lun.

28

févr.

2011

Amasomo ku wa Gatandatu

ISOMO RYA MBERE


Mwene Siraki (Sir 51, 12-20)

Mana yanjye, 12ni yo mpamvu nzagushimira nkagusingiza, nkarata izina ry’Uhoraho! 13Nkiri muto mbere y’uko ngenda ibihugu, nashakishije ubuhanga mu isengesho ryanjye, 14mbusaba ndi imbere y’urusengero, kandi nzakomeza mbusabe igihe cyose nzaba nkiriho. 15Umutima wanjye wishimiye ururabo rwabwo, rumeze nk’iseri ry’imbuto z’umuzabibu; intambwe yanjye yanyuze inzira iboneye, kuva mu buto bwanjye narabukurikiye.16Nabaye ngitega amatwi mpita mbuhabwa, nuko mbiboneramo ubumenyi bwinshi.17Nungutse byinshi ari bwo mbikesha, Uwampaye ubuhanga, nanjye nzamuha ikuzo. 18None rero niyemeje kubukurikiza, naharaniye icyiza,bityo sinzakorwa n’ikimwaro.19Narwaniye gutunga ubuhanga, nakurikije amategeko ku buryo bunonosoye, nerekeje ibiganza byanjye ku ijuru, maze nicuza ibyo ntarabumenyaho. 20Nabwerekejeho umutima wanjye, maze kwisukura mbugeraho; kuva mu ntangiriro niyemeje kubukurikiza, ni yo mpamvu ntazatereranwa.


ZABURI (Zab 19 (18), 8, 9, 10, 11)


Inyik/Amateka y’Uhoraho anezereza umutima.

 

Itegeko ry’Uhoraho ni indakemwa,

Rikaramira umutima.

Amabwiriza y’Uhoraho ni amanyakuri,

Abacisha make akabungura ubwenge.

 

Amateka y’Uhoraho araboneye,

akanezereza umutima;

Amategeko y’Uhoraho ni uruhehemure,

Akamurikira umuntu.

 

igitinyiro cy’Uhoraho kiraboneye,

Kigahoraho iteka ryose.

Ibyo Uhoraho yemeje ni amanyakuri,

Byose biba bitunganye.

 

Bikwiriye kwifuzwa kurusha zahabu,

kurusha ikirundo cya zahabu iyunguruye;

biryohereye kurusha ubuki,

kurusha ubuki bw’umushongi bukiva mu binyagu!

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Heb 4, 12)


Alleluya Alleluya.

Ijambo ry’Imana ni irinyabuzima:

Riratyaye kurusha inkota, riracengera kugera mu mutima.

Alleluya.

 

IVANJILI


Mariko (Mk11,27-33)

Muri icyo gihe, 27Yezu n’abigishwa be bagaruka i Yeruzalemu. Ubwo Yezu yagendagendaga mu Ngoro y’Imana, abeherezabitambo bakuru, abigishamategeko n’abakuru b’imiryango baramwegera, 28baramubwira bati«Ibyo ubikoresha bubasha ki? Ni nde waguhaye ubwo bubasha?» 29Yezu arababwira ati«Reka nanjye ngire icyo mbabaza kandi munsubize, maze nanjye mbone kubabwira aho ububasha butuma nkora ibyo mubona bukomoka. 30Batisimu ya Yohani yaturutse mu ijuru cyangwa ku bantu? Nimunsubize!» 31Naho bo baribwira bati «Nituvuga ko yaturutse mu ijuru, aratubwira ati ‘Mwabujijwe n’iki kumwemera?’32Nituramuka tuvuze ko yaturutse ku bantu bizatugendekera bite?» Koko rero batinyaga rubanda, kuko bose bahamyaga ko Yohani ari umuhanuzi nyawe. 33Nuko basubiza Yezu bati «Ntitubizi,» Yezu na we arababwira ati «Nanjye rero simbabwiye aho nkura ububasha bwo gukora ibyo mubona.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »