lun.

04

avril

2011

Lectio divina: Ku wa Mbere IV

Amasomo tuzirikana :

 

Iz 65, 17-21 : « Ngiye kurema ijuru rishya n’isi nshya ».

Zab 29 :         « Agahinda kanjye wagahinduyemo indirimbo y’ ibyishimo ».

Yh 4, 43-54 : « Ni uko aremera, hamwe n’abo mu nzu ye bose »

 

Amagambo yo mu Ivanjiri ntagatifu uko yanditwe na Yohani (Yh 4, 43-54)

 

Icyo kiba ikimenyetso cya kabiri Yezu akoreye mu Galileya avuye muri Yudeya…

Yezu asubira i Kana ho muri Galileya…Iki gitangaza cyo gukiza umwana w’umutware w’i bwami, gifite aho cyakorewe: cyabereye i Kana. Bibiliya yitwa TOB ni yo ibivuga muri aya magambo: ikimenyetso cya kabiri cy’i Kana. Ubwo rero icya mbere ni icy’ubukwe bw’i Kana aho Yezu yahinduye amazi divayi. Ibi bitangaza byombi bifite icyo bihuriyeho: biragaragaza imbuto z’ukwemera; ukwemera gutsinze ikizamini Yezu amaze gutanga. Yezu yari yabwiye Mariya ati: “ isaha yanjye ntiragera”; kandi n’uwo mutware w’i bwami Yezu yari yamubwiye ati: “iyo mutabonye ibimenyetso n’ibitangaza ntimwemera”.

 

Ariko rero, igitangaza cyo gukiza umwana w’umutware w’ibwami kirasa n’aho cyuzuza icy’amazi yahinduwe divayi kuko iki cyo cyakorewe abayahudi; umutware w’ibwami we, yari umunyamahanga. Niba Yezu akijije umwana we, ashaka kutwumvisha ko abantu bose bahamagarirwa kwinjira mu Ngoma y’Imana: kuko bihagije kwicisha bugufi no kugira ukwemera.

 

“Iyo mutabonye ibimenyetso n’ibitangaza, ntimwemera”. Ibyo Yezu yabibwiye uwo munyamahanga kandi yari yagaragaje ukwemera igihe asabye Yezu kumukiriza umwana. Kuki Yezu amurenganya? Si uriya munyamahanga abwira, ahubwo ahereye kuri uriya munyamahanga ngo abonereho kubwira abantu b’igihe cye n’ab’iki gihe. Ariko na none, kuri buriya buryo, ashaka ko uriya mutware adacogora, agakomera mu kwemera kwe. Yezu ashaka gusukura no kumukomeza mu kwemera. Uko umuntu arushaho gutsinda ibigeragezo ni nako arushaho gukomera mu kwemera…

 

“Genda, umwana wawe ni mutaraga!” Yezu ntakeneye kubanza gukora ku murwayi ngo abone kumukiza: igitangaza aragikorera ‘kure’. Akirisha Ijambo rye. Azura abapfuye akoresheje Ijambo rye. Aha niho hari ipfundo rikomeye ry’iyi nkuru. Ukwemera gushingiye gusa ku kubanza kubona ibitangaza kuba kudahagije. Kwihambira kuri Yezu no kwemera Ijambo rye nibyo biduha gutunga ubuzima yatuzaniye ku buryo busendereye. Uko twemera Yezu kugomba gusumba uko tugirira ikizere abavuzi basanzwe. Kwemera Yezu ni ukwemera Ijambo rye; Yohani mutagatifu niwe uvuga ko ‘umuntu yemera Ijambo’, Atari ukubera ko yabonye, ahubwo ari ukubera inema y’Imana imuha kwemera rwose ko ari Yezu ufite ‘amagambo y’ubugingo bw’iteka’ (reba Yh 6,68).

 

Tuzirikane

 

Ishusho

 

Nkoresheje amaso y’umutim, nditegereza indoro ya Yezu, igihe avuga ati : «ntimwashobora kwemera mutabanje kubona ibimenyetso!» ubwo nkagerageza gutekereza agahinda ke.

 

Inema cyangwa ingabire twasaba

Dusabe Inema yo kuryoherwa n’ijambo ry’Imana

 

Tumurikirwe n’Ijambo ry’Imana

Ni ibihe bimenyetso bigaragaza Ukuri n’ububasha by’Ijambo ry’Imana rinkomereza ukwemera ? Kuki abavuga ngo ‘ngomba kubanza kubona kugira ngo mbone kwemera’ bababaza Yezu? 

 

Ducengerwe n’Ijambo ry’Imana

Ndibuka amagambo ya Bibiliya ankomeza, amurikira, antera imbaraga.

Ndayasubiramo, nyasubiramo nkashimira Imana.

Ese nshobora kuvuga nka Mutagatifu Petero nti : « Nyagasani, ni wowe ufite amagambo y’ubugingo bw’iteka?» Ese koko, Ijambo ry’Imana ndarikunda kandi ndyakira n’umutima wanjye wose?

 

Isengesho

Nyagasani, ndifuza kwakira Ijambo ryawe n’umutima wanjye wose, na roho yanjye, n’ubwenge bwanjye bwose, n’imbaraga zanjye zose…

Mpa kuryakira rwose, kugira ngo mbashe kwakira urukundo rwawe.

Bityo nzumva mu mutima wanjye havubuka isoko y’amazi afutse.

Ndakwemera Nyagasani, ariko nkomereza ukwemera kwanjye kudashyitse,

Mana yanjye kandi Mwami wanjye.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »