lun.

28

févr.

2011

Amasomo ku wa Kabiri

ISOMO RYA MBERE


Mwene Siraki (Sir 35,1-12)

1Uwubahirije itegeko aba atanze amaturo menshi, ukurikije amabwiriza aba atuye igitambo cy’ubuhoro, 2uwagiriye undi neza aba atanze ituro ry’ifu y’inono, kandi ufashije abakene aba atuye igitambo cyo gushimira. 3Igishimisha Uhoraho ni ukwamagana icyaha, kandi kwanza akarengane ni nk’ igitambo cyo kwicuza. 4Ntuzahinguke imbere y’Uhoraho imbokoboko, ahubwo ayo maturo yose jya uyatanga kubera itegeko. 5Ibinure by’itungo ry’intungane bibobeza urutambiro, n’impumuro yabyo ikagera ku Umusumbabyose. 6Igitambo cy’intungane kirakirwa, kandi kigahora ari urwibutso rutazibagirana.

7Ujye ukuza Uhoraho n’umutima ukeye, kandi ntugatsimbarare ku muganura w’ibyo wejeje. 8Ibyo utanga byose bijye birangwa n’umucyo, kandi uturane ibyishimo kimwe cya cumi cy’ibyo utunze. 9Jya uha Uhoraho ukurikije uko na we yaguhaye, ubikorane umutima ukeye uko wifite, 10kuko Uhoraho azakwitura, akabikwishyura ukubye karindwi. 11Ntukagire ibyo utanga ugamije gushukana, ntiyabyakira, kandi ntukishingikirize igitambo cy’uburiganya. 12Koko rero Uhoraho ni umucamanza, nta bwo areba umuntu.


ZABURI (Zab 50 (49), 4.7ac, 8.12, 14.23a)


Inyik/Tujye dutura lmana igitambo cyo kuyishimira.

 

Imana itumije ijuru kimwe n’isi iri hasi,

ngo bihugukire urubanza ifitanye n’umuryango wayo.

Na yo iti «Tega amatwi muryango wanjye, ngiye kuvuga;

jyewe Imana nkaba n’Imana yawe!

 

«Ibitambo untura si byo nguhora,

kuko ibitambo byawe bitwikwa bimpora imbere.

Ndamutse ngize inzara, sinaza kubikuganyira,

kuko isi n’ibiyirimo byose ari ibyanjye.

 

«Ahubwo jya utura Imana igitambo cyo kuyishimira,

kandi wuzuze amasezerano wagiriye Umusumbabyose.

Untura ibisingizo ho igitambo, ni we umpa ikuzo.»

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mt 11,25)


Alleluya Alleluya.

Uragasingizwa Dawe, Mutegetsi w’ijuru n’isi,

wowe wahishuriye abaciye bugufi amabanga y’Ingorna y’ijuru.

Alleluya.

 

IVANJILI


Mariko (Mk 10,28-31)

Muri icyo gihe, 28Petero araterura abwira Yezu ati «Dore twebwe twasize byose turagukurikira.» 29Yezu arasubiza ati «Ndababwira ukuri, nta we uzaba yarasize urugo, cyangwa abavandimwe be, cyangwa bashiki be, cyangwa nyina, cyangwa se, cyangwa abana, cyangwa isambu ye ari jye abigirira n’Inkuru Nziza, 30ngo abure kwiturwa karijana muri iki gihe, ari amazu, ari abavandimwe, ari na bashiki be, na ba nyina, n’abana n’amasambu, ariko n’ibitotezo bitabuze, kandi no mu gihe kizaza, akaziturwa ubugingo bw’iteka. 31Benshi mu ba mbere bazaba aba nyuma, n’aba nyuma babe aba mbere.»


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »