ven.

22

avril

2011

Amagambo arindwi Yezu yavugiye k'Umusaraba

Amagambo arindwi ya Yezu ku musaraba ni amatangazo y’urukundo. Amagambo arindwi atanga ubuzima busendereye. Ni amagambo arindwi adutumira ngo duhinduke. Kandi mbere ya byose ni imirasire irindwi y’urumuri, imirasire ihishura uko Yezu yabayeho mu bubabare n’urupfu bye. Dusabe inema yo kwemera guhindurwa n’ayo magambo, n’ubwo bubabare n’urupfu.

 

1. “Dawe bababarire, kuko batazi icyo bakora (Lk 23, 34)”

Ijambo rya mbere Yezu yavuze ni ‘Abba’, « Dawe ». Ku musaraba, Yezu arakomeza kwiringira Se, kuko ibanga rye, ni uko azi neza ko ari Umwana w’Imana. Mugupfa kwe, Yezu yababariye abamugiriraga nabi n’abamukwenaga. ‘Ntibazi icyo bakora’. Yezu yabonye impamvu yatuma abamubabazaga bababarirwa. Icyo se si ikimenyetso cy’urugwiro, cy’ubugwaneza n’impuhwe z’igisagirane? Akenshi, abo dufata nk’abicanyi baba ari ibitambo, abantu bahungabanye, kuko baba batarakunzwe bihagije nk’uko babikeneye. Nk’uko baba barakomerekejwe no kudakundwa, bakumva bavukijwe uburenganzira bityo bakivumbura, akenshi bakunze kurangwa n’umunabi, byarimba, bakarangwa n’ubugome. Yezu aratwereka uburyo bukwiye bwo kubitwaraho, arabereka ko abafitiye impuhwe kandi ko ashaka kubakiza. Urukundo rubabarira nirwo rushobora gukiza ibyo bikomere byabo. Yezu wabambwe yari yatereranywe, yakomerekejwe cyane n’uko abantu banze kwakira urukundo rwe kurusha uko yari yakomerekejwe n’imisumari n’ibiboko. Ariko ntiyaguye mu mutego wo kwivumbura no kunangira umutima, ahubwo yarababariye. Kandi kubabarira kwe kwatsinze inabi.

 

Uko Yezu yitwaye mu bubabare bwe nibyo byatweretse urukundo Imana Data idufitiye, urukundo ruba gusa mu Mana kandi rukaba Imana nyirizina.

Imana idukunda ntacyo iduca, ntabwo ibigirira ko dufite igikundiro. Mbere y’uko twiyumvisha ko dukwiye gukundwa n’Imana, tubanze twakire urukundo rw’Imana nk’abakene barusonzeye. Ntitukibwire ko urukundo rw’Imana kuri twe ari igihembo cy’ibyiza twakoze. Inema y’Imana niyo iduha kugaragaza ibikorwa by’urukundo.

Ijambo rya mbere rya Yezu ku musaraba ritwumvisha ko kugira ngo dutsinde ikibi tukirandurane n’imizi yacyo, uburyo rukumbi twakoresha ni ukugira impuhwe, ubworoherane no kubabarira.

Yezu yapfuye nk’umukene, umukene kurusha abandi. Ntacyo yashoboraga gukora usibye gukora icyo umukene kurusha abandi yakora. Ashobora gukunda, kubabarira. Bityo agatsinda imbaraga z’ikibi.


Noneho twe bitugendekera bite? Ese twarababariye igihe badukomerekeje bikomeye mu mutima? Kwanga kubabarira bidindiza ubuzima bwa roho, bituma ubuzima busharira kandi bukagwa nabi nyirabwo. Kugira ngo twige kubabarira, nitwitegereze Yezu ku musaraba, kuko ububasha bumusohokamo bukadukiza twese.


2. “Uyu munsi, uraba uri kumwe nanjye mu ihirwe ry’Imana (Lk 23, 43)”

Ububabare bwa Yezu bukingura paradizo. Imbere y’umusaraba, imitima inangiye cyane irakinguka,… Ibyo byabaye ku gisambo cyari kibambanywe na Yezu. Uwo ni nde? Ntabwo azwi, nyamara atugezaho ubutumwa budasanzwe. Ameze nk’ishusho y’amizero. Ibyo Yezu abwira uwo amateka ya Kiliziya yita “igisambo cyiza” birerekana ko mu bubabare bwa Yezu, urukundo rwatsinze icyaha.

Ntitwamenya niba icyo gisambo cyari kizi Yezu, birashoboka ko cyaba cyarumvise bamuvuga. Uko byagenda kose, biratangaje cyane kubona uyu mugiranabi, igihe agiye gupfa, yiringira uwo babambanwe. Ndetse ageza n’aho guhamya ukwemera kwe gutangaje, ahamya ko Yezu ari we Mugenga w’Ubwami bw’Ijuru, agira ati: Yezu, uranyibuke igihe uzazira kwima Ingoma yawe! Mutagatifu Agusitini yatangajwe cyane n’icyo ‘gisambo cyiza’ yibaza ati : bishoboka bite ko uwo mugiranabi we wenyine ariwe uhamya ko Yezu ari Kristu, Umwana w’Imana? Noneho Agusitini atanga igisubizo mu buryo bw’umugani. Agusitini ubwe arasa n’uhagarara munsi y’Umusaraba maze akabaza uwo mugiranabi ati: “ni gute washoboye gushyira amizero yawe n’ibyiringiro byawe m’Ubambwe ku musaraba?” Noneho icyo gisambo cyiza kiza kikamusubiza kigira kiti: “yarandebye, amaze kunyitegereza, nahise numva byose”. “Byose”… ni ukuvuga inyanja y’urukundo rw’Imana itagira ingano, urukundo rwari ruri gushakashaka intama yari yarazimiye.


Bityo rero, uwo mugiranabi yatubereye ishusho nziza y’ukwizera kwaganje ukwiheba, ugucika intege no gushidikanya. Guhera kuri Pasika ya Nyagasani, byose bishobokera uwo ariwe wese. Kabone n’ubwo yaba asigaranye iminota mikeya yo kubaho, n’igisambo gishobora guhinduka umutagatifu! Ese njye sinshobora kwibona muri uwo muntu? Mu kwitegereza urukundo babambye ku musaraba, umutima wanjye urahinduka. Kuko urukundo rutuma havuka urukundo. Yohani w’umusaraba ntashidikanya kuvuga ati: “ahatari urukundo, nuhabiba urukundo, uzahasarura urukundo”.


Mu bubabare bwa Yezu ku musaraba, byose byariyunze, abigirishije urukundo rwe rudasaba ikiguzi.

Iyo nitegereje urukundo rwanyitangiye bituma umutima wanjye w’ibuye uhindukamo umutima wumva kandi bikabyutsa muri njye ikifuzo cyo guhara ubuzima bwanjye kubera Ingoma y’Ijuru. Inema yo kwiyegurira Imana no kwitangira Ivanjili ituruka mu rukundo rw’uwatubambiwe.

 

3. “Dawe, nshyize ubuzima bwanjye mu maboko yawe 

(Lk 23, 43) ”. 

Yezu asubiyemo umurongo wo muri zaburi ya 30. Birashoboka ko, kimwe n’abayahudi benshi bubahaga Imana, Yezu yari yarafashe mu mutwe za zaburi. Yakundaga kuzivuga kenshi, bigasa nk’igisubizo Imana itanze ku buzima yabaga ageze mo, bigasa n’isengesho ritaretsa, rya kamere, ryagereranywa n’umwuka ahumeka.


Ariko noneho, kuri iri sengesho rya zaburi ya 30, Yezu yongeyeho “Dawe”, icyo rero kigatuma byose bihinduka. Iyi zaburi ya 30 ni intabaza y’amaganya y’utotezwa asaba Imana ngo imutabare. Yezu arayivuga, nk’uwijugunye mu Maboko ya Se, nk’umwiringiye byimazeyo. Yezu yari azi neza ko akunzwe ndetse no mu ibambwa rye. Uko yezu yapfuye, biragaragaza uko yabayeho azi neza ko ari Umwana w’Ikinege Imana Data ikunda cyane. Igihe abatijwe, n’igihe yihinduye ukundi, ijwi riturutse mu ijuru ryarabyemeje.


Mu bubabare bwe, Yezu yishyize mu biganza by’Imana Data. Kuri twe, ishingiro ry’amizero yacu ni umusaraba wa Yezu. Kuko yankunze kugeza ubwo atanga ubuzima bwe kubera njye, ntakizantandukanya n’urukundo rwe bibaho: cyaba urupfu cyangwa se ubuzima, cyaba igihe cy’ubu cyangwa se ikizaza (reba Rm 8,38-39). Ntacyo ….


Hamwe na Yezu kandi nka we, nakiriye urupfu nzapfa, mu bimenyetso birunyereka ubu ngubu: byaba intege nke, indwara, uguhemukirwa, cyangwa se gutereranwa…

 

“Dawe, nshyize ubuzima …”nshobora kuvuga iryo jambo nyuma y’uko Yezu arivuze, kandi nkarivuga ndi kumwe nawe, mu magorwa yose y’ubuzima bwanjye:

Igihe niyumvisemo ko nsa n’uwibagiranye, igihe nakomeretse, ntawe unyumva, navuga nti “Dawe, nshyize ubuzima …”

Igihe numva mfite ishavu, nacitse integer, cyangwa ndwaye: “Dawe, nshyize ubuzima …”

Igihe numva ngize ubwoba: “Dawe, nshyize ubuzima …”

 

4. “Mana yanjye Mana yanjye, icyatumye untererana ni iki? 

(Mt 27, 46; Mk15, 34) ”. 

Iri jambo uryumvise washiguka, ukaryibazaho cyane. Ariko nanone, iri jambo ryateye abantu benshi kwibaza byinshi ndetse banaryandikaho cyane. Ntitwibaze ibibazo byinshi byerekeye iyobokamana (théologie) ahubwo dusabe inema yo kumva ububabare Yezu yababaye, n’iyo gusenga nk’uko yasenze.

Ntabwo ririya sengesho Yezu yavuze ari isengesho ryo kwiheba. Ni isengesho rya Yezu watereranywe, ni isengesho ritewe n’urukundo rwinshi rutakirwa. Yezu ntiyatereranywe na Se, ahubwo yiyumvisemo ko yatereranywe.


Nta mibabaro ya muntu Yezu atazi, kuko yashatse gusangira natwe imibabaro yacu yose. Ni koko, yaramanutse agera mu ntango y’ubu bubabare icyaha cyatujanditsemo, kugeza n’aho yambukiranya ijoro ry’umwijima uteye ubwoba aho umuntu yumva yatereranywe na bose ndetse n’Imana ubwayo. Iri joro abagabo benshi n’abagore benshi banyuramo uyu munsi, Yezu nawe yarinyuzemo. Yikoreye imibabaro yacu yose. Mu kwifatanya natwe, aza adusanga, ntadutererana. Yashatse kuba ‘EMANWELI “Imana turi kumwe”, muri byose, igihe cyose kandi hose.


Yezu watereranywe, afite uwo atakira: “Mana yanjye, Mana yanjye…” Isano afitanye na Se iracyahari rwose. Aha rero biratangaza kubona ko ariryo sengesho rya Yezu ryonyine ridatangizwa na “Abba” “Dawe”. Yezu yari yakomerekejwe no kunyura mu mwijima wo kumva yatereranywe. Ariko igihe atakambiye Imana Se, iryo joro yarihinduyemo ijoro ry’isengesho.

Mu gihe cya jenoside mu Rwanda, umuvandimwe yansangije uburyo yasengaga igihe yari yugarijwe n’amakuba. Icyo yabashaga kuvuga cyonyine ni ukuvuga aya magambo: “Mana yanjye, Mana yanjye, kuki…” akongera ati: “ Dawe, nshyize ubuzima…”

 

Iryo sengesho rya Yezu ku musaraba kandi turisanga mu murongo wa mbere wa zaburi 21. Abahimbye za zaburi ntibatinya kugaragaza amarangamutima ayo ari yose ya kimuntu: ukwiheba, ukwivumbura, ndetse no gushaka guhora. Ayo marangamutima yose zaburi irayafata ikayabyazamo isengesho, Maze ikarangiza igaragaza ko isengesho ritsinda ibyo byose.

Data, azasubiza isengesho rya Yezu amuzura mu bapfuye, amugira umuvukambere mu bapfuye, Umwami w’ikuzo, Imfura mu bavandimwe benshi.

 

5. “Mfite inyota” (Yh 19,28) 

 

Ku musaraba, Yezu yagize inyota nyinshi, kuko mu by’ukuri amazi yari yamukamutsemo, noneho asaba icyo kunywa ati: “Mfite inyota”. Ariko tuzi ko Ivanjili ya yohani ikoresha ibimenyetso, ku buryo bwa roho. Iyi vanjili itubwira iri jambo ishaka kwerekana ko hari indi nyota irenze iyo gushaka kunywa bisanzwe. Ubwo se iyo nyota ikomeye yaba irembeje Yezu ku musaraba ni iyihe?

 

Iyo nyota ikomeye ya Yezu tuyisanga mu rupapuro urwo ari rwo rwose rwanditseho Ivanjili. Igihe Yezu yirukana amashitani, igihe akiza abarwayi, igihe asangira n’abanyabyaha, igihe amara amajoro asenga, igihe yoza ibirenge by’abigishwa be, icyo gihe Yezu aba atubwira ko Imana iri kumwe natwe, ko Ingoma y’Imana iri hagati yacu. Ubwe yaravuze ati: “Nazanywe no gukongeza umuriro ku isi, mbega ukuntu nifuza ko wagurumana! (Lk 12,49).

Yezu afite inyota yo kubona abantu baza basanga Ingoma y’Imana, Akagira kandi inyota yo kubona abantu bose, kugera ku mpera z’isi, basonzeye Roho Mutagatifu.

Iyo nyota ya Yezu rero nituyigire iyacu. Iyo nyota y’Ingoma y’Imana niduhihibikanye; ikibatsi cyo kwamamaza Ivanjili nikigurumane mu Mitima yacu!

 

Mfite inyota”. Iri jambo ni ryo Tereza w’Umwana Yezu yagize intego y’ubuzima bwe. Umunsi umwe abona ishusho ya Yezu ku musaraba, handitseho aya magambo: ‘Mfite inyota’. Yahise ahungabana. Noneho nyuma yaho yaje kubwira abantu ko amaze kubona ayo magambo, uwo munsi nibwo yahise yumva icyo ahamagarirwa.

Yezu adufitiye inyota, amfitiye inyota. Igihe avuze ati: ‘Ufite inyota nansange anywe’ (Yh 7,37) ntiyashakaga se kutubwira ko adufitiye inyota ? Yifuza kubana natwe, ashaka ko tuguma muri we, mu rukundo rwe. Nitureke Yezu yifuze ko Ingoma y’Imana iganza muri twe!

Yezu afite inyota ya Data wamutumye, kandi ubu akaba asubiye kuri Data. Mbere gato y’umunsi w’ububabare bwe, Yezu yari yabwiye abigishwa be ati: “Nakomotse kuri Data, maze nza mu nsi;none mvuye mu nsi nsanga Data”(Yh 16,28). Nyuma y’aho Yezu yari yavuze iri sengesho: “None ubu Dawe, mpesha ikuzo iwawe, rya rindi nahoranye iwawe, isi itararemwa”(Yh 17,5)

Yezu wabambwe, ufite inyota, naduhe natwe kumugirira inyota!

 

6. “ Mubyeyi,dore umwana wawe…Dore nyoko (Yh 19, 26-27)”. 

 

‘Mubyeyi, dore umwana wawe’. Kuri iryo jambo, Yezu yagize Mariya umubyeyi wa kiliziya, Eva mushya. Yohani, umwigishwa Yezu yakundaga, aba umwana wa Mariya. Ariko, muri Yohani, umuntu wese wacunguwe n’amaraso ya Kristu, ariwe Adamu mushya, ahinduka umwana wa Mariya. Mariya na we, guhera ubwo yumva neza igisobanuro cya “ ibyo ushaka bingirirweho”. Ntabwo yari yarumvise byimazeyo ibyo yari yaravugiye “Ndabyemeye”, ariko yari yariringiye Imana byimazeyo. Munsi y’umusaraba, yumvise ko yatorewe kuba umubyeyi w’abazemera Kristu bose. Mariya niwe ubyara ubuzima bwa Kristu muri twe. Igisobanuro cy’ubuzima bwacu, ni icyo ‘gukura twisanisha n’Umwana w’Imana’(Rm 8,29). Kandi na Mariya adufasha muri iyo mikurire.

“Dore nyoko…” Ibyo Yezu yabibwiye Yohani, kandi anyuze kuri Yohani, nitwe abibwira. Kuko umwigishwa Yezu akunda ni njye, nitwe, ni Kiliziya. Kugira ngo Yezu , ariwe Adamu mushya, aduhe ubuzima, dukeneye Mama. Ubuzima ubwo aribwo bwose bukenera umubyeyi w’umugore. Mariya niwe Eva, inyoko muntu shya ikomokaho. Niyo mpamvu Yezu yita nyina “ Mugore”.

Umwanditsi w’Ivanjili aratubwira ati guhera icyo gihe, uwo mwigishwa“amujyana iwe…” mu mutima we. Yezu araduhamagarira kwakira umubyeyi we “ iwacu” mu mitima yacu. Yezu yashatse ko aba n’uwacu…

 

7. “Birujujwe” (Yh 19,30) 

Iryo jambo rya nyuma rya Yezu ntirishaka kuvuga ngo, ‘bindangiriyeho! Ahubwo bishaka kuvuga ngo: “icyanzanye kirujujwe, iremwa rishya riratangiye”. Nyuma y’ibyo, Yohani arongera ati:… ‘nuko umutwe uregukira imbere, araca’. Ugendeye kuri buri jambo: kuregukira imbere k’umutwe bivuze ko imbaraga zimushizemo noneho agapfa. Nyamara icyo kimenyetse, hari abatagatifu bakibonyemo “ndabyemeye” ya Yezu; kuko kubika umutwe bishatse kuvuga ko umuntu yemeye, ko abyemeye abikuye ku mutima, ko uko kumvira gutewe n’urukundo, ko atanze ubuzima bwe.


Gushyira roho mu biganza…” bivuga gupfa, ariko aha ngaha, Yohani arashaka kwerekana ko, Roho wari usendereye Yezu, noneho ku bw’urupfu rwe, agiye gusendera isi. Igihe byose birangiye, nibwo ubuzima muri Roho butangira, nibwo iremwa rishya ritangira. Uburyo Yezu yanyuze mu rupfu rwe ni nko gusendereza Roho Mutagatifu ku batwikiriwe n’umwijima w’urupfu.

Kurangamira Yezu ku musaraba ni ukwakira Roho Mutagatifu bundi bushya.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »