ven.

18

févr.

2011

Amasomo ku wa Gatanu

ISOMO RYA MBERE


Mwene Siraki (Sir 6, 5-17)

5Nyir’imvugo nziza agwiza incuti, kandi ijambo rinyuze umutima ryongera urugwiro. 6Jya ugirana umubano n’abantu benshi, naho uzakugira inama uzafate umwe ku gihumbi. 7Nushaka kugira umuntu incuti jya ubanza umugerageze, kandi ntukihutire kumwimariramo. 8Koko rero hari ukubera incuti mu byishimo, amakuba yaza akakwigarika. 9Hari n’ubwo uwari incuti ahinduka umwanzi, akakumenera ibanga rigukoza isoni. 10Hari n’ undi ukubera incutI mugasangira utwawe, maze amakuba yaza akakwitarura. 11Iyo ukungahaye akwiyegurira wese, akisanzurana n’abagaragu bawe, 12ariko iyo uguye arakurwanya, akirinda ko muhuza amaso. 13Jya ugendera kure abanzi bawe, kandi witondere n’incuti zawe. 14Incuti y’indahemuka ni ubuhungiro buhamye, uyibonye aba yaronse umukiro. 15Incuti y’indahemuka nta cyo wayinganya, kandi nta munzani wapima akamaro kayo. 16Incuti y’indahemuka ni nk’umuti ubeshaho, abatinya Uhoraho bazayibona. 17Utinya Uhoraho aba agize ubucuti bwiza, kuko incuti izakubanira uko uyimereye.


ZABURI (Zab 119 (118), 12.16, 18.27, 34-35)


Inyik/ Uhoraho, udukomeze mu nzira y’amatangazo                       yawe.

 

Uragasingizwa, Uhoraho;

Umenyeshe ugushaka kwawe.

Nzahimbazwa n’ugushaka kwawe,

Noye kuzibagirwa ijambo ryawe.

 

Mpumura amaso,

maze nzirebere ibyiza by’amategeko yawe.

Unyumvishe inzira y’amabwiriza yawe,

kugira ngo njye nzirikana ibyiza byawe.

 

Umpe ubwenge kugira ngo nkomeze amategeko yawe,

maze nyakurikize n’umutima wanjye wose.

Unkorneze mu nzira y’amatangazo yawe,

kuko ari yo anezereje.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (1Yh 4,16)

 

Alleluya Alleluya.

Niduhorana urukundo tuzaguma mu Mana:

Imana ni urukundo.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Mariko (Mk 10,1-12)

Muri icyo gihe, 1Yezu ajya mu ntara ya Yudeya yo hakurya ya Yorudani. Abantu benshi bongera gukoranira iruhande rwe, nuko abigisha uko bisanzwe. 2Abafarizayi baramwegera, maze bamubaza niba umugabo afite uruhushya rwo gusenda umugore we, ariko bamwinja. 3Arababwira ati «Musa yabategetse iki?» 4Baramusubiza bati « Musa yemereye umugabo kwandika icyemezo cyo gusenda umugore, akabona kumusezerera.» 5Yezu arababwira ati «Icyamuteye kwandika iryo tegeko, ni uko umutima wanyu unangiye. 6Naho mu ntangiriro y’isi, ‘Imana yaremye umugabo n’umugore; 7ni yo mpamvu umugabo azasiga se na nyina akifatanya n’umugore we, 8maze bombi bakaba umubiri umwe.’ Bityo ntibaba bakiri babiri, ahubwo baba ari umubiri umwe. 9Nuko rero ntihakagire umuntu utandukanya icyo Imana yafatanyije.» 10Basubiye imuhira, abigishwa bongera kumusobanuza ibyerekeye iyo ngingo. 11Arababwira ati «Koko umugabo usenda umugore we aba asambana; 12umugore na we utandukana n’umugabo we agacyurwa n’undi, aba asambana.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »