sam.

05

mars

2011

Amasomo y'Icyumweru cya IX Gusanzwe, Umwaka A

ISOMO RYA MBERE


Ivugururamategeko (Ivug 11, 18.26-28.32)

Musa abwira imbaga y’Abayisraheli ati 18«Aya magambo yanjye mwumvise muzayabike muri mwe, mu mitima yanyu, muyagire ikimenyetso kidasibangana mu biganza byanyu, muyatamirize mu ruhanga hagati y’amaso yanyu. 26Dore uyu munsi mbashyize imbere umugisha n’umuvumo. 27Umugisha muzawubona nimwumvira amategeko y’Uhoraho Imana: yanyu mbagejejeho none; 28umuvumo muzawugira nimutumvira amategeko y’Uhoraho Imana yanyu, mugateshuka inzira mbabwirije none ngo mwikurikirire izindi mana mutari muzi. 32Ariko rero muzajye mwihatira gukurikiza amategeko yose n’imihango mbashyikirije uyu munsi.»


ZABURI (Zab 31 (30), 3bc-4, 17.20, 24ab.25)


Inyik/ Uhoraho, ni wowe rutare runkiza.

 

Mbera urutare rukomeye,

n’urugo rucinyiye nzakiriramo.

Koko rero ni wowe rutare rwanjye n’ingabo inkingira,

nyobora, undandate ubigiriye kubahiriza izina ryawe.

 

Uruhanga rwawe nirumurikire umugaragu wawe,

Maze unkize ugiriye impuhwe zawe.

Mbega ukuntu ibyiza wageneye abagutinya ari byinshi!

Ubiha abo ubereye ubuhungiro bose,

kandi ukabibagwizaho rubanda rwose rubyirebera.

 

Nimukunde Uhoraho mwebwe abayoboke be mwese!

Uhoraho arinda abamwemera.

Nimukomere kandi mwireme agatima,

mwebwe mwese abizera Uhoraho!

 

ISOMO RYA KABIRI


Ibaruwa Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyaroma (Rom 3, 21-25a.28)

Bavandimwe, abantu bose baganjwe n’icyaha, bityo amategeko ya Musa yafashaga gusa kumenya icyaha. 21Ubu ngubu ariko ubutungane bw’Imana bwarahishuwe hatagombye amategeko; intangamugabo ni amategeko n’abahanuzi. 22Ni ubutungane bw’lmana butangwa no kwemera Yezu Kristu, bukaba bugenewe abemera bose nta vangura. 23Kuko bose bagomye; bakivutsa ikuzo ry’Imana. 24Ariko bahabwa kuba intungane n’ineza yayo ku buntu, babikesha gucungurwa na Kristu Yezu. 25aNi We Imana yagize intangacyiru mu maraso ye ku bw’ukwemera. 28Koko rero turahamya ko umuntu ahabwa kuba intungane n’ukwemera hatagombye ibikorwa by’amategeko.


IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 95 (94),1.7)

 

Alleluya Alleluya.

Nimuze tuvugirize impundu Uhoraho,

turirimbe urutare rudukiza!

Koko ni we Mana yacu.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Matayo (Mt7,21-27)

Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi, maze arababwira ati 21«Umbwira wese ngo ‘Nyagasani, Nyagasani’, si we uzinjira mu Ngoma y’ijuru, ahubwo ni ukora ibyo Data uri mu ijuru ashaka. 22Benshi bazambwira uwo munsi bati ‘Nyagasani, Nyagasani, ese ntitwahanuye mu izina ryawe? Ese ntitwirukanye roho mbi mu izina ryawe? Ese ntitwakoze ibitangaza byinshi mu izina ryawe?’ 23Ubwo nzababwira nti ‘sinigeze mbamenya; nimwigireyo mwa nkozi z’ibibi mwe!’ 24Nuko rero, umuntu wese wumva ayo magambo maze kuvuga kandi akayakurikiza, ameze nk’umuntu w’umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare. 25Imvura yaraguye, imivu iratemba, imiyaga irahuha, bikoranira kuri ya nzu ariko ntiyatemba; kuko yari yubatse ku rutare! 26Naho uwumva wese aya magambo maze kuvuga ntayakurikize, ameze nk’umuntu w’umusazi wubatse inzu ye ku musenyi. 27Imvura yaraguye, imivu iratemba, imiyaga irahuha, bikoranira kuri ya nzu irahirima; ihinduka ubushingwe!» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »