jeu.

21

avril

2011

Lectio Divina ku wa Gatanu V

Amasomo tuzirikana

- Yer 20, 10-13   “ Uhoraho yakuye mu maboko y’abagiranabi”

-  Zab 17   “Uhoraho ndagukunda, wowe mbaraga zanjye,rutare rwanjye, ukaba n’umurengezi wanjye”.

-  Yh 10, 31 -42   “Data andimo nanjye nkaba muri Data”


Ijambo ry’Imana tuzirikana (Yh 10, 31 -42).


Yezu yongeye na none gushimangira ku buryo bwumvikana ko ari Umwana w’Imana. Ariko ubu ho biragaragara ko bashobora guhita bamufata kugirango bamwice: Ibyo avuga arabibwira abayahudi bafite amabuye mu ntoki zabo kandi biteguye kuyamwicisha. Ariko atikanga kandi ashize amanga, atangaje Ukuri gutanga ubuzima bwa roho kandi kugenewe kubeshaho isi. Kandi kubera uko kuri guha abantu kwigenga (Yh 8,32), yiteguye gutanga ubugingo bwe.


“Abayahudi bongera gufata amabuye yo gutera Yezu”. “Yezu yari amaze kuberurira ati “Njye na Data turi umwe”. Ubu na none abayahudi bamaze kumva neza. Kimwe n’igihe Yezu yari amaze kuvuga ijambo rizahoraho ati “Abrahamu atarabaho nari NDIHO” ( Yh 8,58), barashaka kumutera amabuye, kuko yigize Imana kandi ari umuntu. Ariko rero ibyo Yezu ahamya ni ukuri: ni Imana-Muntu!


« Naberetse ibikorwa byinshi bituruka kuri Data ». Ibyo bikorwa Yezu ntabikora mu izina rye bwite, cyangwa se yitumirije. Akora kandi akavuga ibyo Imana Data ikora. Imbere y’abashaka kumuhinyuza, arababwira ati: “ Ntacyo nkora ku bwanjye, ahubwo mvuga nk’uko Data yambwirije,…kuko mpora nkora ibimunyura” (Yh 8,28-29). Dore rero urugero ruhabwa intumwa yamamaza Inkuru nziza yunze ubumwe n’Imana. Kuba intumwa si ukuba umukozi w’Imana, ahubwo ni “ugukora ibikorwa by’Imana”, kureka Imana ikagukoreramo.

Niba Yezu akora ibikorwa by’Imana, kandi akaba ari byo gusa akora, ibikorwa bye ni byiza rwose kandi biraboneye. Kubicira urubanza byaba ari ugucira Imana urubanza!


“Naravuze nti: “muri imana”.Yezu avuze zaburi ya 82,6 yabwiraga abacamanza ba Isiraheli, kuko ubucamanza ari ubw’Imana (Iyim 21,6); ariko abigishamategeko bavugaga ko iryo jambo rireba abana ba Isiraheli bose. Kuki noneho guhera ubwo Yezu atarikoresha nk’irimureba, we ‘wasizwe amavuta n’Imana Data maze ikamutuma ku isi?

Yezu yari azi neza ko niyerura akavuga ko ari “Umwana w’Imana” bazamwica. Ariko ntiyihambiye ku buzima bwe ngo abiceceke, ahubwo abisubiramo agira ati: “Ndi Umwana w’Imana” kandi no kugirango bisobanuke neza, abisobanura agira ati: “ Data aba muri njye nanjye nkaba muri Data”. Kandi ibikorwa bya Data Yezu akora ni byo bibyemeza: akiza indwara, yirukana amashitani, akiza ibyaha, mbese muri make azura abapfuye…


“Ndi Umwana w’Imana”. Nimucyo tubyemere kandi dusenge :“ Iyaba twabashaga kunga ubumwe, mu bumana bwe, n’Uwafashe kamere muntu yacu”.


Tuzirikane

Ishusho

Nditegereza uruhanga rwa Yezu igihe atangaza uwo ariwe nyabyo; kandi imbere ye hahagaze abanzi be barakaye cyane…

Inema cyangwa ingabire twasaba

Ndasaba inema yo kugira imyitwarire nk’iya Yezu. Nunze ubumwe na Yezu, ndifuza kubaho nk’umwana w’Imana yihitiyemo…

Tumurikirwe n’Ijambo ry’Imana

Ni ibihe bikorwa bya Yezu bituma abantu bemera amagambo ye bikanahishura iyobera rye? Kiliziya irakomeza kuzuza ibyo bikorwa, kandi ni nabyo bituma ubutumwa isohoza bwakirwa. None ni gute njye nuzuza ibikorwa bya Yezu?

Ducengerwe n’Ijambo ry’Imana

Kubera impamvu nyinshi, iyobera rya Yezu ribuza isi amahwemo: mu bihe byose usangamo abatotezwa bazira Imana ugasangamo kandi n’abatemera Imana. Narushaho nte kwizirika by’ukuri kuri Yezu no guhamya ukwemera kwanjye?

Isengesho

Nyagasani, ubuzima bwawe bwari mu makuba

igihe wahishuraga iyobera ryawe,

ukanahishura ko duhamagarirwa

kubaho twunze ubumwe n’Imana.

Uduhamagarira kukubera abahamya

tugukurikira kugeza ku musaraba,

tukubera indahemuka kugeza ku ndunduro

mu kwemera n’ukwizera.

Duhe kutazigera dutandukana nawe bibaho,

n’igihe tuzapfira

uzatwakire mu ikuzo ryawe!


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »