jeu.

21

avril

2011

Lectio Divina Ku wa Kane V

Amasomo tuzirikana

- Intg 17,3-9   “Nzaba Imana yawe, n’Iy’abazagukomokaho”

- Zab 104         “Nimushakashake uruhanga rw’Uhoraho ubutarambirwa”

- Yh   8,51-59       “Abrahamu atarabaho nari NDIHO”

 

Ijambo ry’Imana tuzirikana (Yh   8, 51-59)


Ku buryo bw’impaka hagati ya Yezu n’abayahudi batemera, iyi vanjili ya Yohani mutagatifu irahishura uburyo bwimbitse bwo kuzirikana ku iyobera rya Yezu. Iyi ni inshuro ya Karindwi tubona, muri uyu mutwe, igisubizo cy’ikibazo : “Uri nde?”(8,25). Niba Yezu asubiza inshuro ndwi agira ati: “Njye, NDIHO”, ni ukugirango twumve neza ko iryo jambo rihishura igisobanuro cyuzuye cy’ibyo ubwenge bwacu butari gushobora kwisobanurira. Igisubizo Yezu atanga ni iyobera, ariko, (nk’uko iri somo ribyerekana) abayahudi babyumvise neza ko : izina Yezu ababwiye ko ari irye, Imana yigaragarije mu Gihuru cyaka umuriro ni ryo yabahaye….


“…ukomera ku magambo yanjye, ntateze gupfa bibaho.” Muri uyu mutwe, nyuma y’uko Yezu yiyerekanye nk’urumuri rw’isi (8,12), nyuma akiyerekana nk’isoko y’ukuri n’iy’ubwigenge (8,31.36), Yezu asezeranya abakomera ku ijambo rye ko bazatsinda icyaha n’urupfu. Noneho rero, ni nde ushobora kubabarira ibyaha? Ni nde mugenga w’ubugingo, keretse Imana yonyine? Abayahudi barakeka ko Yezu akabya cyane: ntabwo se amaze kuvuga ati : untega amatwi ntazapfa bibaho!? Ni ko kumusubiza barakaye cyane bati: “None wowe ubwawe wibwira ko uri iki?”


None wowe ubwawe wibwira ko uri iki? Nubwo hano abayahudi bagaragaza ukutishimira kumva ko umuntu yakwiha kuvuga ko atazigera apfa, ikibazo babaza gishobora kuba ikibazo k’ingirakamaro ku bemera bose,- naho mwebwe muvuga ko ndi nde? Ni ko Yezu yari yabajije abigishwa be. Yezu rero, ahaye abayahudi igisubizo cyumvikana kandi kidasubirwaho. Aradushishikariza kuzirikana iyobera rye, iminsi yose y’ubuzima bwacu…


“Data, ndamuzi…” Yezu ahamije inshuro eshatu zose ko azi Imana, kandi ko ayita “Data”Mbere y’uko Umwana w’Imana yigira umuntu nta wundi wari waratinyutse kubikora atyo! Yezu azi Data ku buryo bwihariye kandi butagereranywa.


“Abrahamu yahimbajwe no kubona umunsi wanjye”. Umunsi wanjye”… Yezu arakoresha imvugo Imana yonyine yari ifitiye uburenganzira bwo gukoresha, mu isezerano rya kera. Ukuza kwe mu isi ni ko kuza kw’Imana…Abrahamu “yabonye” umunsi wa Yezu, ku mivugire ya gihanuzi, ni igihe Izaki avutse kuko ariwe watumye Abrahamu aseka (reba Intg 17,17). Yishimiye ukuza kwa Yezu mu isi, uko kuza kwagenuwe n’ukuvuka kwa Izaki. Izaki ashushanya Yezu, kuko Yezu niwe Izaki mu mvugo ishushanya ya Roho, kuko Izaki niwe mpamvu nyayo y’ibyishimo bya Abrahamu, akaba ari we wujurijwemo amasezerano y’uguhabwa umugisha kwa Abrahamu.


“Abrahamu atarabaho nari NDIHO”.Aha ngaha Yezu arahamya iby’ubumana bwe, kandi ko mbere ya byose yari asanzwe ariho. Mbere y’uko igihe gitangira kubaho Imana Data yari isanzwe imubyaye, ariho no mu gihe cya Abrahamu, kandi ariho mu bihe by’ukubaho kw’abantu bose. Amavi yose azamupfukamira ku isi no mu ijuru! Amina, Amina!


Tuzirikane

Ishusho

Nditegereza aya magambo kuko ari ibimenyetso, amashusho Yezu yifashishije kugirango avuge uwo ari we. Ayo magambo ni aya: “urumuri, inzira, ukuri,…

Inema cyangwa ingabire twasaba

Ingabire yo kwemera ibyahishuriwe Yohani intumwa (Hish 1,17-18) « Witinya, ni njye Uwibanze n’Uwimperuka kandi n’Uriho; narapfuye none dore ndi muzima uko ibihe bihora bisimburana iteka ».

Tumurikirwe n’ijambo ry’Imana

Ndumva Yezu ambaza iki kibazo : « Kuri wowe ndi nde ? » ; noneho ndareka ngacengerwa n’aya magambo : « Nturuka kuri Data », « ndamuzi », « ukomera ku magambo yanjye, ntateze gupfa bibaho ».

Ducengerwe n’Ijambo ry’Imana

Reka nibaze iki kibazo : « ese nemera ko Yezu abereye ubuzima bwanjye Inzira, Ukuri n’Ubugingo ? Ese njya nishimira ko Yezu ari ibyishimo byanjye ? Hari icyo nakwimarira tutari kumwe ? Ambereye urumuri, Umushumba, Amizero,…

Isengesho:

Ni We shusho ry’Imana itagaragara,

Umuvukambere mu byitwa ikiremwa cyose,

kuko byose byaremewe muri We,

ari ibiri mu ijuru, ari n’ibiri ku isi.

Niwe Ntangiriro, akaba n’Umuvukambere mu bapfuye,

kuko Imana yizihijwe no kumusendereza ibyiza byose,

kandi muri we yiyunga n’ibiriho byose,

ndetse ariwe ibigirira, ari ibiri ku isi, ari n’ibiri mu ijuru. (kol 1,15…20)


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »