mar.

08

mars

2011

Kuzirikana: KU WA KANE UKURIKIRA UWA GATATU W’IVU

Twazirikanye ku kujya mu butayu turi hamwe na Yezu. Mu gihe cy’igisibo, turashaka kubana na we mu butayu. Ariko Yezu ntiyagumye mu butayu, ikindi kandi no mu Iyimukamisiri umuryango wa Israheli ntiwahatuye ngo uhagume: ahubwo bakomeje bagana igihugu cy’isezerano. Kunyura mu butayu byabereye Yezu, kimwe n’uwo muryango w’Isezerano, intambwe ikomeye kandi ikanatanga inyigisho ikomeye.

Dusabe kugirango natwe bidusigire iyo nyigisho. Ishusho yo kunyura mu butayu ni inyigisho ngombwa mu kumva neza ubukristu. 

 

Noneho rero, ubutayu muri Bibiliya butwibutsa iki?

 

Ubusanzwe, ubutayu ni ubutaka Imana itahaye uburumbuke: amazi ni imbonekarimwe, ntibushobora no guturwa. Ni intaho ya za roho mbi, ahabera ibigeragezo n’intambara yo kurwanya ikibi. Inyikirizo yo mu isengesho rya Kiliziya ryo mu gihe cy’igisibo ibivuga neza iti; “amaso tuyahanze Yezu Kristu, twinjire mu rugamba rw’Imana”. ubutayu ni ahabera intambara ya roho. Ubuzima bwa gikristu ni intambara yo kurwanya ikibi”. Urwo rugamba turushoza turi kumwe na Yezu, we watsinze ikibi.


Ariko nanone igihe cyo kunyuzwa mu butayu ni nacyo gihe tugirana Isezerano n’Imana. Ni igihe Imana ireshya umuryango wayo. Ni igihe cyo gutungwa na Manu n’amazi afutse avubutse mu Rutare, ni igihe cyo gutungwa n’ibyo byiza by’Imana! Ni igihe cyo guceceka no gutuza, igihe cyo kuzirikana ku ijambo ry’Imana, igihe cyo kwiyinjiramo. Ni igihe cyo kuzirikana ku ntege nke za Muntu. Ni igihe gikwiriye cyo gusenga no kwisubiraho.

 

Tuzirikane izi ngingo:

- Ivug. 13,15-20: “wowe rero hitamo ubugingo” 

- zab.1: “hahirwa umuntu uzirikana Amategeko y’Uhoraho umunsi n’ijoro” 

- Lk. 9,22-25: “uzahara ubugingo bwe ari njye agirira azabukiza.”

 

Ivanjili ya Yezu Kristu uko yanditswe na Luka,

 

Yungamo avuga ko Umwana w’umuntu agomba kubabara cyane, agacibwa n’abakuru b’umuryango, n’abatware b’abaherezabitambo, n’abigishamategeko, akicwa, kandi akazazuka ku munsi wa gatatu. Nuko akabwira bose, ati: “ Niba hari ushaka kunkurikira, yiyibagirwe ubwe, aheke umusaraba we, maze ankurikire! Kuko uzashaka gukiza ubugingo bwe, azabubura; naho uzahara ubugingo bwe ari njye agirira, azabukiza. Umuntu watunga iby’isi yose, ariko akabura ubugingo bwe, cyangwa akabwangiza, byaba bimumariye iki”?

 

Yezu yari amaze kubaza abigishwa be iki kibazo: “kuri mwe, ndi nde?”Petero yari amaze gusubiza ati: “uri Kristu Umwana w’Imana Nzima”. noneho Yezu abamenyesha ko azapfa kandi akazazuka. Mbese ntazaba Mesiya wo gutsinda abanyaroma nk’uko bamwe babyitekererezaga. Ntazaba kandi Mesiya ukora nk’uko shitani yabyifuzaga mu kigeragezo cya kabiri (mu Ivanjili ya Luka): Ni ukuvuga Mesiya ufite inyota y’ubutegetsi bwo ku isi, ugenga gusa isi n’iraha ryayo. Ahubwo, Yezu azaba Mesiya akurikije uko Imana Data yabimwerekeye mu butayu,wa wundi uvugwa mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi: “umugaragu uzababazwa”.

 

“Umwana w’umuntu agomba kubabara cyane…” Yezu ubwe yarivugiye ati: “agomba…”: iryo jambo rivuye mu munwa wa Yezu rifite agaciro gakomeye cyane. rirashaka kuvuga ko biri mu mugambi w’Imana, umugambi w’urukundo utagomba kugira ikiwuhagarika. Kandi Yezu yafashe icyemezo cyo kuzuza icyo Imana Ishaka, mu rukundo. Kuko icyo Imana ishaka aragikora iteka ryose. Mwana yumvira Data. Natwe tukaboneraho urugero rwo kumvira, kumvira Imana nk’uko yumvira.

 

Abigishwa be se barabyumvise? Bazabyumva hanyuma. Nyuma y’izuka ryaYezu n’ukumanuka kwa Roho Mutagatifu bazumva ko Yezu yadukirishije urupfu n’izuka bye. Iryo yobera rirakomeye ariko ni ryo ryamurikiye abigishwa kandi rinahindura ubuzima bwabo.

Nabo rero bazatanga ubuzima bwabo kubera urukundo, nk’igitambo kizima. Noneho bamaze kumva ko Yezu adashaka gusa ikimushimisha, ahubwo igishimisha Data. Ibyo kurya bye ni ugukora ugushaka kwa Se.

 

Ubwo rero Yezu arabwira abantu bose, na buri wese muri twe. Amagambo avuga rero afite agaciro gakomeye. Ni yo aha buri mwigishwa we umurongo w’ubuzima. Ubukungu ayo magambo ya Yezu aduhishiye ntidushobora kubuheraheza. Mbega ukuntu yifuza ko duhindura imitima yacu bidasubirwaho! Ayo magambo rero nagume akomange imitima yacu muri iki gisibo cyose!

 

“ushaka kunkurikira…”

Tuzirikane ku ijambo “gukurikira Yezu”. Iryo jambo rikunze kugaragara mu Isezerano rishya. Riraranga umwigishwa: turisanga muri buri somo rigaragaramo umuhamagaro.Yezu araduhamagara ngo tumukurikire, tumukurikire kugeza ku musaraba.

Gukurikira Yezu ni ukumva ijambo rye, kurizirikana no kurishyira mu bikorwa. Gukurikira Yezu ni ukwemera kuyoborwa na we nk’uko ubushyo buyoborwa n’umushumba. Gukurikira Yezu ni ukumwizirikaho n’umutima wacu wose, kandi tukamwemerera akatwigarurira. Gukurikira Yezu ni ukwifuza gusa na We kugeza aho ndetse twemera gusangira na We ibigeragezo. Gukurikira Yezu ni ukugenza nk’uko agenza tugahara ubuzima bwacu, nk’uko yabigenje, tubitewe gusa nuko tumukunda. Mbese ushaka gukurikira Yezu agomba kubanza kwiyibagirwa.

 

Guhara ubuzima bwacu: guhara ubuzima bwacu – Atari uguhara gusa imiryango yacu n’imitungo yacu – ni ugufata icyemezo cyo kwigana Yezu.

 

…naheke umusaraba we buri munsi…” aha birashaka kuvuga umusaraba Nyagasani aduha tutagombye kuwihitiramo. Noneho rero kuko ari Nyagasani uwutwihera tugomba kuwukunda…

Umusaraba wanjye ni ingorane mpura nazo, ibigeragezo mpura na byo, ububabare bwanjye, ariko nanone ni ibyo nkora byose mbigiranye urukundo, n’ubuntu…

 

“….uzahara ubugingo bwe ari njye agirira…”iri jambo ribumbye aya yandi yose yabanje kandi niryo shingiro ry’intego y’umukristu. “Guhara ubugingo” bivuga kutaberaho twebwe ubwacu ahubwo tukihebera Uwadupfiriye akazukira kudukiza.

 

Tuzirikane Ijambo ry’Imana

Ishusho

Ndabona Yezu mu nzira igana i Yeruzalemu. Abantu benshi bamukurikiye; nanjye ndi muri abo bantu bakurikiye Yezu muri iyo nzira.

Inema cyangwa ingabire dusaba Imana

Ndasaba inema yo kutagira ibindi binshishikaza atari Yezu Kristu

Tumurikirwe n’ijambo ry’Imana

Tugerageze kumva ko guhitamo ubuzima (isomo rya I), kuri Yezu, nta kindi atari uguhara ubuzima kubera we (Yezu).

Twisuzume byukuri turebe bimwe mu bintu bigaragagara mu buzima bwacu bwa buri munsi, twagereranya n’umusaraba wa Yezu Kristu tugendeye ku nyigisho y’Ivanjili.

Ducengerwe n’Ijambo ry’Imana

Tugerageze kurebesha amaso y’umutima wacu abatagatifu bakunze umusaraba wa Yezu Kristu, tubibuke hanyuma dusubire muri aya magambo inshuro nyinshi: “ Umusaraba wa Yezu Kristu wazaniye isi ibyishimo”. Twibaze impamvu zatuma dukunda umusaraba wa Yezu; ese zirahari? Kuki dukunda umusaraba wa Yezu Kristu? Ese twiteguye guhitamo umusaraba kubera urukundo?


Isengesho

Nyagasani ndashaka kugukurikira kugera k’umusaraba! Ariko mu nsi y’umusaraba ngira ubwoba nk’intumwa zawe; barahunze baragutererana. Ngirira impuhwe! Tabara intege nke zanjye Nyagasani! Mpa imbaraga, cyane cyane urukundo rwo kuguma kuba indahemuka nk’umubyeyi Bikira Mariya we waranzwe no kwihangana akagukurikira mu kababaro kawe kugera k'umusaraba.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »