ven.

18

févr.

2011

Amasomo ku wa Kabiri

ISOMO RYA MBERE


Mwene Siraki (Sir 2, 1-11)

1Mwana, niba wiyemeje gukorera Uhoraho, tegura umutima wawe kuzihanganira ibigeragezo. 2Umutima wawe uzabe umunyamurava kandi ugire ibitekerezo bihamye; ntugakangarane mu gihe cy’amakuba. 3Uzamukomereho woye kumutatira, bityo uzakuzwa ku munsi wawe wa nyuma. 4Ibikubayeho byose ujye ubyemera, kandi ujye wihanganira amagorwa aguca intege; 5kuko zahabu isukurirwa mu muriro, n’intore zikagaragarira mu makuba. 6Uziringire Uhoraho azagutabara. Uzajye unyura inzira iboneye kandi umwizere.


7Mwebwe abatinya Uhoraho nimutegereze imbabazi ze, kandi ntimudohoke hato mutazarimbuka. 8Mwebwe abatinya Uhoraho nimumwiringire, ibihembo byanyu ntibizigera bibura. 9Mwebwe abatinya Uhoraho nimwizere ibyiza bibagenewe, birimo ibyishimo bihoraho n’imbabazi. 10Nimusubize amaso mu bisekuru bya kera murebe: ni nde wiringiye Uhoraho maze agakorwa n’ikimwaro?Cyangwa ni nde watinye Uhoraho maze akamutererana? Ni nde wamwiyambaje akamusuzugura? 11Koko rero Uhoraho ni Nyir’imbabazi n’impuhwe, akiza ibyaha kandi agatabara mu gihe cy’amakuba.


ZABURI (Zab37 (36), 3-4,18-19, 27-28, 39-40ac)


Inyik/ Ujye wiyegurira Uhoraho kandi umwiringire.

 

Iringire Uhoraho kandi ugenze neza,

kugira ngo ugume mu gihugu kandi uhagirire amahoro.

Nezezwa n’Uhoraho,

na we azaguha icyo umutima wawe wifuza.

 

Uhoraho ateganya iminsi y’ab’indakemwa,

n’umugabane wabo uzahoraho ubuziraherezo.

Bazakorwa n’ikimwaro igihe cy’amage,

N’igihe cy’inzara bazarya bahage.

 

Irinde ikibi maze ukore icyiza,

Ni bwo uzagira aho utura ubuziraherezo;

kuko Uhoraho akunda ibitunganye,

kandi ntatererane abayoboke be.

 

Agakiza k’intungane gaturuka kuri Uhoraho,

ni we buhungiro bwazo igihe cy’amakuba.

Uhoraho arabafasha, akabarokora,

kuko ari we bahungiyeho.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Gal 6, 14)


Alleluya Alleluya.

Nta kindi twakwiratana kitari umusaraba wa Nyagasani

Ni wo iby’isi bitubambiweho, natwe tukaba tubibambiweho.

AlIeluya.

 

IVANJILI


+ Mariko (Mk 9, 30-37)

Muri icyo gihe, 30Yezu yambukiranya Galileya ari kumwe n’abigishwa be, ariko ntiyashakaga ko babimenya. 31Yigishaga abigishwa be ababwira ati «Umwana w’umuntu agiye gushyirwa mu maboko y’ abantu, bakazamwica, ariko yamara gupfa akazazuka ku munsi wa gatatu.»32Iryo jambo ariko ntibaryumva, batinya no kumubaza. 33Nuko bagera i Kafarinawumu. Bari mu nzu Yezu arababaza ati «Mu nzira mwajyaga impaka z’iki ?»34Baraceceka, kuko mu nzira bari bagiye impaka zo kumenya umukuru muri bo. 35Amaze kwicara ahamagara ba Cumi na babiri, arababwira ati «Ushaka kuba uwa mbere azigire uwa nyuma muri bose, abe n’umugaragu wa bose.» 36Nuko afata umwana amuhagarika hagati yabo, aramuhobera, arababwira ati 37«Umuntu wese wakira umwana nk’uyu nguyu ari jye abigirira, ni jye aba yakiriye. Kandi unyakira wese si jyewe aba yakiriye, ahubwo aba yakiriye Uwantumye.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »