mar.

08

févr.

2011

Amasomo ku wa Kabiri

ISOMO RYA MBERE


Isomo ryo mu gitabo cy’Intangiriro (Intg 1,20-31 ; 2,1-4a)

Mu ntangiriro, igihe Imana yaremaga ijuru n’isi, 1,20yaravuze iti «Amazi najagatemo utunyamaswa tuzima, n’ibiguruka biguruke hejuru y’isi, munsi y’ikirere cy’ijuru!» 21Imana irema ibikoko nyamunini by’ inyanja, n’ibyinyagambura by’amoko yose byuzura amazi, irema n’ibiguruka byose bya buri bwoko. Imana ibona ari byiza. 22Imana ibiha umugisha ivuga iti «Nimwororoke mugwire, mwuzure amazi y’ inyanja, n’ibiguruka bigwire ku isi!»23Burira buracya, uba umunsi wa gatanu.


24Imana iravuga iti «Ubutaka nibubyare inyamaswa nzima zikurikije amoko yazo: izishobora gutungwa, izikururuka hasi, izo mu ishyamba, zose zikurikije amoko yazo!» Biba bityo. 25lmana ihanga inyamaswa z’ishyamba, n’izishobora gutungwa zikurikije ubwoko bwazo, n’intondagizi zose zikurikije ubwoko bwazo. Imana ibona ari byiza.


26Imana iravuga iti «Noneho duhange Muntu mu ishusho ryacu, mu misusire yacu, maze ategeke ifi zo mu nyanja, ibiguruka byo mu kirere, inyamaswa zitungwa n’izo mu ishyamba, n’intondagizi zose!»

27Nuko Imana irema Muntu mu ishusho ryayo, imurema mu ishusho ry’Imana ; ibarema ari umugabo n’ umugore.

28Imana ibaha umugisha, irababwira iti «Nimwororoke, mugwire, mukwire isi yose, muyitegeke. Mugenge ifi zo mu nyanja n’ibiguruka byo mu kirere, n’ikizima cyose cyikurura ku butaka! »


29Imana iravuga iti «Dore mbahaye icyatsi cyose cyera imbuto ku isi hose, n’igiti cyose cyeraho imbuto zifitemo umurama; bizaba ibiryo byanyu. 30Inyamaswa zose zo mu gasozi, ibiguruka byose byo mu kirere, icyikurura hasi cyose, icyifitemo ubuzima cyose, mbihaye ibimera bitohagiye ngo birishe!» Nuko biba bityo. 31Imana ireba ibyo yari imaze gukora byose isanga ari byiza rwose. Burira buracya, uba umunsi wa gatandatu.


2,1 Ijuru n’isi n’ibirimo byose byashojwe bityo. 2Ku munsi wa karindwi Imana isoza umurimo yakoraga, nuko kuri uwo munsi wa karindwi iruhuka umurimo yari maze gukora. 3Imana iha umugisha umunsi wa karindwi irawiyegurira, kuko ari wo munsi yaruhutseho umurimo wose yari imaze gukora. 4aNgayo amavu n’amavuko y’ijuru n’isi, igihe biremwe.


ZABURI (Zab 8, 4-5, 6-7, 8-9)


Inyik/ Uhoraho, Mutegetsi wacu,

           mbega ngo izina ryawe riramamara ku isi hose!

 

Iyo nitegereje ijuru ryaremwe n’ibiganza byawe,

Nkareba ukwezi n’inyenyeri wahatendetse,

ndibaza nti «Umuntu ni iki kugira nga ube wamwibuka?

Mwene muntu ni iki kugira ngo ube wamwitaho?

 

Rwose habuzeho gato ngo umunganye n’imana;

umutamiriza ikamba ry’ikuzo n’uburanga,

umugira umwami w’ibyo waremye,

umwegurira byose ngo abitegeke:

 

Amatungo yose, maremare n’amagufi,

ndetse n’inyamaswa zo mu gasozi,

inyoni zo mu kirere n’amafi yo mu nyanja,

hamwe n’ibyogoga mu mazi byose.

 

IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Zab 119 (118), 26.29)

 

Alleluya Alleluya.

Werekeze umutima wacu k’ugushaka kwawe,

utugirire ubuntu uduhe kumenya amategeko yawe.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Mariko (Mk 7, 1-13)

Muri icyo gihe, 1Abafarizayi na bamwe mu bigishamategeko bari baturutse i Yeruzalemu, bateranira iruhande rwa Yezu. 2Babona bamwe mu bigishwa be barisha intoki zanduye, ari byo kuvuga zidakarabye. 3Koko rero, Abafarizayi n’Abayahudi bose ntibarya batabanje gukaraba ibiganza kugeza ku nkokora, bakurikije akamenyero k’abakurambere, 4n’iyo bavuye mu materaniro ntibarya batabanje kwitera amazi. Hariho kandi n’indi migenzo myinshi bakurikiza by’akarande, nko koza ibikombe, ibibindi, n’amasahani…


5Nuko rero, Abafarizayi n’abigishamategeko baramubaza bati «Ni iki gituma abigishwa bawe badakurikiza umuco w’ abakurambere, bakarisha intoki zanduye?» 6Arabasubiza ati «Izayi yabahanuye neza, mwa ndyarya mwe! Nk’uko byanditswe ngo “Uyu muryango unyubahisha akarimi gusa, naho imitima yabo indi kure.

 

7Icyubahiro bampa ni amanjwe: inyigisho bigisha ni amategeko y’abantu gusa.” 8Murenga ku itegeko ry’lmana, mukibanda ku muco w’abantu.» 9Maze arababwira ati «Murubahuka mugakuraho itegeko ry’Imana mwitwaza gukurikiza umucokarande wanyu. 10Dore Musa yaravuze ati “Jya wubaha so na nyoko”, kandi ati “uzatuka se cyangwa nyina, azacirwa urwo gupfa.” 11Naho mwe mukavuga ngo “Umuntu wese ubwira se cyangwa nyina ati : Ibintu najyaga kuzagufashisha ni «Korbani»”, ari byo kuvuga ituro ry’Imana, 12mumwemerera kutagira icyo afashisha se cyangwa nyina; 13bityo mukavuguruza ijambo ry’Imana mwitwaza umucokarande. Kandi mukora n’ibindi byinshi bisa n’ibyo.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »