mar.

08

mars

2011

KU WA GATANU UKURIKIRA UMUNSI W’IVU

ISOMO RYA MBERE


Umuhanuzi Izayi (Iz 58, 1-9a)

Uhoraho avuze atya : 1«Shyira ejuru uhamagare ubutizigama, urangurure ijwi nk’iry’akarumbeti, umenyeshe umuryango wanjye ibicumuro byawo, n’inzu ya Yakobo amakosa yayo. 2Ni jye bashakashaka uko bukeye, bifuza kumenya inzira zanjye. Bameze nk’abantu bakurikiza ubutabera, ntibirengagize ubutungane bw’Imana yabo. Baransaba kubacira imanza zitabera, bishimira kubana n’lmana. 3Baravuga bati «Bitumariye iki gusiba niba utabibona, cyangwa se kwicisha bugufi niba utabimenya?» Ariko ku munsi wo gusiba ntibibabuza kwigira mu byanyu, no kugirira nabi abakozi banyu. 4Koko rero, ugusiba kwanyu kubyutsa impaka n’amahane, kandi mukirirwa mutimburana by’ubugome. Ntimusiba uko bikwiye, byatuma ijwi ryanyu ryumvikana mu ijuru! 5Icyo se cyaba ari cyo gisibo nshima, ku munsi umuntu yicishije bugufi? Byaba se ari ukugonda ijosi nk’urufunzo, cyangwa se kurambarara ku bigunira no mu ivu? Ibyo se ni byo wita igisibo, umunsi ushimisha Uhoraho?


6Igisibo kinshimisha ni iki ngiki: kudohora ingoyi z’akarengane, guhambura iminyururu y’uburetwa, kurekura abashikamirwaga, mbese muri make, gukuraho ibyashikamiraga muntu byose. 7Ikindi kandi, ni ugusangira umugati wawe n’umushonji, ugacumbikira abakene batagira aho bikinga, wabona uwambaye ubusa ukamwambika, ntiwirengagize umuvandimwe wawe! 8Bityo urumuri rwawe ruzarase nk’umuseke weya, n’igikomere cyawe kizasubirane bwangu. Ubutabera buzakugenda imbere, n’ikuzo ry’Uhoraho rigumane nawe. 9Bityo uzatakambe maze Uhoraho agusubize, nuhamagara avuge ati «Ndi hano.»


ZABURI (Zab 51 (50) , 3-4, 5-6a, 18-19)


Inyik/ Mana yanjye, ntuzirengagize umutima washegeshwe kandi wihana!

 

Mana yanjye, ngirira imbabazi ukurikije ineza yawe;

kubera impuhwe zawe nyinshi, umpanagureho ibyaha byanjye.

Nyuhagiraho wese ibicumuro byanjye,

maze unkize icyaha nakoze.

 

Koko nemeye ibicumuro byanjye,

icyaha cyanjye kimpora imbere

Uwo nacumuyeho ni wowe wenyine,

maze ikibi wanga, mba ari cyo nkora!

 

igitambo cyanjye si cyo ushaka,

n’aho nagutura igitwikwa nticyakunezeza.

Ahubwo igitambo Imana ishima, ni umutima washengutse.

Mana yanjye, ntuzirengagize umutima washegeshwe kandi wihana!

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Am 5, 14)


Uragasingizwa Kristu,

Wowe Buhanga buhoraho bw’Imana Nzima.

Uragasingizwa, Nyagasani.

Nimushake ikiri cyiza, ikibi mukireke kugira ngo mushohore

kubaho, maze Uhoraho azabane namwe.

Uragasingizwa Kristu,

wowe Buhanga buhoraho bw’Imana Nzima.

Uragasingizwa, Nyagasani.

 

IVANJILI


Matayo (Mt 9, 14-15)

Muri icyo gihe, 14abigishwa ba Yohani basanga Yezu, ni ko kumubaza bati «Ni iki gituma twebwe n’Abafarizayi dusiba kurya, naho abigishwa bawe ntibasibe?» 15Yezu arabasubiza ati «Birakwiye se ko abakwe bagira ishavu bakiri kumwe n’umukwe? Ariko hazaza igihe umukwe azabavanwamo, ni bwo bazasiba.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »