ven.

11

févr.

2011

Amasomo ku Cyumweru cya VI Gisanzwe, Umwaka A

ISOMORYA MBERE


Isomo ryo mu gitabo cya Mwene Siraki (Sir 15, 15-20)

15Nubishaka uzakurikiza amategeko, ukorane umurava igishimisha Uhoraho. 16Yagushyize imbere umuriro n’amazi, aho uzahitamo ni ho uzerekeza ikiganza. 17Imbere y’abantu hari ubuzima n’urupfu, kandi buri wese azahabwa ikimunyuze. 18Koko rero ubuhanga bw’Uhoraho ni bwinshi, ni Umushoborabyose kandi abona byose. 19Amaso ye ayahoza ku bamwubaha, kandi we ubwe azi ibyo abantu bakora byose. 20Nta we yigeze ategeka kuba umuhakanyi, kandi nta n’uwo yahaye uburenganzira bwo gucumura.


ZABURI (Zab 119 (118),1-2,4-5,17-18,33-34)


Inyik/ Hahirwa abadakernwa rnu rnibereho yabo,

           bagakurikiza ijambo ry’lmana.

 

Hahirwa abadakemwa mu mibereho yabo,

bagakurikiza amategeko y’Uhoraho!

Hahirwa abumvira ibyemezo bye,

bakamushakashaka babikuye ku mutima!

 

Ni wowe witangarije amabwiriza,

ugira ngo bayakurikize ubutayahuga.

Icyampa ngo inzira zanjye zihame,

kugira ngo nkurikize ugushaka kwawe!

 

Ugirire ubuntu umugaragu wawe nzabeho,

maze nzakurikize ijambo ryawe.

Mpumura amaso maze nzirebere,

ibyiza by’amategeko yawe.

 

Uhoraho, unyigishe inzira y’ugushaka kwawe,

kugira ngo nyikomeze kugera mu ndunduro.

Umpe ubwenge kugira ngo nkomeze amategeko yawe,

maze nyakurikize n’umutima wanjye wose.

 

ISOMO RYA KABIRI


Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti (1 Kor 2, 6-10)

Bavandimwe, 6abamaze gukomera mu kwemera turababwira iby’ubuhanga, ariko butari ubuhanga bw’iyi si, cyangwa bukomoka ku bagenga b’iyi si kuko bariho batariho. 7Ubuhanga bw’Imana tubagezaho ni ibanga, Imana yari yarazigamiye kuva kera kose kuduhesha ikuzo. 8Nta n’umwe wo mu bagenga b’ iyi si wigeze aritahura, kuko iyo baza kuritahura ntibaba barabambye Umwami w’ikuzo. 9Ariko bihuje n’uko byanditswe ngo «Icyo ijisho ritabonye, icyo ugutwi kutumvise kandi ntikizamuke mu mutima wa muntu, ni cyo Imana yateguriye abayikunda.» 10Ni twebwe rero Imana yabiseruriye ku bwa Roho wayo; kandi Roho uwo acengera byose kugeza no ku mayobera y’Imana.


IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 19 (18),9)


Alleluya Alleluya

Amategeko y’Uhoraho anezereza umutima,

akamurikira umuntu.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Matayo (Mt 5,17-37)

Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi, maze arababwira ati 17 «Ntimukeke ko naje kuvanaho Amategeko cyangwa Abahanuzi; sinaje gukuraho, ahubwo naje kunonosora. 18Koko rero ndababwira ukuri: kugera igihe ijuru n’isi bizashirira, nta kanyuguti, nta n’akadomo kazava ku mategeko ibyo byose bitarangiye. 19Nuko rero uzarenga kuri rimwe muri ayo mategeko yoroheje, kandi akigisha n’abandi kugenza batyo, azitwa igiseswa mu Ngoma y’ijuru. Naho uzajya ayakurikiza akayatoza abandi, azitwa umuntu ukomeye mu Ngoma y’ijuru. 20Reka kandi mbabwire : niba ubutungane bwanyu budasumba ubw’abigishamategeko n’abafarizayi, nta bwo muzinjira mu Ngoma y’ijuru.


21Mwumvise ko abakurambere babwiwe ngo ‘Ntuzice’, kandi nihagira uwica azabibarizwa mu rubanza. 22Jyewe mbabwiye ko umuntu wese urakariye uwo bava inda imwe, azabibarizwa mu rukiko; naho nabwira uwo bava inda imwe ati ‘Gicucu ’ azabibarizwa mu Nama Nkuru; namubwira ati ‘Uri umusazi’, azishyurira mu nyenga y’umuriro. 23Nuko rero nujyana ituro ryawe imbere y’urutambiro, ukahibukira ko uwo muva inda imwe mufitanye akantu, 24rekera ituro ryawe imbere y’urutambiro, ubanze ujye kwigorora n’uwo muva inda imwe; hanyuma ugaruke ubone guhereza ituro ryawe. 25Jya ugira ubwira bwo kwiyunga n’uwo mwangana, igihe mukiri kumwe mu nzira kugira ngo ataguteza umucamanza, umucamanza akagushyikiriza umupolisi, ubwo ukaba uroshywe mu buroko. 26Mbikubwize ukuri: nta bwo uzavamo utishyuye byose kugeza ku giceri cya nyuma.


27Mwumvise ko byavuzwe ngo ‘Ntuzasambane’, 28jyeweho mbabwiye ko ureba umugore akamwifuza, mu mutima we aba yamusambanyije. 29Ijisho ryawe ry’iburyo nirikubera impamvu yo gukora icyaha, rinogore urijugunye kure yawe: ikigufitiye akamaro ni ukubura rumwe mu ngingo zawe, aho kubona umubiri wose utawe mu nyenga y’umuriro. 30Niba ikiganza cy’iburyo kigutera gukora icyaha, gice ukijugunye kure yawe: ikiruta ni uko wabura rumwe mu ngingo zawe, aho kubona umubiri wawe wose ugiye mu nyenga y’umuriro. 31Kandi byaravuzwe ngo ‘Usenze umugore we agomba kumuha urwandiko rwo kumusenda’. 32Naho jye mbabwiye ko umuntu wese usenda umugore we – usi bye iyo babanaga bitemewe – aba amuteye gusambana; n’ucyura umugore wasenzwe aba asambanye.


33Mwumvise kandi ko abakurambere babwiwe ngo ‘Ntuzarahire ibinyoma, ahubwo uzahigura Nyagasani ibyo wamusezeranije mu ndahiro.’ 34Jyeweho mbabwiye kutarahira na gato; ari ukurahira ijuru kuko ari inteko y’Imana; 35ari ukurahira isi kuko ari umusego w’ibirenge byayo; ari na Yeruzalemu kuko ari Umurwa w’Umwami mukuru. 36Ntukarahize n’umutwe wawe, kuko udashobora guhindura n’umwe mu misatsi yawe umweru cyangwa igikara. 37Mujye muvuga muti ‘Yego’niba ari yego, cyangwa ‘Oya’ niba ari oya; ibigeretsweho bindi biba biturutse kuri Sekibi.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »