mar.

08

mars

2011

KU WA KANE UKURIKIRA UMUNSI W’IVU

ISOMO RYA MBERE


Ivugururamategeko (lvug 30,15-20)

Musa abwira imbaga y’Abayisraheli ati 15«Dore uyu munsi nshyize imbere yawe ubugingo n’amahirwe, urupfu n’ibyago; 16kuko uyu munsi ngutegeka gukunda Uhoraho lmana yawe, kugenda mu nzira ze, kwita ku mategeko ye, ku mabwiriza ye no ku migenzo ye. Nukora utyo uzagira ubugingo, uzororoka ugwire, kandi Uhoraho lmana yawe azaguhera umugisha mu gihugu ugiyemo kugira ngo ukigarurire. 17 Ariko umutima wawe nuraruka ntumwumvire, ukemera kujya kunamira imana zindi kandi ukazikorera, 18uyu munsi nkubwiye neruye yuko muzarimbuka, muzime rwose, mwoye kubaho igihe kirekire mu gihugu ugiye kwivinjiramo umaze kwambuka Yorudani, kugira ngo ukigarurire. 19Uyu munsi, ijuru n’isi mbitanzeho abagabo bazabashinja: nashyize imbere yanyu ubugingo n’urupfu, umugisha n’umuvumo. Hitamo rero ubugingo, kugira ngo wowe n’abazagukomokaho mubeho20mukunda Uhoraho Imana yawe, mwumvira ijwi rye kandi mumwizirikaho. Bityo uzabaho mu gihugu Uhoraho yarahiye kuzaha abasokuruza bawe, Abrahamu, Izaki na Yakobo.»


ZABURI (Zab 1, 1-2, 3-4a, 4b-6)


Inyik/ Hahirwa umuntu wiringira Uhoraho!

 

Hahirwa umuntu udakurikiza inama y’abagiranabi,

Akirinda inzira y’abanyabyaha,

kandi ntiyicarane n’abaneguranyi,

ahubwo agahimbazwa n’amategeko y’Uhoraho,

akayazirikana umunsi n’ijoro!

 

Ameze nk’igiti cyatewe iruhande rw’umugezi,

kikera imbuto uko igihe kigeze,

kandi amababi yacyo ntagire ubwo arabirana;

uwo muntu ibyo akora byose biramuhira.

Naho ku bagiranabi si uko bigenda:

 

Bo bameze nk’umurama uhuhwa n’umuyaga.

Ni cyo gituma ku munsi w’urubanza batazegura umutwe,

n’abanyabyaha ntibazajye mu iteraniro ry’intungane.

Kuko Uhoraho yita ku nzira y’intungane,

naho inzira y’abagiranabi ikagusha ruhabo.

                                                                

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mt4,17)

 

Amagambo yawe Nyagasani,

aturuka kuri Roho kandi agatanga ubugingo.

«Nimwisubireho, - Uwo ni Nyagasani ubivuga-,

Kuko Ingoma y’ijuru yegereje!»

Amagambo yawe Nyagasani,

aturuka kuri Roho kandi agatanga ubugingo.

 

IVANJILI


+ Luka (Lk 9, 22-25)

Muri icyo gihe, 22Yezu abwira abigishwa be ati «Umwana w’umuntu agomba kuzababara cyane, agacibwa n’abakuru b’umuryango, n’abatware b’abaherezabitambo, n’abigishamategeko,akicwa kandi akazazuka ku munsi wa gatatu.» 23Nuko akabwira bose ati «Niba hari ushaka kunkurikira yiyibagirwe ubwe, aheke umusaraba we maze ankurikire! 24Kuko uzashaka gukiza ubugingo bwe, azabubura; naho uzahara ubugingo bwe ari jye agirira, azabukiza. 15Umuntu watunga iby’isi yose, ariko akabura ubugingo bwe cyangwa akabwangiza, byaba bimumariye iki?» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »