jeu.

17

févr.

2011

WIKENDI (Week-end) Y’URUBYIRUKO I GIHUKE (PARUWASI NYAGAHANGA): KUVA KU WA 04 KUGEZA KU WA 06 Gashyantare 2011

Wikendi z’urubyiruko zatangijwe na “Comunauté de l’Emmanuel” ahagana mu mwaka 1984 kugira ngo bafashe urubyiruko kwitagatifuza no gukura mu bukirisitu. Twavuga muri rusange ko ari ikenurabushyo ry’urubyiruko (Pastorale des Jeunes). Wikendi z’urubyiruko kandi zifite imizi mu Ihuriro ry’urubyiruko (Journée mondiale des Jeunes) ryatangijwe na Papa Yohani Pawulo wa Kabiri ahagana mu 1986. Icyo gihe Umushumba wa Kiliziya Gatolika yari agamije guhangana n’ikibazo cy’ubukristu mu rubyiruko bwarimo bukendera mu Burayi.


Wikendi z’urubyiruko mu maparuwasi zitegura Amahuriro y’urubyiruko ku rwego rw’igihugu (Forum National des Jeunes). Ni urubuga urubyiruko ruhuriramo, rufashijwe n’umupadiri, uwihayimana cyangwa undi ufite ubumenyi ubu n’ubu, kugirango ruganire ku bibazo birwugarije rumurikiwe n’Ijambo ry’Imana. Ibyo bibazo bishobora kuba iby’ukwemera, iterambere, imibereho myiza n’ibindi.


Wikendi z’urubyiruko muri Paruwasi NYAGAHANGA zatangijwe na Padiri Emiliyani NGERAGEZE mu 2006 maze zirakundwa cyane. Ndetse n’urwego rwa Diyosezi rushinzwe ubutumwa bw’urubyiruko rubibafashamo cyane rugena inyigisho zajya zibandwaho buri kwezi.

Muri Wikendi y’urubyiruko duherutsemo muri Santarali ya GIHUKE, urubyiruko rwayitabiriye rwari rugeze ku 124. Twatangiye mu mugoroba wo kuwa gatanu tariki 04 turangiza ku cyumweru tariki 06/02/2011. Urubyiruko rwacumbikiwe na bagenzi babo batuye hafi aho. Bityo bibabera umwanya w’ubucuti bukomeye.


Muri iyo wikendi twaganiriye ku butumwa bwa Papa Benedigito wa 16 yageneye urubyiruko ku nshuro ya 26 yise « Mushore imizi muri Kristu kandi mube ari we mwishingikirizaho mukomejwe n’ukwemera »(Kol 2,7), mu Ihuriro ryarwo rizabera i Madrid muri Kanama 2011.

Hatanzwe ikiganiro ku bikomere, ihungabana n’ihahamuka n’uburyo bwo gufasha uwahuye n’icyo kibazo, ndetse n’ikiganiro ku bigezweho mu rubyiruko. Muri ibyo biganiro, banyuzagamo udukino twa buri Santarali buri wese akerekana ibyiza by’iwabo: Imigani, ibisakuzo, indirimbo, ikinamico…, abahanzi babonye umwanya wo kugaragaza impano zabo. Byari igitaramo gihimbaje !!!


Ipfundo rya byose ariko ryari Igitambo cya Missa cyabimburiraga ibiganiro. Isakaramentu ry’imbabazi naryo ryahawe umwanya w’ibanze, maze bifasha abarihawe gusubira iwabo bakeye ku mutima.


Mu kiganiro twagiranye n’umukuru wa Santrali BIREGEYA Bonifasi ku kamaro k’iryo huriro y’urubyiruko, yasubije ko rirubera umwanya wo kuganira ku byaruteza imbere, rukamenyana kandi rugafashanya. Anagaragaza ariko n’impungenge ze z’uko urubyiruko rwishimira kumva ariko gushyira mu bikorwa bikagorana. Yongeyeho ko gukusanya ibiribwa byo kugaburira abaje saa sita bigorana.


Augustin NTIBIRAMIRA, wungirije umukuru w’urubyiruko muri Paruwasi, yavuze ko urubyiruko ari ingufu za Kiliziya, ko kuruhuza bituma basobanukirwa n’ubutumwa bwabo, bagakura mu bukirisitu, bakiga kwiteza imbere bityo Iyobokamana rikaba umusemburo w’iterambere ; bagahuza umuco n’Ivanjili (Inculturation).


Twarangiza tuvuga ko Wikendi z’urubyiruko ari umwanya ruhabwa wo kuvugurura ubukristu, kuganira ku bibazo biruhangayikishije by’ejo hazaza habo n’ah’igihugu muri rusange bamurikiwe n’Ivanjili. Ni urubuga rwo gusangira no guteza imbere impano zabo mu buhanzi bunyuranye... Muri make, ni umwanya w’ikenurabushyo ry’urubyiruko.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »