ven.

04

mars

2011

Amasomo ku wa Gatatu

ISOMO RYA MBERE


Igitabo cya Tobiti (Tobi 3, 1-10.16-17)

Muri iyo minsi, jyewe 1Tobiti numva ndashavuye cyane, nsuhuza umutima, ndaturika ndarira; mperako mvuga iri sengesho ryuje amaganya ngira ati 2«Uhoraho, uri intabera kandi n’ibikorwa byawe byose biraboneye. Inzira zawe zose ni ubudahemuka n’ukuri, ni wowe ucira isi urubanza. 3None rero ubu Nyagasani, nyibuka unyitegereze; ntumpanire ibyaha byanjye n’amafuti yanjye, habe n’ibyo abasokuruza banjye bagukoreye. 4Baragucumuriye basuzugura amategeko yawe, uduteza abasahuzi, urupfu hamwe no kujyanwa bunyago, udukwiza imishwaro mu mahanga menshi, maze baduhindura urw’amenyo n’iciro ry’imigani, baratunnyega. 5Ni koko, imanza ugiye kuncira kubera ibyaha byanjye ni nyinshi kandi ntizibera, kuko tutakurikije amategeko yawe kandi ntitugendere mu nzira y’ubutungane imbere yawe. 6None rero, wowe unkoreshe uko wishakiye; utegeke akuka gahere, unkure kuri iyi si, mpinduke igitaka! Koko kandi icyandutira byose ni uko napfa sinongere kubaho, kuko nshengurwa n’agahinda , ko kumva bansebya, kandi bambeshyera. Nyagasani, tegeka mve muri aka kaga, ndeka nigire mu buruhukiro budashira, Nyagasani, ntumpishe uruhanga rwawe kuko ikiruta kuri jye ari uko napfa, aho kubaho mu makuba nk’aya ngaya, kandi narambiwe guhora numva bantuka.»


7Uwo munsi nyine, Sara umukobwa wa Raguweli wari utuye i Ekibatani mu Bumedi, na we yumva umwe mu baja ba se aramututse. 8Koko kandi, Sara uwo yari yarashatse abagabo barindwi, ariko Asimode, ya roho mbi isumbya izindi ubugome, ibica bose batararyamana na we. Nuko uwo muja aramubwira ati «Ntubona ko ari wowe ukenya abagabo bawe! Dore umaze kugira barindwi, ariko nta n’umwe muri kumwe! 9Niba abagabo bawe barashize se, ni cyo cyatuma utuburagiza? Uragende ubasange, ntugasige imbuto, kaba agahungu cyangwa se agakobwa!»


10Uwo munsi umutima wa Sara urashavura cyane, amarira arisesa, maze arazamuka ajya hejuru mu cyumba cya se ndetse ashaka kwimanika; ariko arakomeza aratekereza. Nuko aribwira ati «Byazatuma bannyega data, bamubwira ngo ‘Wari ufite umukobwa umwe gusa wakundaga cyane, maze ibyago bye bituma yimanika!’ Bityo azasazane agahinda akajyane ikuzimu! Ikiruta ni uko jyewe ntakwiyahura, ahubwo nkinginga Uhoraho ngo mpfe, maze sinzongere kumva banshinyagurira.»


16Bidatinze, amasengesho yabo Imana iyumvira mu ikuzo ryayo, 17maze yohereza Rafayeli kubakiza bombi: yagombaga gukura bya bihu byererana ku maso ya Tobiti ngo arebe urumuri rw’Imana; naho Sara umukobwa wa Raguweli, akamwirukanamo ya roho mbi Asimode maze akamushyingira Tobi, umuhungu wa Tobiti. Koko kandi mu bamureshyaga bose, Tobi ni we wari ukwiye kumuhabwa mbere. Muri ako kanya Tobiti ava mu rugo agaruka mu nzu; Sara, umukobwa wa Raguweli, na we aramanuka ava muri cya cyumba cyo hejuru.


ZABURI (Zab 25 (24),2-3, 4-5ab, 6-7, 8-9)

 

Inyik/ Uhoraho, ni wowe umutima wanjye urangamiye.

 

Ni wowe niringiye Mana yanjye;

Ndakwiragije sinzakorwe n’ikimwaro,

n’abanzi banjye ntibazanyishimeho!

Ntihakagire n’umwe mu bakwiringira ukorwa n’ikimwaro,

Ahubwo abaguhemukaho nta mpamvu,

bazabe ari bo bakorwa n’isoni!

 

Uhoraho, menyesha inzira zawe,

Untoze kugenda mu tuyira twawe.

Nyobora mu kuri kwawe kandi ujye umbwiriza,

Kuko ari wowe Mana nkesha umukiro wose.

 

Uhoraho, ibuka ineza n’urukundo wagaragaje kuva kera na kare.

Ntiwite ku byaha n’amafuti nakoze nkiri muto,

Ahubwo unyiteho ukurikije impuhwe zawe,

ugirire ubuntu bwawe, Uhoraho.

 

Uhoraho agwa neza kandi ni indakemwa,

Ni cyo gituma abanyabyaha abagarura mu nzira nziza.

Abiyoroshya abaganisha ku butungane,

abacisha make akabatoza kunyura mu nzira ye.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 11, 25)

 

Alleluya Alleluya.

Nyagasani Yezu, uri izuka n’ubugingo!

Watsinze urupfu, urutsindishije urupfu rwawe.

Alleluya.

 

IVANJILI


+Mariko (Mk 12, 18-27 )

Muri icyo gihe, 18Abasaduseyi baza bagana Yezu, ba bandi bavuga ko kuzuka bitabaho. Baramubaza bati 19«Mwigisha, dore Musa yatwandikiye iri tegeko ngo ‘Umuntu napfa asize umugore batabyaranye, umuvandimwe we agomba gucyura uwo mugore, kugira ngo acikure nyakwigendera.’ 20Habayeho rero abavandimwe barindwi, uwa mbere ashaka umugore maze apfa batabyaranye. 21Uwa kabiri acyura wa mupfakazi, na we apfa batabyaranye. N’uwa gatatu bigenda gutyo. 22Bose uko ari barindwi bapfa badasize imbuto. Amaherezo wa mugore na we arapfa. 23Igihe cy’izuka, nibamara kuzuka, mbese uwo mugore azaba uwa nde muri bo, ko bose uko ari barindwi bazaba baramutunze?»


24Yezu arabasubiza ati «Aho ntimwayobejwe no kutamenya Ibyanditswe, mukirengagiza n’ububasha bw’Imana? 25Erega igihe abapfuye bazazuka, nta we uzagira umugore, nta n’uzagira umugabo, ahubwo bazamera nk’abamalayika bo mu ijuru. 26Naho ku byerekeye ko abapfuye bazazuka, nta bwo mwasomye mu gitabo cya Musa, uko Imana yamubwiriye muri cya gihuru kigurumana iti: ‘Ndi Imana ya Abrahamu, Imana ya Izaki, n’Imana ya Yakobo?’27Nta bwo rero Imana ari iy’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima. Mwarayobye cyane!»


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »