jeu.

21

avril

2011

Amasomo ku wa Gatanu

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa (Intu 4, 1-12)

1Igihe Petero na Yohani bariho babwira rubanda, abaherezabitambo, umutegeka w’Ingoro n’Abasaduseyi baraza barabegera. 2Bari barakajwe cyane no kubona bigisha rubanda, kandi banamamaza izuka ry’abapfuye bahereye kuri Yezu. 3Nuko barabafatisha babaraza mu buroko, kuko bwari bugorobye. 4Nyamara abenshi mu bari bumvise izo nyigisho baremera, umubare wabo ugera nko ku bantu ibihumbi bitanu.


5Bukeye bw’uwo munsi, abatware b’Abayahudi, abakuru b’umuryango n’abigishamategeko, bakoranira i Yeruzalemu. 6Hari kandi na Ana, umuherezabitambo mukuru, na Kayifa na Yohani na Alegisanderi, n’abo mu muryango w’umuherezabitambo mukuru bose. 7Nuko batumiza Petero na Yahani batangira kubabaza bati «Biriya mwabikoze ku buhe bubasha cyangwa se ku bw’irihe zina?» 8Ubwo Petero yuzuye Roho Mutagatifu arabasubiza ati 9« Batware, namwe bakuru b’umuryango, uyu munsi turabazwa iby’ineza yagiriwe ikirema, no gusobanura uburyo uyu muntu yakijijwe. 10Nimumenye neza rero, mwebwe mwese n’umuryango wose wa Israheli, ko izina rya Yezu Kristu w’i Nazareti mwebwe ubwanyu mwabambye, Imana ikamuzura mu bapfuye, ari ryo uyu muntu akesha kuba ahagaze imbere yanyu ari mutaraga. 11Yezu uwo ni we rya buye ryajugunywe namwe abubatsi, nyamara rigahinduka insanganyarukuta. 12Bikaba rero nta wundi wundi twakesha mukiro, usibye we, kuko ku isi nta rindi zina abantu bahawe, ngo abe ari ryo turonkeramo uburokorwe.»

 

ZABURI  (Zab 118 (117), 1-2.4, 22-24, 25-26)


Inyik/   Ibuye abubatsi bari barajugunye,

ni ryo Imana yagize ibuye ry’indemyanzu !

 

Cyangwa: Alleluya.

 

Nimusingize Uhoraho kuko ari umugwaneza,

kandi urukundo rwe rugahoraho iteka !

Imiryango ya Israheli nibivuge ibisubiremo,

iti « Urukundo rwe ruhoraho iteka !»

N’abatinya Uhoraho nibabivuge babisubiremo,

bati « Urukundo rwe ruhoraho iteka!»

 

Ibuye abubatsi bari barajugunye,

Ni ryo ryahindutse ibuye ry’indemyanzu !

Uhoraho ni we wagennye ko biba bityo,

maze biba agatangaza mu maso yacu.

Nguyu umunsi Uhoraho yigeneye:

nutubere umunsi w’ibirori n’ibyishimo.

 

Emera, Uhoraho, emera utange umukiro !

Emera, Uhoraho, emera utange umutsindo !

Nihasingizwe uje mu izina ry’Uhoraho !

Tubifurije umugisha mu Ngoro y’Uhoraho !

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 118 (117), 24)

 

Alleluya Alleluya.

Nguyu umunsi Uhoraho yigeneye :

Nutubere umunsi w’ibirori n’ibyishimo

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Yohani (Yh 21, 1-14)

Muri icyo gihe, 1Yezu yongera kubonekera abigishwa bari ku nyanja ya Tiberiya. Dore uko yababonekeye. 2Simoni Petero na Tomasi ari we Didimi, na Natanayeli w’i Kana ho mu Galileya, na bene Zebedeyi, n’abandi babiri bo mu bigishwa be bari bateranye. 3Nuko Simoni Petero arababwira ati “Ngiye kuroba.” Baramusubiza bati « Tukajyana. » Ni bwo bagiye mu bwato ; iryo joro ariko ntibagira icyo baronka. 4Bugicya, Yezu araza ahagarara ku nkombe, nyamara abigishwa be ntibamenya ko ari we. 5Nuko arababwira ati « Bahungu mwe, hari ifi mwaronse ?» Baramusubiza bati « Habe na busa. » 6Arababwira ati « Nimurohe urushundura iburyo h’ubwato muraronka. » Bararuroha, bananirwa kuruzamura kubera amafi menshi arimo. 7Ni bwo wa mwigishwa Yezu yakundaga abwiye Petero ati « Ni Nyagasani !» Simoni Petero, yumvise ko ari Nyagasani, akenyera umwambaro we kuko atari yambaye, maze yiroha mu nyanja. 8Abandi bigishwa baza mu bwato bakurura urushundura rwari rwuzuye amafi, agatsinda ntibari kure y’ubutaka, nko ku ntambwe magana abiri. 9Bageze ku butaka babona umuriro ucanye, utazeho n’umugati. 10Yezu arababwira ati « Nimuzane kuri ayo mafi mumaze kuroba. » 11Simoni Petero yurira mu bwato, maze akururira urushundura ku butaka rwarimo amafi manini ijana na mirongo itanu n’atatu ; n’ubwo yanganaga atyo bwose, urushundura ntirwacitse. 12Yezu arababwira ati « Nimuze mufungure. » Ntihagira n’umwe utinyuka kumubaza ati « Uri nde ? » Bari bamenye ko ari Nyagasani. 13Nuko Yezu araza afata umugati arawubaha, n’amafi ni uko. 14Ubwo bwari bubaye ubwa gatatu Yezu abonekera abigishwa be, aho amariye kuzuka ava mu bapfuye. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »