mar.

15

mars

2011

Amasomo ku wa Kane

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cya Esitera (Est 4, 17k-17m.17r-17t)

17kUmwamikazi Esitera yari mu cyunamo gikomeye, na we ahungira kuri Uhoraho. Atakambira Uhoraho lmana ya lsrahelil agira ati 17l« Mana yanjye, Mwami wacu, nta wundi nkawe! Ntabara, dore ndi jyenyine kandi nta wundi wangoboka atari wowe; kuko ndiho nishyira icyago. 17mKuva mu buto bwanjye, abo mu bwoko bwa data bambwiraga ko ari wowe, Nyagasani, wahisemo lsraheli , mu mahanga yose, n’ababyeyi bacu ubahitamo mu bakurambere babo bose ngo bakubere umurage ubuziraherezo. Kandi ko wabarangirije ibyo wababwiye byose. 17rlbuka Nyagasani, wimenyekanye muri iki ghe cy’amage turimo! Nanjye umpe ubutwari, wowe Mwami w’imana zose, ukaba umugenga w’abafite ubutegetsi bose. 17sUnshyire ku minwa imvugo iryohereye ningera imbere y’intare, maze utere umutima we kuzinukwa uturwanya, ku buryo azarimbukana n’abafatanyije na we. 17Twebweho, ukuboko kwawe kuturamire! Untabare ndi jyenyine, nta wundi ngira atari wowe, Nyagasani!»


ZABURI (Zab 138 (137), 1-2a, 2bc-3, 7c-8)


Inyik/Uhoraho, umunsi nagutakambiye waranyumvise.

 

Uhoraho, ndakogeza n’umutima wanjye wose,

ndakuririmbira imbere y’ab’ijuru bose.

Mpfukamye nerekeye Ingoro yawe ntagatifu,

maze nkogeza izina ryawe.

 

Ndagusingiza kubera impuhwe zawe n’ubudahemuka bwawe,

kuko warangije amasezerano yawe,

bigatuma ubwamamare bwawe burushaho kugaragara.

Umunsi nagutaklye waranyumvise,

maze urampumuriza, unyongerera imbaraga.

 

Indyo yawe ituma ntsinda,

Uhoraho azankorera byose!

Uhoraro, impuhwe zawe zihoraho ubuziraherezo,

ntuzatererane uwo waremesheje ibiganza byawe!

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 51 (50),12.14)


Ikuzo n’ibisingizo ni ibyawe, Nyagasani Yezu!

Mana yacu, turememo umutima usukuye,

uduhe kwishimira ko twakijijwe.

Ikuzo n’ibisingizo ni ibyawe, Nyagasani Yezu!

 

IVANJILI


Matayo (Mt 7, 7-12)

Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi, maze arababwira ati 7«Musabe, muzahabwa; mushakashake, muzaronka; mukomange, muzakingurirwa. 8Kuko usaba wese ahabwa; ushakashatse akaronka; n’ukomanze agakingurirwa. 9Mbese ni nde muntu muri mwe, umwana we yasaba umugati akamuhereza ibuye? 10Cyangwa se yamusaba ifi, akamuhereza inzoka? 11Niba rero mwebwe n’ububi bwanyu, muzi guha abana banyu ibintu byiza, So uri mu ijuru azarushaho ate guha ibyiza abamusabye? 12Ibyo mwifuza ko abandi babagirira byose, namwe mubibagirire: ngayo Amategeko n’Abahanuzi. » 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »