mar.

15

mars

2011

Amasomo ku wa Kabiri

ISOMO RYA MBERE


Umuhanuzi Izayi (Iz 55, 10-11)

Uhoraho avuze atya: 10Nk’uko imvura n’urubura bimanuka ku ijuru, ntibisubireyo bitabobeje ubutaka, bitabumejejeho imyaka kandi ngo biyikuze, ngo bihe umubibyi imbuto n’ifunguro rimutunga, 11ni na ko ijambo risohotse mu munwa wanjye: ritangarukaho amara masa ritarangije ugushaka kwanjye, ngo risohoze icyo naritumye.


ZABURI (Zab 34 (33),4-5,6-7,16-17,18-19)


Inyik/ Uhoraho akiza intungane amagorwa yazo yose.

Nimwogeze Uhoraho hamwe nanjye,

Twese hamwe turatire izina rye icyarimwe.

Nashakashatse Uhoraho, aransubiza,

nuko ankiza ibyankuraga umutima byose.

 

Abamurangamira bahorana umucyo,

mu maso habo ntiharangwa ikimwaro.

Umunyabyago yaratabaje Uhoraho aramwumva,

maze amuzahura mu magorwa ye yose.

 

Amaso y’Uhoraho ayahoza ku bantu b’intungane,

Amatwi ye agahora yitaye ku maganya yabo.

Uhoraho ashyamirana n’abagiranabi,

kugira ngo azimanganye ku isi icyatuma babibuka.

 

Intungane ziratabaza, Uhoraho akazumva,

maze akazikiza amagorwa yazo yose.

Uhoraho aba hafi y’abafite umutima washengutse,

akaramira abafite umutima wihebye.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Rom 8,15)

 

Uragasingizwa Nyagasani, Mwana w’Imana Nzima!

Roho twahawe itugira abana bishingiwe kibyeyi,

igatuma dutera hejuru tuti «Abba ! Data!»

Uragasingizwa Nyagasani, Mwana w’Imana Nzima!

 

IVANJILI


Matayo (Mt 6, 7-15)

Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi, maze arababwira ati 7«Igihe musenga ntimugasukiranye amagambo nk’abatazi Imana, bibwira ko amagambo menshi ari yo atuma bumvwa neza. 8Ntimukagenze nka bo; kuko So azi neza icyo mukeneye, na mbere y’uko mukimusaba. 9Mwebwe rero mujye musenga mugira muti: Dawe uri mu ijuru, izina ryawe ryubahwe, 10Ubwami bwawe nibuze, icyo ushaka gikorwe mu nsi nk’uko gikorwa mu ijuru. 11Ifunguro ridutunga uriduhe none. 12Utubabarire ibicumuro byacu, nk’uko natwe tubabarira abaducumuyeho. 13Ntudutererane mu bitwoshya, ahubwo udukize ikibi. 14Koko nimubabarira abantu amakosa yabo, So wo mu Ijuru na We azabababarira ayanyu. 15Naho nimutababarira abantu, na So ntazabababarira amakosa yanyu.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »