sam.

16

avril

2011

Ku wa Gatanu Mutagatifu

UMUNSI W’UBUBABARE BWA NYAGASANI


ISOMO RYA MBERE


Umuhanuzi Izayi (Iz 52, 13 -15 ; 53, 1-12)

52, 13Dore umugaragu wanjye azasagamba, azakuzwa, yererezwe asumbe byose. 14Nk’uko imbaga y’abantu yamubonye igakangarana kuko yari yangiritse bitavugwa, imisusire ye ntaho igihuriye n’iy’umuntu, n’uburanga bwe ntibuse n’ubwa bene muntu, 15ni na ko bizatangaza amahanga menshi, abami nibamugera imbere bumirwe kuko bazaba babonye icyo batigeze babwirwa, bakitegereza ikintu kitigeze kibaho.


53,1Ni nde wakwemera ibyo twebwe twumvise? Ni nde wahishuriwe ukuboko kwa Nyagasani? 2Yakuriye imbere y’Uhoraho nk’umumero ushibutse, ameze nk’umuzi wanamye mu gitaka cyumiranye; nta buranga nta n’igikundiro byo kurembuza amaso yacu, yewe nta n’igihagararo cyamutera igikundiro. 3Yari yasuzuguwe kandi yatereranywe n’abantu, umunyamibabaro n’umumenyerane w’ibyago ; mbese nk’uwo bagera imbere bakipfuka mu maso, kuko yari asuzuguritse, twese nta we umwitaho.


4Nyamara kandi ni imibabaro yacu yari yikoreye, ni ibyago byacu byari bimuremereye; ariko twe tukamubonamo uwahawe igihano, nk’uwibasiwe n’Imana ikamucisha bugufi. 5Nyarnara we yahinguranyijwe kubera ibyaha byacu, ajanjagurirwa ibicumuro byacu: igihano cye cyadukomoreye amahoro, ibikomere bye tubikesha umukiro. 6Twese twarabuyeraga nk’intama zazimiye, tugenda intatane buri wese atomereye inzira ye, maze Uhoraho amugerekaho ububi bwacu bwose.


7Yarashinyaguriwe ariko yicisha bugufi, ntiyabumbura umunwa boshye umwana w’intama bajyanye mu ibagiro, cyangwa intama yicecekera imbere y’abayogosha ubwoya, na we ntiyaruhije abumbura umunwa. 8Yafashwe ku gahato bamucira urw’akarengane, kandi nta n’umwe wigeze amwitaho. Ni koko yakuwe mu isi y’abazima, ahanirwa ubugome bw’umuryango we. 9Yahambwe hamwe n’abagiranabi, imva ye ishyirwa hamwe n’iy’abakungu, n’ubwo we nta bugome yigeze agira, akaba nta n’ikinyoma cyigeze mu munwa we. 10Uhoraho yashatse kumujanjaguza imibabaro, kandi namara gutura ubuzima bwe ho impongano z’ibyaha, azabona abamukomokaho, azarambe maze azuzuze atyo umugambi w’Uhoraho. 11Nyuma y’iyo mibabaro yose azabona urumuri azanezerwe; namara kumenyekana ko ari intungane, azageza benshi ku butungane. Umugaragu wanjye azakiranura imbaga y’abantu, kuko yikoreye ubwe ibicumuro byabo. 12Ni cyo gituma nzamugenera umugabane mu bihangange, akazagabana umunyago n’abanyamaboko; kuko ubwe yigabije urupfu, akabarirwa mu banyabyaha. Ubwe yikoreye ibicumuro by’imbaga, nuko atakambira abagiranabi.

 

ZABURI (Zab 31 (30), 2ab.6, 12, 13-14ad, 15-16, 17.25)

 

Inyik/ Dawe, nshyize ubugingo bwanjye mu maboko yawe.

 

Uhoraho, ni wove buhungiro bwanjye,

singateterezwe bibaho!

Nshyize ubugingo bwanjye mu maboko yawe,

ni wowe uncungura, Uhoraho, Mana nyir’ukuri.

 

Abanzi banjye bose barampundazaho ibitutsi,

n’abaturanyi banjye ntibakincira akari urutega.

Incuti zanjye z’amagara nsigaye nzitera ishozi,

abo duhuriye mu nzira barambona bagahunga.

 

Nsigaye naribagiranye nk’uwapfuye,

meze nk’akabindi kasandaye.

Numva rubanda bamvuga nabi,

bajya imigambi ya kuncuza ubugingo.

 

Ariko ndakwiringiye, Uhoraho,

ndavuga nti «Imana yanjye ni wowe!»

Ibihe byanjye biri mu kiganza cyawe,

ngaho rero ngobotora mu maboko y’abanzi banyibasiye!

 

Uruhanga rwawe nirumurikire umugaragu wawe,

maze unkize ugiriye impuhwe zawe.

Nimukomere kandi mwireme agatima,

mwebwe mwese abizera Uhoraho!

 

ISOMO RYA KABIRI


Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi (Heb 4,14-16; 5, 7-9)

Bavandimwe, 4,14 ubwo dufite Umuherezagitambo mukuru uhebuje watashye mu ijuru, Yezu Umwana w’Imana, nitwikomezemo ukwemera. 15Koko rero, ntidufite Umuherezagitambo mukuru wananirwa kudutabara mu ntege nke zacu; yageragejwe muri byose ku buryo bumwe natwe, ariko ntiyatsindwa n’icyaha. 16Nitwegerane rero ubwizere intebe ya Nyir’ineza, kugira ngo tugirirwe impuhwe kandi duhabwe imbaraga zizadufasha igihe kigeze. 5,7Mu gihe cy’imibereho ye yo ku isi, ni We wasengaga atakamba mu miborogo n’amarira, abitura Uwashoboraga kumurokora urupfu, maze arumvirwa kuko yagororokeye Imana. 8Nubwo yari Mwana bwose, ibyo yababaye byamwigishije kumvira; 9maze aho amariye kuba intagereranywa, abamwumvira bose abaviramo isoko y’ubucungurwe bw’iteka.


IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Fil 2, 8-9)

 

Kristu wapfuye azira ibyaha byacu,

Kristu wazukiye kuduha ubugingo bw’iteka.

Kristu yemeye kwumvira ari twe agirira ageza aho gupfa,

apfiriye ndetse ku musaraba.

Ni cyo cyatumye Imana imukuza, imuha Izina risumbye ayandi yose.

Kristu wapfuye azira ibyaha byacu,

Kristu wazukiye kuduha ubugingo bw’iteka.

 

IVANJILI


+ Ububabare bw’Umwami wacu Yezu Kristu uko bwanditswe na Yohani (Yh 18, 1-40 ; 19, 1-42)

Bamaze gufungura, 18,1Yezu ajyana n’abigishwa be yambuka umugezi wa Sedironi. Hakaba ubusitani, we n’abigishwa babwinjiramo. 2Yuda wajyaga kumugambanira akamenya aho hantu, kuko Yezu yakundaga kuhaza kenshi aherekejwe n’abigishwa be. 3Nuko Yuda amaze kubona abasirikare n’abagaragu yahawe n’abatware b’abaherezabitambo n’Abafarizayi, ajyayo; bari bitwaje amatara n’imuri n’intwaro. 4Yezu wari uzi ibigiye kumubaho byose, aza abagana arababaza ati «Murashaka nde?» 5Baramusubiza bati «Yezu w’i Nazareti.» Yezu arababwira ati «Ni jyewe.» Yuda wamugambaniraga akaba ahagararanye na bo. 6Yezu amaze kubabwira ati «Ni jyewe», basubira inyuma bitura hasi. 7Yongera kubabaza ati «Murashaka nde ?» Barongera bati «Yezu w’i Nazareti.» 8Yezu arabasubiza ati Nababwiye ko ari jye. Niba rero ari jye mushaka, nimureke aba ngaba bigendere.» 9Bityo harangira ijambo yari yaravuze ati «Abo wampaye nta n’umwe najimije muri bo.»


10Nuko Simoni Petero wari ufite inkota arayikura, ayikubita umugaragu w’umuherezabitambo mukuru, amuca ugutwi kw’iburyo. Uwo mugaragu yitwaga Malikusi. 11Yezu abwira Petero ati “Subiza inkota yawe mu rwubati. Inkongoro Data ampaye ndeke se kuyinywa?» 12Abasirikare n’umutware wabo, n’abagaragu b’Abayahudi, bafata Yezu baramuboha. 13Babanza kumujyana kwa Ana wari sebukwe wa Kayifa, umuherezabitambo mukuru w’uwo mwaka, 14Kayifa uwo ni we wari waragiriye Abayahudi inama, y’uko ikiruta ari uko umuntu umwe yapfira imbaga.


15Simoni Petero yari yakurikiye Yezu hamwe n’undi mwigishwa. Uwo mwigishwa wundi akaba yaraziranye n’umuherezabitambo mukuru, yinjirana na Yezu mu rugo rw’umuherezabitambo mukuru. 16Petero we asigara ahagaze hanze inyuma y’irembo; wa mwigishwa wundi wari uzwi n’umuherezabitambo mukuru, araza abwira umuja ukumira ngo yinjize Petero. 17Nuko uwo muja w’umukumirizi abwira Petero ati «Aho none ntiwaba uri uwo mu bigishwa b’uriya muntu?» Petero arasubiza ati «Sindi we.» 18Abagaragu n’abafasha bari bacanye umuriro bota, kuko hari imbeho. Petero na we yari ahagararanye na bo yota.


19Nuko umuherezabitambo mukuru abaza Yezu iby’abigishwa be n’inyigisho ze. 20Yezu aramusubiza ati «Navugiye ahagaragara mbwira isi yose. Nigishirije iteka mu masengero no mu Ngoro y’Imana, aho Abayahudi bose bateranira, nta cyo navuze rwihishwa. 21Urambaza iki? Baza abanyumvise icyo nababwiye. Bo bazi ibyo navuze.» 22Amaze kuvuga ibyo, umwe mu bafasha wari aho ngaho akubita Yezu urushyi ati «Ni uko usubiza umuherezabitambo mukuru?» 23Yezu aramusubiza ati «Niba mvuze nabi garagaza ikibi mvuze; niba kandi mvuze neza, unkubitiye iki?» 24Nuko Ana amwohereza aboshye kwa Kayifa, umuherezabitambo mukuru.

25Simoni Petero yari ahagaze aho yota. Nuko baramubaza bati «Aho nawe nturi uwo mu bigishwa be?» Arahakana ati «Sindi we.» 26Umwe mu bagaragu b’umuherezabitambo mukuru, mwene wabo w’uwo Petero yari yaciye ugutwi ati «Sinakubonye mu busitani muri kumwe?» 27Petero yongera guhakana. Ako kanya isake irabika.

28Nuko bavana Yezu kwa Kayifa bamujyana mu rugo rw’Umutware w’igihugu, hakaba mu gitondo, ariko bo ntibinjira mu rugo rw’Umutware ngo batandura batararya Pasika. 29Pilato arasohoka arabasanga ati «Uyu muntu muramurega iki?» 30Baramusubiza bati «Iyo ataba umugiranabi ntituba tumukuzaniye.» 31Nuko Pilato arababwira ati «Nimumujyane mumucire urubanza, mukurikije amategeko yanyu.» Abayahudi bati “Nta bubasha dufite bwo kugira uwo ducira urubanza rwo gupfa.” 32Bityo ijambo Yezu yari yaravuze ryerekeye ku rupfu yari agiye gupfa riruzuzwa.


33Nuko Pilato asubira mu rugo rwe, ahamagaza Yezu aramubaza ati «Mbese ni wowe mwami w’Abayahudi koko?» 34Yezu aramusubiza ati «Ibyo ubivuze ku bwawe, cyangwa se ni abandi babikumbwiyeho?» 35Pilato arasubiza ati «Aho ntugira ngo nanjye ndi Umuyahudi? Bene wanyu n’abatware b’abaherezabitambo ni bo bakunzaniye; wakoze iki?» 36Yezu arasubiza ati «Ingoma yanjye si iyo kuri iyi si; iyo ingoma yanjye iza kuba iyo kuri iyi si, abantu banjye baba bandwanyeho kugira ngo ntagabizwa Abayahudi. None rero Ingoma yanjye si iy’ino aha.» 37Nuko Pilato aramubaza ati «Noneho rero uri umwami?» Yezu aramusubiza ati «Urabyivugiye: ndi umwami! Cyakora icyo jyewe navukiye kandi kikanzana ku isi, ni ukugira ngo mpamye ibyerekeye ukuri. Unyurwa n’ukuri wese yumva icyo mvuga.» 38Pilato aramubaza ati «Ukuri ni iki?» Amaze kuvuga atyo yongera gusohoka, asanga Abayahudi arababwira ati «Nta kirego na kimwe nsanze kimuhama. 39Birasanzwe ko mbarekurira imbohe imwe mwishakiye ku munsi wa Pasika; murashaka ko mbarekurira Umwami w’Abayahudi?» 40Nuko bose barongera batera hejuru bati «Si uwo dushaka, ahubwo duhe Barabasi.» Barabasi uwo yari umujura.


19,1 Ni bwo Pilato ategetse ko bafata Yezu ngo bamujyane, maze bamukubite. 2Abasirikare bamushyira ku mutwe ikamba babohesheje amahwa,bamwambika n’igishura gitukura; 3nuko bamujyaho bavuga bati «Turakuramutsa Mwami w’Abayahudi», bakamukubita n’inshyi. 4Pilato yongera gusohoka abwira Abayahudi ati «Dore ndamubazaniye kugira ngo mumenye ko nta kirego na kimwe kimuhama musanganye.» 5Nuko Yezu asohoka yambaye ikamba ry’amahwa n’igishura gitukura. Pilato arababwira ati «Nguyu wa muntu.» 6Abatware b’abaherezabitambo n’abagaragu babo bamukubise amaso, batera hejuru bati «Nabambwe ku musaraba! Nabambwe!» Pilato arababwira ati «Ngaho nimumujyane mumwibambire, jye nta kirego kimuhama musanganye.» 7Abayahudi baramusubiza bati “Dufite itegeko, kandi dukurikije iryo tegeko agomba gupfa, kuko yigize Umwana w’Imana.” 8Pilato abyumvise arushaho kugira ubwoba. 9Asubira mu rugo maze abaza Yezu ati «Ukomoka he?» Yezu ariko ntiyagira icyo amusubiza. 10Pilato ni ko kumubwira ati “Nta cyo unshubije? Ntuzi ko mfite ububasha bwo kukurekura, nkagira n’ubwo kukubambisha?» 11Yezu aramusubiza ati «Nta bubasha na buke wajyaga kungiraho, iyo utabihabwa no hejuru. Ni cyo gituma uwangambaniye ari we ufite icyaha kiruta icyawe.» 12Pilato yumvise ibyo ashaka uko yamurekura, ariko Abayahudi batera hejuru bati «Uramutse umurekuye, uraba utakibaye incuti ya Kayizari. Uwigira umwami wese, aba arwanya Kayizari.» 13Nuko Pilato amaze kumva ayo magambo ajyana Yezu hanze, yicara ku ntebe y’ubucamanza ahantu hiherereye hitwa “Litostrotosi”, mu gihebureyi “Gabata”. 14Wari n’umunsi w’umwiteguro wa Pasika, bigeze nko ku isaha ya gatandatu. Pilato abwira Abayahudi ati «Nguyu umwami wanyu.» 15Batera hejuru bati «Kuraho, kuraho, mubambe ku musaraba!» Pilato arababwira ati «Mbambe umwami wanyu?» Abatware b’abaherezabitambo barasubiza bati «Nta mwami wundi tugira utari Kayizari.» 16Nuko aramutanga ngo bamubambe ku musaraba.

17Nuko bafata Yezu maze agenda yikoreye umusaraba we, yerekeza ahantu hitwa «ku Kigihanga», mu gihebureyi hakitwa «Gologota». 18Aho ni ho bamubambye ku musaraba ari kumwe n’abandi babiri, umwe hino, undi hirya, Yezu we akaba hagati. 19Nuko Pilato yandikisha itangazo arimanikisha hejuru y’umusaraba; hari handitse ngo «Yezu Umunyanazareti, umwami w’Abayahudi,» 20Abayahudi benshi basoma iryo tangazo, kuko aho hantu Yezu yabambwe hari hafi y’umugi kandi ryari ryanditse mu gihebureyi, mu kilatini no mu kigereki. 21Abatware b’abaherezabitambo b’Abayahudi babwira Pilato bati «Oya, wikwandika ngo ‘umwami w’Abayahudi’; ahubwo andika ko uyu muntu yihaye kuvuga ngo ‘Ndi umwami w’Abayahudi.’ » . 22Pilato arabasubiza ati “Icyo nanditse nacyanditse.”


23Abasirikare bamaze kubamba Yezu, batata imyenda ye bayicamo imigabane ine, umusirikare wese ajyana umugabane we. Hari n’ikanzu, ariko iyo kanzu ntigire iteranyirizo kuko yari iboshywe buzima kuva hejuru kugera hasi. Bajya inama bati 24«Ntituyitanyure, ahubwo reka tuyikorereho ubufindo tumenye uri bube nyirayo.» Bityo harangira Ibyanditswe ngo «Bigabanije imyambaro yanjye, maze ikanzu yanjye bayikoreraho ubufindo.» Nguko uko abasirikare babigenjeje.


25Iruhande rw’umusaraba wa Yezu hari hahagaze Nyina, na nyina wabo Mariya muka Kilopa, na Mariya Madalena. 26Yezu abonye Nyina ahagararanye na wa mwigishwa yakundaga, abwira Nyina ati «Mubyeyi, dore umwana wawe.» 27Abwira na wa mwigishwa ati «Dore Nyoko.» Guhera icyo gihe, uwo mwigishwa amujyana iwe. 28Nyuma y’ibyo Yezu wari uzi ko byose birangiye, kugira ngo Ibyanditswe byuzuzwe aravuga ati «Mfite inyota.» 29Aho hakaba hari hateretse urweso rwuzuye divayi irura. Bahambira ku rubingo icyangwe kinitswe muri iyo divayi irura, bacyegereza umunwa we. 30Yezu amaze kunywa kuri iyo divayi irura, aravuga ati «Birujujwe.» Nuko umutwe uregukira imbere, araca.


(Aha barapfukama, bagaceceka akanya gato)


31Ubwo hari ku munsi w’Umwiteguro wa Pasika; kugira ngo rero imirambo itaguma ku misaraba kuri sabato, kandi iyo sabato ari umunsi mukuru cyane, Abayahudi binginga Pilato ngo bavune amaguru yabo, maze imirambo bayimanure. 32Nuko abasiribre baraza bavuna amaguru y’uwa mbere, n’ay’undi wari ubambanywe na we; 33ariko bageze kuri Yezu basanga yapfuye, we ntibirirwa bamuvuna amaguru; 34ahubwo umwe mu basirikare amutikura icumu mu rubavu, maze ako kanya havamo amaraso n’amazi. 35Uwabibonye ni we ubyemeza kandi icyemezo cye ni ukuri; na we azi ko avuga ukuri kugira ngo namwe mwemere. 36Ibyo byabaye ari ukugira ngo huzuzwe Ibyanditswe ngo «Nta gufwa rye rizavunika.» 37N’ahandi mu Byanditswe havuga ngo «Bazarangamira uwo bazaba bahinguranyije.»


38Ibyo birangiye, Yozefu w’ahitwa Arimatiya wari umwigishwa wa Yezu rwihishwa kuko yatinyaga Abayahudi, asaba Pilato gutwara umurambo wa Yezu. Pilato arabimwemerera. Nuko araza ajyana umurambo wa Yezu. 39Haza na Nikodemu, wa wundi wigeze gusanga Yezu nijoro; azana ikivange cy’ishangi n’amarira y’igikakarubamba, bipima nk’ibiro mirongo itatu. 40Nuko benda umurambo wa Yezu bawuhambira mu myenda hamwe n’imibavu, uko Abayahudi bagenzaga bahamba. 41Ahantu bari bamubambye hari ubusitani, muri ubwo busitani hari imva nshya itaragira uyihambwamo n’umwe. 42 Nuko kubera umwiteguro wa Pasika y’Abayahudi, aba ari ho bahamba Yezu kuko iyo mva yari hafi.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »