mar.

29

mars

2011

Amasomo ku wa Gatanu

ISOMO RYA MBERE

Hozeya (Hoz 14, 2-10)

2Israheli, garukira Uhoraho Imana yawe, kuko wayobejwe n’ibicumuro byawe. 3Garukira Uhoraho umubwire uti “Duhanagureho ibicumuro byose maze wakire ikiri cyiza. Aho kugutura ibimasa ho ibitambo, tuzakwegurira amagambo avuye mu kanwa kacu. 4Ashuru ntizongera kudukiza ukundi, ntituzongera kugendera ku mafarasi, cyangwa ngo tubwire igikorwa cy’ibiganza byacu tuti ‘Uri Imana yacu!’, kuko ari wowe impfubyi zikesha kugirirwa impuhwe! 5Nzabakiza ubugambanyi bwabo, mbakunde mbikuye ku mutima, kandi sinzongera kubarakarira ukundi. 6Israheli nzayimerera nk’ikime, irabye indabyo nk’iza lisi, kandi ishore imizi nk’ibiti byo muri Libani. 7Imicwira yayo izasagamba, ubwiza bwayo bumere nk’ubw’umuzeti, n’impumuro yayo imere nk’iya Libani. 8Bazagaruka bature mu gicucu cyanjye, bongere bashibuke nk’ingano, barabye indabyo nk’umuzabibu, kandi ube ikirangirire nka divayi yo muri Libani. 9Efurayimu izavuga iti “Ndacyahuriye he n’ibigirwamana!” Ni koko ndayumva kandi nkayitaho, meze nk’umuzonobari utohagiye, ni jyewe ukesha umusaruro. 10Ni nde muhanga ngo yumve ibyo bintu, cyangwa se umunyabwenge ngo abimenye? Inzira z’Uhoraho ziraboneye zikagenderwamo n’intungane, naho abahemu bakaziteshuka.

 

ZABURI (Zab 81 (80), 12a.7-8a, 8bc-9, 10-11ab, 14.17)      

        

Inyik/Uyu munsi ntitugundirize umutima wacu,

ahubwo twumve ijwi ry’Uhoraho.

 

“Umuryango wanjye ntiwumvise ijwi ryanjye.

Urutugu rwe naruruhuye umuzigo,

n’ibiganza bye birekura agatebo!

Igihe untakambiye uri mu kaga ndagutabara.

 

“Ngusubiza nihishe mu bicu no mu nkuba,

nkugeragereza ku mazi y’ i Meriba.

Umva muryango wanjye nkuburire,

Israheli, iyaba washoboraga kunyumva!

 

“Iwawe ntihakabe imana yindi,

ntugapfukamire imana y’imvamahanga!

Ndi Uhoraho, Imana yawe,

yakuvanye mu gihugu cya Misiri.

 

“Iyaba ariko umuryango wanjye wanyumvaga,

iyaba Israheli yagenderaga mu nzira zanjye!

Umuryango wanjye nazawutungisha ingogore y’ingano,

maze nkawuhaza ubuki bwo mu rutare!”

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA. IVANJILI (Mt 4, 17)

 

Nyagasani, ijambo ryawe ni ukuri,

n’itegeko ryawe rikaba agakiza.

Nyagasani aravuze ati

“Nimwisubireho kuko Ingoma y’ijuru yegereje.”

Nyagasani, ijambo ryawe ni ukuri,

n’itegeko ryawe rikaba agakiza.

 

IVANJILI

 

+ Mariko (Mk 12, 28b-34)

Muri icyo gihe, 28bumwe mu bigishamategeko yegera Yezu aramubaza ati “Itegeko riruta ayandi ni irihe?” 29Yezu aramusubiza ati “Irya mbere ni iri ngiri: Tega amatwi Israheli, Nyagasani Imana yacu ni We Nyagasani umwe rukumbi: 30Urajye ukunda Nyagasani Imana yawe n’umutima wawe wose, n’amagara yawe yose, n’ubwenge bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose. 31Irya kabiri na ryo ngiri: Urajye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda. Nta rindi tegeko riruta ayo yombi.” 32Uwo mwigishamategeko aramubwira ati “Ni koko, Mwigisha, uvuze ukuri ko Nyagasani ari umwe rukumbi, kandi nta yindi mana ibaho uretse Yo yonyine. 33Kandi kuyikunda n’umutima wawe wose, n’ubwenge bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose, ugakunda mugenzi wawe nk’uko wikunda, ibyo biruta ibitambo n’amaturo byose.” 34Yezu yumvise ko amushubije neza, aramubwira ati “Nta bwo uri kure y’Ingoma y’Imana.” Nuko ntihagira utinyuka kongera kugira icyo amubaza. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »