lun.

28

mars

2011

Amasomo ku wa Gatatu

ISOMO RYA MBERE

 

Ivugururamategeko ( Ivug 4, 1. 5-9)

Musa abwira imbaga y’Abayisraheli ati 1“None rerote Israheli, umva amategeko n’imigenzo mbigisha ubwanwe gukurikiza, maze muzabone kubaho no kwinjira mu gihugu, Uhoraho lmana y’abasokuruza banyu abahaye ngo mukigarurire. 5Dore mbigishije amatcgeko n’imigenzo nk’uko Uhoraho Imana yaniye yabintegetse, kugira ngo muzabikurikize mu gihugu mugiye kwinjiramo ngo mukigarurire. 6Muzayakomereho, muyakurikize ; ni cyo kizatuma muba abanyabwenge mu maso y’ amahanga. Abazabwirwa iby’aya mategeko yose bazavuga bati ‘Ntakabuza, iri hanga rikomeye ritya rigomba kuba ari iry abantu b’abanyabwenge kandi b’impuguke! 7Koko se hari irindi hanga rikomeye ryagira imana ziriba hafi, nk uko Uhoraho Imana yacu abigenza igihe cyose tumutabaje? 8Ni irihe hanga rikomeye ryagira amategeko n’ imigenzo biboneye nk’iri Tegeko mbagejejeho uyu munsi? 9Icyakora uririnde, umenye ntuzibagirwe ibintu wiboneye n’amaso yawe. Mu buzima bwawe bwose ntibizigere bikuva ku mutima; ahubwo uzabyigishe abana bawe n’abuzukuru bawe.”


ZABURI (Zab 147 (146-147),12-13,15-16,19-20)

Inyik/ Muryango w’Uhoraho, singiza Imana yawe.

Yeruzalemu, amamaza Uhoraho,

Siyoni, singiza Imana yawe !

Kuko yakajije ibihindizo by’ amarembo yawe,

agaha umugisha abana bawe bagutuyemo.

 

Yoherereza amategeko ye ku isi,

ijambo rye rikihuta bitangaje.

Anyanyagiza umurama w’urubura,

ukagira ngo ni ibizingo by’ubwoya bw’intama,

agasanzagiza ikime cy’inyababa, ukaba wagira ngo ni ivu.

 

Amenyesha bene Yakobo ijambo rye,

agatangariza Israheli amategeko ye.

Nta yandi mahanga yigeze agenzereza atyo,

ngo ayamenyeshe amateka ye.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 6, 63. 68)

 

Uragasingizwa Nyagasani, Mwana w’Imana Nzima!

Amagambo yawe, Nyagasani,

aturuka kuri Roho kandi agatanga ubugingo.

Ni wowe ufite amagambo y’ubugingo bw’iteka.

Uragasingizwa Nyagasani, Mwana w’Imana Nzima !

 

IVANJILI

 

+ Matayo (Mt 5, 17-19)

Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi, maze arababwira ati 17 “Ntimukeke ko naje kuvanaho Amategeko cyangwa Abananuzi ; sinaje gukuraho, ahubwo naje kunonosora. 18Koko rero ndababwira ukuri: kugera igihe ijuru n’isi bizashirira, nta kanyuguti, nta n’akadomo kazava mu mategeko ibyo byose bitarangiye. 19Nuko rero, uzarenga kuri rimwe muri ayo mategeko yoroheje, kandi akigisha n’abandì kugenza batyo, azitwa igiseswa mu Ngoma y’Ijuru. Nano uzajya ayakurikiza akayatoza abandi, azitwa umuntu ukomeye mu Ngoma y’ijuru.”


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »