ven.

04

févr.

2011

UMUNSI W’URUBYIRUKO GATOLIKA MU RWANDA

Umunsi w’urubyiruko gatorika mu Rwanda tuwukesha inama y’abepiskopi b’u Rwanda mu nama yabo isanzwe yabaye kuwa 3 kugeza kuwa 7 GICURASI 2005. Aho bafashe icyemezo cy’uko uwo munsi uzajya uhimbazwa ku cyumweru cya nyuma cy’ukwezi kwa mbere. Impamvu nyamukuru yumvikana ni uko muri icyo cyumweru ariho duhimbaza Mutagatifu Yohani Bosco waranzwe no kwitangira urubyiruko.

 

Muri Diyosezi yacu uyu munsi wateguwe hakorwa isengesho ry’iminsi icyenda (neuvaine) . Urubyiruko rwahuriye hamwe mu ma paroisse, centrale…basangira ijambo ry’Imana, bahabwa inyigisho n’abashumba babo. Muri iyi minsi kandi baranzwe n’ibikorwa by’urukundo binyuranye cyane cyane ibyo kubakira abakene batuye muri nyakatsi.

 

Mu gusoza , ibirori byabereye muri paroisse ya Burehe , centrale ya Kinihira. Byabimburiwe na Misa yasomwe na Nyiricyubahiro Mgr Servilen NZAKAMWITA , umushumba wa DIYOSEZI YA Byumba ari kumwe na Padri J.M.V DUSHIMIYIMANA Aumonier w’urubyiruko rwa Diyosezi. Hari kandi Abapadri ba Paroisse ya BUREHE : Isidore NDAYAMBAJE (Padri mukuru ) na RUGWIZA Augustin ushinzwe urubyiruko muri Paroisse ya BUREHE. Hari kandi na Padri Dion MBONIMPA uvuka muri iyo centrale ya Kinihira.


Nyuma yo gushimira abateganije ko iki gikorwa kibera i Kinihira , Mgr yahaye umwanya Padri ushinzwe urubyiruko asoma ubutumwa bwa Papa yageneye urubyiruko kuri uyu munsi. butumwa.

Nyuma ya Misa urubyiruko rwaridagaduye mu mbyino n’indirimbo.

Mu ijambo rye Padri Aumonier wa DIOCESE yagarutse ku nkingi 4 zigize iyogezabutumwa mu rubyiruko rwa DIOCESE :


1. Kubungabunga ubuzima bwa Roho

2. Guharanira iterambere ryuzuye

3. Umuco na sport

4. Kurwanya ubujiji n’indwara z’ibyorezo.


Yashoje aha urubyiruko rwa paroisse ya BUREHE impano y’umupira wo gukina.

Mgr mu ijambo rye yasoje asaba abapadi bose n’abandi bita ku rubyiruko kuzakomeza gufasha urubyiruko gucengerwa ubutumwa bwa Papa, anabasaba gukomeza kwirinda ababajyana mu ngeso mbi bababeshya ko babajyana mu iterambere.


Ibirori byashojwe n’ubusabane bwabereye mu nzu mbera byombi y’uruganda rw’icyayi rwa Kinihira.Tukaba twarishimiye uburyo umuyobozi w’uruganda n’abakozi be bose bafatanya n’inzego za kiliziya muri byose.


A.J.M.Vianney DUSHIMIYIMANA.


24 Kanama 2014: Icyumweru cya 21 mu byumweru bisanzwe

         AMASOMO:
Iz 22, 19-23abr /> Rom 11, 33-36
 Mt 16, 13-20


«Wowe uri Kristu, Umwana w'Imana Nzima. »