sam.

19

mars

2011

Amasomo ku wa Gatanu

ISOMO RYA MBERE


Isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro (Intg 37,3-4. 12-13a. 17b-28)

3Israheli yikundiraga Yozefu kuruta abandi bahungu be bose, agatsinda yari umwana wo mu zabukuru. Yari yaramuboheye ikanzu y’amaboko maremare. 4Bene se babonye ko amutonesheje baramwanga, ntibongera kumuvugisha neza.

 

12Umunsi umwe, bene se bari bahuye amatungo ya se kuri Sikemu. 13aYakobo abwira Yozefu ati «Abo muva inda imwe ntibaragiye i Sikemu? Ngwino nkohereze aho bari.» 17bNuko Yozefu agenda akurikiranye bene se, koko abasanga i Dotani. 18Bamubonera kure atarabageraho, batangira kumugambanira ngo bamwice. 19Baravugana bati «Dore wa murosi araje! 20Nimuze tumwice ubu noneho, tumujugunye muri rimwe muri ariya mariba. Tuzavuge ko inyamaswa y’inkazi yamumize, maze tuzarebe aho za nzozi ze zizamugeza !» 21Rubeni arabyumva, agerageza kumubakiza. Arababwira ati «Twoye kumwica.» 22Rubeni yungamo ati «Mwimena amaraso, ahubwo nimumujugunye muri ririya riba riri ku gasi, ariko mwoye kugira ikindi mumutwara.» Kwari ukugira ngo amubakize, azamusubize se.

 

23Nuko Yozefu akibageraho baramufata, bamwambura ikanzu ye, ya kanzu y’amaboko maremare, 24bamujugunya mu iriba ryakamye, ritakirirno amazi. 25Baricara bararya. Bagiye kubona, babona urushorerane rw’Abayismaheli bari baturutse i Gilihadi, ingamiya zabo zikoreye amakakama yosa, imibavu n’ishangi, bajya kubicuruza mu Misiri. 26Nuko Yuda abwira bene se ati«Kwica murumuna wacu tugahisha amaraso ye bitumariye iki? 27Nimuze tumugure na bariya Bayismaheli, tutagira icyo tumutwara kandi tuva inda imwe, dusangiye n’amaraso. » Iyo nama bene se barayishima. 28Haza kuza Abamadiyani b’abacuruzi ; Yozefu ni ko kumukura muri rya riba bamugura n’Abayismaheli, bamugura amasikeli makumyabiri ya feza. Yozefu bamujyana mu Misiri.

 

ZABURI (Zab 105 (104), 4a.5a.6, 16-17, 18-19, 20-21)


Inyik/ Nimwiyibutse ibikorwa bihebuje by’Imana.

 

Nimugarikire Uhoraho Nyir’ububasha,

nimwiyibutse ibikorwa bye bihebuje,

mwebwe nkomoko ya Abrahamu, umugaragu we,

bahungu ba Yakobo, abatoni be!

 

Nuko Uhoraho ateza inzara mu gihugu,

ibyo kurya birabura;

abanza koherezayo umuntu,

Yozefu wari umaze kugurwa bucakara.

 

Ibirenge bye babibohesha ingoyi,

ijosi rye baryambika iminyururu,

kugeza ubwo ijambo ry’Uhoraho rigaragaje ko ari umwere.

 

Umwami ategeka kumubohora,

umutegetsi w’amahanga aramufunguza.

Amugira umugenga w’urugo rwe,

umutegetsi w’ibintu bye byose.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 3, 16)

 

Uragasingizwa Nyagasani,

wowe Mwami uganje mu ikuzo iteka ryose.

Koko Imana yakunze isi cyane,

bigeza aho itanga Umwana wayo w’ikinege,

Igira ngo umwemera wese atazacibwa,

ahubwo agire ubugingo bw’iteka.

Uragasingizwa Nyagasani,

wowe Mwami uganje mu ikuzo iteka ryose.

 

IVANJILI


+ Matayo (Mt 21, 33-43.45-46)

Muri icyo gihe, Yezu abwira abatware b’ abaherezabitambo n’Abafarizayi ati 33« Nimwumve undi mugani. Habayeho umuntu wari ufite umurima, awuhingamo imizabibu, awuzengurutsa uruzitiro, acukuramo urwengero, yubakamo n’umunara w’abararirizi, awatira abahinzi maze yigira mu rugendo. 34Igihe cy’isarura cyegereje, atuma abagaragu be ku bahinzi kugira ngo bahabwe ibyatamurima. 35Ariko abahinzi bafata abagaragu be, umwe baramukubita, undi baramwica, undi bamutera amabuye. 36Nuko arongera yohereza abandi bagaragu baruta aba mbere ubwinshi, nabo babagenza batyo. 37Hanyuma abatumaho umwana we yibwira ati ‘Umwana wanjye we nta cyo bazamutwara.’ 38Ariko abahinzi babonye umwana we, barabwirana bati ‘Dore uzamuzungura ; nimuze tumwice maze tuzazungure ibye!’ 39Nuko baramufata, bamwigiza hirya y’imizabibu, baramwica. 40Aho nyir’imizabibu azahingukirira, azagenzereza ate abo bahinzi?»

 

41Baramusubiza bati «Abo batindi azabica urw’abagome, maze imizabibu ye ayatire abandi bahinzi bazajya bamuha ibyatamurima uko isarura rigeze.» 42Nuko Yezu arababwira ati «Ntimwigeze musoma mu Byanditswe ngo ‘lbuye ryajugunywe n’abubatsi ryabaye insanganyarukuta ; icyo gikorwa cya Nyagasani cyatubereye igitangaza.’ 43Ni cyo gituma mbabwira nti ‘lngoma y’Imana muzayinyagwa, maze ihabwe ihanga rizayibyaza imbuto.’

 

45Abatware b’abaherezabitambo bumvise imigani ye, bamenya ko ari bo avuga. 46Nuko bashaka kumufata, ariko batinya rubanda rwabonaga ko ari umuhanuzi. 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »