sam.

05

févr.

2011

Amasomo ku Cyumeru cya V Gisanzwe, Umwaka A

ISOMO RYA MBERE


Isomo ryo mu gitabo cy’Umuhanuzi Izayi (Iz 58, 7-10)

Igisibo gishimisha Uhoraho ni iki ngiki :7ni ugusangira umugati wawe n’umushonji, ugacumbikira abakene batagira aho bikinga, wabona uwambaye ubusa ukamwambika, ntiwirengagize umuvandimwe wawe!

8Bityo urumuri rwawe ruzarase nk’ umuseke weya, n’igikomere cyawe kizasubirane bwangu. Ubutabera buzakugenda imbere, n’ikuzo ry’Uhoraho rigumane nawe. 9Bityo uzatakambe maze Uhoraho agusubize, nuhamagara avuge ati «Ndi hano.» Niba iwawe uhaciye akarengane n’amagambo mabi, 10ugaharira umushonji igaburo ryawe bwite kandi ugahembura uwazahaye, urumuri rwawe ruzarasira mu mwijima, ijoro ry’urwijiji rihinduke amanywa y’ihangu.


ZABURI (Zab 112 (111), 1a.4, 5a.6, 7-8a, 9


Inyik/ Mu mwijima w’iyi si,

             intungane yaka nk’urumuri.

 

Hahirwa umuntu utinya Uhoraho,

mu gihe cy’umwijima yaka nk’urumuri,

rumurikira abantu b’intagorama.

Koko impuhwe, ineza n’ubutungane ni byo bimuranga.

 

Hahirwa umuntu ugira impuhwe kandi akaguriza abandi,

nta bwo azigera ahungabana bibaho,

azasiga urwibutso rudasibangana.

 

Ntakangaranywa n’ibihuha bibi,

akomeza umutima akiringira Uhoraho,

umutima we uhora mu gitereko ntagire icyo yikanga.

 

Agira ubuntu agaha abakene ataziganya ;

ubutungane bwe bugahoraho iteka,

akagendana ishema n’ubwemarare.

 

ISOMO RYA KABIRI 


Isomo ryo mu ibaruwa ya mbere Mutagatifu Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti (1 Kor 2, 1-5)

Bavandimwe, 1igihe niyiziye ubwanjye iwanyu kwamamaza amabanga y’Imana, sinakoresheje amagambo y’akarimi keza cyangwa y’ubwenge. 2Koko rero nta kindi kindi nashatse kwibandaho usibye kubamenyesha Yezu Kristu, kandi Yezu Kristu wabambwe ku musaraba. 3Igihe nari kumwe namwe nari mfite intege nke, ntinya kandi ndagadwa, 4kandi amagambo nakoresheje mbamamazamo Inkuru Nziza nta ho yari ahuriye n’iby’ubwenge buhanitse, ahubwo yabemeje ku bw’ububasha bwa Roho w’Imana. 5Bityo ukwemera kwanyu kukaba kudashingiye ku bwenge bw’abantu, ahubwo ku bubasha bw’Imana.


IBANGONDIRIMBO RIBANZIRIZA IVANJILI (Yh 8, 12)


Alleluya Alleluya.

Yezu Kristu, wowe Rumuri rw’isi,

ugukurikira ntazagenda mu mwijima,

ahubwo azatunga urumuri rw’ubugingo.

Alleluya.

 

IVANJILI


+ Amagambo yo mu Ivanjili ntagatifu uko yanditswe na Matayo (Mt 5, 13-16)

Muri icyo gihe, abigishwa bari bateraniye iruhande rwa Yezu ku musozi, maze arababwira ati 13«Muri umunyu w’isi. Ariko se umunyu wakayutse, bawusubirishamo iki uburyohe? Nta kandi kamaro kawo kereka kujugunywa hanze, ugakandagirwa n’abantu. 14Muri urumuri rw’isi. Ikigo cyubatse mu mpinga y’umusozi nticyihishira. 15Kandi nta we ucana itara ngo aryubikeho icyibo, ahubwo arishyira ku gitereko cyaryo aho rimurikira abari mu nzu bose. 16Urumuri rwanyu niruboneshereze rutyo abantu kugira ngo barebe ibyiza mukora, bakurizeho gusingiza So uri mu ijuru.» 


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »