lun.

28

févr.

2011

Amasomo ku wa Kane

ISOMO RYA MBERE


Mwene Siraki (Sir 42, 15-25)

15Reka mbibutse ibikorwa by’Uhoraho, ibyo nabonye mbibatekereteze. Ijambo ry’Uhoraho ni ryo ibiriho byose bikesha kubaho. 16Izuba riramurika rikareba ibintu byose, n’ibikorwa by’Uhoraho byuzuye ikuzo rye. 17Ndetse n’intungane nta bwo zahawe kwamamaza ibitangaza bye byose, bya bindi Uhoraho Umushoborabyose yagennye, kugira ngo isi n’ijuru biganze mu ikuzo rye. 18Acengera inyenga n’imitima, akamenya imigambi yayo yihishe, kuko Umusumbabyose afite ubumenyi bwose, ahanze amaso ibimenyetso bigenga ibihe. 19Ni we utangaza ibyahise n’ibizaza, akanahishura ibyahishwe. 20Nta gitekerezo cy’umuntu kimucaho, nta n’ijambo na rimwe rimwihisha.

21Ibiriho byose yabitunganyishije ubuhanga butangaje, kuko nta ntangiriro agira, habe n’iherezo; nta cyo yigeze yiyongeraho, nta n’icyo yagabanutseho, nta mujyanama yigeze akenera. 22Mbega ukuntu ibikorwa bye byose biteye ubwuzu! Agace kabyo umuntu areba kangana n’igishashi cy’umuriro.23Ibyo byose biriho kandi, bizahoraho iteka ryose, bifite icyo byagenewe kandi bikumvira Uwabiremye. 24lbintu byose bigenda ari bibiri bibiri, kimwe giteganye n’ikindi; nta cyo yaremye kituzuye, 25kandi kimwe gishyigikiye ikindi! Ese ni nde uzahaga kureba ikuzo rye?


ZABURI (Zab 33 (32), 2-3,4-5, 6-7, 8-9)


Inyik/ Ijuru ryaremwe n’ijambo ry’Uhoraho.

 

Nimusingize Uhoraho mucuranga icyembe,

Munamucurangire inanga y’imirya cumi.

Nimumuririmbire indirimbo nshya,

mumucurangire binoze muranguruye amajwi!

 

Kuko ijambo ry’Uhoraho ari intagorama,

n’ibikorwa bye byose bikaba indahinyuka.

Akunda ubutungane n’ubutabera,

isi yuzuye ineza y’Uhoraho.

 

Ijuru ryaremwe n’ijambo ry’Uhoraho,

Umwuka we uhanga ingabo zaryo zose.

Amazi y’ibiyaga ayagomerera hamwe,

inyanja azikoranyiriza mu bigega.

 

Isi yose nitinye Uhoraho,

abayituye bose bamugirire ubwoba.

Kuko ibyo avuze byose biraba,

yategeka, byose bikabaho.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 8, 12)

 

Alleluya Alleluya.

Nyagasani Yezu Kristu, uri urumuri rw’isi,

ugukurikira azatunga urumuri rw’ubugingo.

Alleluya.

 

IVANJILI


Mariko (Mk 10, 46-52)

Muri icyo gihe, 46Yezu n’abigishwa be bagera i Yeriko igihe agisohoka muri Yeriko ari kurnwe n’abigishwa be n’imbaga y’abantu benshi, umuntu w’impumyi witwaga Baritimeyo mwene Timeyo, akaba yari yicaye iruhande rw’inzira asabiriza. 47Yumvise ko ari Yezu w’i Nazareti, atera hejuru ati «Yezu, Mwana wa Dawudi, mbabarira!» 48Benshi baramucyaha ngo aceceke, ariko we arushaho gusakuza ati «Mwana wa Dawudi, mbabarira!»49Yezu arahagarara, aravuga ati «Nimumuhamagare.» Bahamagara iyo mpumyi, barayibwira bati «Humura, haguruka dore araguhamagaye.»50Ajugunya igishura cye, ahaguruka bwangu asanga Yezu.51Yezu aramubaza ati «Urashaka ko ngukorera iki ?» Impumyi iramusubiza iti «Mwigisha, mpa kubona!» 52Yezu aramubwira ati «Genda, ukwemera kwawe kuragukijije.» Ako kanya arahumuka maze akurikira Yezu.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »