristu wazutse akatubera ikiramiro atugeza ku ihirwe ritangwa na We gusa.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »