mar.

29

mars

2011

Amasomo ku wa Gatandatu

ISOMO RYA MBERE

Hozeya (Hoz 6, l-6)

Abayisraheli barabwirana bati 1”Nimuze tugarukire Uhoraho. Ni we wadukomerekeje kandi ni we uzatuvura, ni we wadukubise, azomora ibikomere byacu. 2Nyuma y’iminsi ibiri azaba yaduhembuye, ku munsi wa gatatu aduhagurutse maze twibanire. 3Nidushishikarire kumenya Uhoraho, nta shiti azatunguka nk’umuseke ukebye, azatugeraho ameze nk’imvura yuhira imyaka, mbese nk’uko imvura y’umuhindo isomya ubutaka.”


Imana irasubiza iti 4“Yewe Efurayimu, nkugenze nte koko? Nawe Yuda, rwose nkugire nte? Urukundo rwanyu ni nk’igihu cya mu gitondo, cyangwa ikime cyumuka ako kanya. 5Ni cyo gitumye rero mbahanisha abahanuzi, nkabicisha amagambo avuye mu kanwa kanjye, kandi urubanza rwanjye rukazabagwa gitumo nk’urumuri; 6kuko nshimishwa n’urukundo kuruta ibitambo, no kumenya Imana bikandutira ibitambo bitwikwa.”  

 

ZABURI (Zab 51 (50),3-4,18-19, 20-21)  


Inyik/ Icyo Imana ishaka ni urukundo, si ibitambo.

Mana yanjye, ngirira imbabazi ukurikije ineza yawe,

kubera impuhwe zawe nyinshi, umpanagureho ibyaha byanjye.

Nyuhagiraho wese ibicumuro byanjye,

maze unkize icyaha nakoze.

 

Igitambo cyanjye si cyo ushaka,

n’aho nagutura igitwikwa, nticyakunezeza.

Ahubwo igitambo Imana ishima, ni umutima washengutse.

Mana yanjye, ntuzirengagize umutima washegeshwe kandi wihana!


Ku mpuhwe zawe, girira neza Siyoni,

maze wubake bundi bushya inkike za Yeruzalemu.

Ni bwo rero uzashima ibitambo byategetswe,

ibitwikwa hamwe n’ibiturwa burundu,

maze bazaturire ibimasa ku rutambiro rwawe.

 

lBANGONDIRIMRO RIRANZIRIZA IVANJILI (Zab 95 (94), 8)

Amagambo yawe Nyagasani,

aturuka kuri Roho kandi agatanga ubugingo.

Uyu munsi ntitugundirize umutima wacu,

ahubwo twumve ijwi ry’Uhoraho.

Amagambo yawe Nyagasani,

aturuka kuri Roho kandi agatanga ubugingo.

 

IV ANJILI

 

+ Luka (Lk18, 9-14)

Muri icyo gihe, 9Yezu yongera guca uyu mugani, awucira bamwe bibwiraga ko ari intungane, bagasuzugura abandi bose. 10Nuko aravuga ati «Abantu babiri bahuriye mu Ngoro baje gusenga. Umwe yari Umufarizayi, undi ari umusoresha. 11Umufarizayi aremarara, asengera mu mutima we avuga ati ‘Mana, ndagushimira ko ntameze nk’abandi bantu b’ibisambo, b’abahemu, b’abasambanyi, mbese nk’uriya musoresha! 12Nsiba kurya kabiri mu cyumweru, ngatanga kimwe cya cumi cy’urwunguko rwanjye rwose.’ 13Umusoresha we yihagararira kure, atinya no kubura amaso ngo ayerekeze hejuru, maze yikomanga ku gituza avuga ati ‘Mana yanjye, mbabarira jyewe w’umunyabyaha!’ 14Ndabibabwiye: uwo musoresha yasubiye iwe ari intungane, naho ureke undi! Kuko uwikuza wese azacishwa bugufi, naho uwicisha bugufi akazakuzwa.»     


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »