lun.

28

févr.

2011

Amasomo ku wa Gatatu

ISOMO RYA MBERE


Mwene Siraki (Sir 36, 1.4-5a.10-17)

1Tubabarire witegereze, Mutegetsi, Mana ya byose, maze amahanga yose uyasakazemo igitinyiro cyawe, 4kugira ngo bamenye nk’uko natwe twamenye, ko nta Mana yindi ibaho itari wowe, Uhoraho. 5aErekana ibimenyetso bishya, ukore ibindi bitangaza. 10Korakoranya imiryango yose ya Yakobo, uyisubize umurage wabo nk’uko byari bimeze mbere. 11Uhoraho, babarira umuryango witiriwe izina ryawe, ari wo lsraheli wigiriye nk’uburiza bwawe. 12Girira impuhwe Yeruzalemu, umurwa wawe mutagatifu, yo wahisemo ngo uyigire uburuhukiro bwawe. 13Kwiza muri Siyoni ibigwi by’ibikorwa byawe byahebuje umuryango wawe uwusesekazeho ikuzo ryawe. 14Rwanirira abo wagize aba mbere mu biremwa byawe, wuzuze ibyahanuwe mu izina ryawe. 15Uzahembe abakwizeye, n’abahanuzi bawe babe abanyakuri. 16Uhoraho, umva isengesho ry’abagutakambira, ukurikije umugisha Aroni yahaye umuryango wawe, 17bityo abatuye isi bose bamenye ko uri Uhoraho, ukaba n’lmana.


ZABURI (Zab 79 (78), 8,9,11,13)


Inyik/Nyagasani, utugaragarize urumuri dukesha imbabazi zawe.

 

Ntuduhore ibicurnuro by’abasekuruza bacu,

udusanganize bwangu impuhwe zawe,

Kuko tugeze ahaga!

 

Dutabare Mana y’agakiza kacu,

Ugiriye ikuzo ry’izina ryawe;

Turokore maze utubabarire ibyaha byacu,

Ugiriye izina ryawe.

 

Wumvane impuhwe amaganya y’ababoshye;

wowe ufite ubushobozi,

umenye ubuzima bw’abaciriwe urwo gupfa.

 

Naho twebwe, umuryango wawe, ubushyo wiragiriye,

Tuzakuririmbire ibisingizo iteka,

mu mbyaro zose twamamaze ikuzo ryawe.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Mk 10,45)

 

Alleluya Alleluya.

Umwana w’umuntu yazanywe no gukorera abandi,

no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi.,.

Alleluya.

 

IVANJILI


Mariko (Mk 10,32-45)

Muri icyo gihe, abigishwa 32bari mu nzira bazamuka bajya i Yeruzalemu, Yezu abarangaje imbere. Bari bahagaritse umutima, n’abari babakurikiye bari bafite ubwoba. Yongera kwihererana ba Cumi na babiri iruhande rwe, ababwira ibigiye kumubaho ati 33 «Dore tuzamutse tujya i Yeruzalemu, kandi Umwana w’umuntu agiye kugabizwa abatware b’abaherezabitambo n’abigishamategeko; bazamucira urubanza rwo gupfa, maze bamugabize abanyamahanga. 34Bazamushinyagurira, bamuvunderezeho amacandwe, bamukubite, bamwice, ariko nyuma y’iminsi itatu azuke.»

35Nuko Yakobo na Yohani, bene Zebedeyi, begera Yezu baramubwira bati «Mwigisha, turashaka ko udukorera icyo tugiye kugusaba.» 36Arababaza ati « Murashaka ko mbakorera iki?» 37Baramusubiza bati «Uraduhe kuzicarana nawe, umwe iburyo, undi ibumoso mu ikuzo ryawe.» 38Yezu arababwira ati «Ntimuzi icyo musaba. Mushobora se kunywera ku nkongoro nzanyweraho, cyangwa se guhabwa batisimu nzahabwa?» 39Baramusubiza bati «Turabishobora!»Yezu arababwira ati«Koko inkongoro nzanyweraho muzayinywesha, na batisimu nzahabwa muzayihabwa; 40naho ibyo kwicara iburyo bwanjye cyangwa ibumoso bwanjye si jye ubitanga bizahabwa ababigenewe.»

41Abandi uko ari icumi babyumvise, batangira kurakarira Yakobo na Yohani. 42Yezu arabahamagara, arababwira ati «Muzi ko abahawe kugenga amahanga bayagenga uko bashatse, kandi ko abatware bayo bayategekesha agahato. 43Kuri mwebwe rero si ko bimeze. Ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe, ajye yigira umugaragu wanyu, 44maze ushaka kuba uwa mbere yihindure umucakara wa bose. 45Dore n’Umwana w’umuntu ntiyazanywe no gukorerwa, ahubwo yazanywe no gukorera abandi, no gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »