sam.

16

avril

2011

Inyigisho Icyumweru cy'Amashami

1. Icyumweru cy’amashami gifungura Icyumweru Gikuru kandi cy’Ingenzi kitwibutsa ugucungurwa kwa muntu, binyuze m’urupfu n’izuka bya Yezu Kristu Umwami wacu. Amasomo y’iki cyumweru, atwinjiza muri ibyo bihe by’ububabare ariko bikaba binaganisha ku cyizere gikomeye cy’umukiro uhoraho.


2. Isomo rya mbere ry’iki cyumweru, Umuhanuzi Izayi atubwira “umugaragu w’Uhoraho” ubabara. Izayi ntatubwira uwo ari we ariko mu ruhererekane rwa kiyahudi ndetse no mu ruhererekane rwa Kiliziya, uyu mugaragu w’Imana ubabara bagiye bahamya ko ashushanya Yezu, Umukiza uza yiyoroheje, ari intamenyekana ariko afite urukundo rukomeye kandi rukiza. Uyu mugaragu w’Uhoraho aho kwakirwa neza, arakubitwa bikomeye, arannyegwa, agacirwa amacandwe m’uruhanga. Niyo mpamvu batamwumva kuko kuri bo Umukiza yari umuntu wagombaga kubahwa no gutinywa, yagombaga kuba yambaye ibya cyami ndetse yambaye ikamba. Ntibaramenya ko kwicishabugufi no kwanga ibikabyo aribyo uwo mugaragu wa Nyagasani yaje kubigisha.


3. Ntibiyumvisha iyo myitwarire, ntibarumva ko Umukiza agomba kuza agasangira byose n’abo aje gukiza, akabereka ko ibyo yabishakiye kugira ngo bose bamwibonemo, hatagize umutinya. Umugaragu w’Imana yaje yicishije bugufi, nk’uko Pawulo abibwira abanyafilipi. “n’ubwo yari afite imimerere imwe n’iy’Imana, ntiyagundiriye kureshya na Yo. Ahubwo yihinduye ubusabusa yigira nk’umugaragu, maze mu migirire ye agaragaza ko ari umuntu. Nuko aho amariye kwishushanya n’abantu yicisha bugufi kurushaho, yemera kumvira ageza aho gupfa, apfiriye ndetse ku musaraba.” Nguko uko Yezu yagaragaje ko urukundo ruherekejwe no kwicisha bugufi rwemera byose. Yemeye kwamburwa ubusa kandi ari Nyirububasha, yemera gushinyagurirwa, yemera urupfu, yemera kubambwa k’umusaraba, yemera gucuzwa ubuzima kandi ari Nyirubuzima. Yambuwe agaciro na muntu nyamara ari we yari yaje aje kureba, kubana na we no gukiza.


4. Muri uyu mubabaro, Yezu atwigisha ko kubabara atariko gupfa ruhenu, kuko yatweretse nyuma y’umusaraba hari izuka. Yezu ntiyihoreye kubamugiriye nabi, ni isomo rikomeye mu mibanire yacu ya buri munsi: Kudashyamirana n’utugiriye nabi, kumubaza impamvu aduhohoteye twitonze, tutarangajwe imbere no kwihorera no kwihimura: “niba mvuze nabi gara gaza ikibi mvuze, ariko se niba mvuze neza, unkubitiye iki?” Yezu ntiyihanganira akarengane kandi yifuza ko urenganya abandi wese yakwitarama akibaza, maze agahindura imikorere n’imitekerereze.


5. Mu bubabare bwe Yezu aratwibutsa ko umukiro utanyura igihe cyose mu nzira y’ibyishimo n’ikuzo ry’isi, ko ahubwo ushobora no gusoromwa ku giti cy’umuruho, ku giti cy’umusaraba. Muri Getsemani, Yezu arisanga ari wenyine, arasanganirwa n’uguceceka kw’incuti ze zose kugera ubwo avuga ati: Dawe, niba bishoboka iyi nkongoro uyinyuze hirya. Yezu arafatwa akabyemera, kugira ngo agaragaze inyota n’urukundo afite byo gusakaza hose imbabazi no kudahangana n’umugiranabi. Urubanza abayahudi bamucira ruragaraza neza Yezu uwo ari We imbere y’imbaga: Umukiza n’umwana w’Imana: “Byongeye kandi nkwerurire, kuva ubu muzabona Umwana w’umuntu yicaye iburyo bw’Ushoborabyose, kandi aje ku bicu byo mu kirere.” Urubanza abaromani bamucira ruragaragaza ukutita ku bintu n’ukwirengagiza kwa Pilato, rukagaragaza uburyo abataramenye Imana bifuza ko Yezu yarekwa guhohoterwa (Umugore wa Pilato). Yezu abambwa k’umusaraba, turabona abantu batuka Imana, abantu bica Imana kubera ubuntu buke, ariko nanone turabona ko ikibi kidashobora kuganza ineza bibaho: Umutegeka hamwe n’abasirikare be barindanaga Yezu, babonye umutingito w’isi n’ibyari bibaye, bagira ubwoba bwinshi baravuga bati «Uyu koko yari Umwana w’Imana!»”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »